Site icon Rugali – Amakuru

Uganda ikomeje guhandura amavunja ya Kagame neza itayameneye mu ngobyi zayo!

Abanyarwanda barekuwe na Uganda bavuze ubucakara n’iyicarubozo bakorewe bazira ubusa. Nzabonimpa Joseph wo mu Karere ka Rubavu na Irakiza Fiston wo muri Nyabihu, baheruka kurekurwa n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’amezi menshi bafunzwe, bavuze ko bakoreshwaga ubucakara n’iyicarubozo, imfungwa z’abenegihugu zikabakubita zihagarikiwe n’ubuyobozi.

Bagiye muri Uganda mu bihe bitandukanye, batabwa muri yombi na Polisi, barafungwa. Nzabonimpa yaraburanye aratsinda ariko ntiyarekurwa mu gihe Irakiza yatsinzwe agakatirwa amezi umunani, bakaba bararekuwe ku wa 23 Nyakanga 2019.

Nzabonimpa w’imyaka 25 y’amavuko, uvuka mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu yavuze ko yagiye Uganda ku wa 6 Mutarama 2019, yerekeza Kisoro, aho yari asanzwe akorera ubucuruzi bw’amasambusa.

Ku wa 3 Werurwe yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda, imwambura ndetse ica urupapuro rwamwemeragaga kuba yo rwari rusigaje iminsi itatu ngo rurangire, abajije impamvu ntiyasubizwa, akeka ko ‘bashakaga ruswa kandi nta mafaranga nari mfite’.

Nyuma yo gufungwa yakorewe dosiye igaragaza ko yafashwe nta byangombwa afite, ajyanwa mu rukiko amaze kwiregura umucamanza abura aho ahera amukatira, amusaba kugura urupapuro rumucyura ariko abura amafaranga (ibihumbi 25).

Uyu musore yatumijeho mugenzi we arayazana ariko aza kurekurwa ku wa 23 Nyakanga 2019, amazemo amezi atanu ariko yarahisemo kwigira umusazi kugira ngo adakubitwa buri munsi.

Ati “Njyewe nigira umusazi, n’umuyobozi yakingura akabona ko nasaze, agategeka ko batankubita. Twageragamo imbere abasirikare ntibadukubite ariko Abagande bakoze ibyaha birenze kuba twarambutse nta byangombwa, nibo badukoreraga ibyo bashaka.”

Yakomeje agira ati “Waganira na mugenzi wawe ukumva bagukubise utazi icyo baguhora, wajya mu bwiherero, wakandagira umuntu hatabona kubera muba mubyigana, ukumva agukubise urushyi, ubayoboye nawe akagukubita noneho yakumva ngo uri umunyarwanda bakaguhuragura.”

Nzabonimpa yavuze ko yabonye ukuntu bakubita bagenzi be muri Gereza yari irimo abanyarwanda 24 bose bashinjwa kutagira ibyangombwa, bimutera ubwoba.

Irakiza w’imyaka 20, usanzwe utuye mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, yavuze ko kuwa 28 Ukwakira 2018 ari bwo yagiye Uganda gushakisha imibereho, ahabwa icyangombwa kimwemerera kubayo iminsi ibiri, atabwa muri yombi ku wa gatatu.

Yavuze ko yafashwe ubwo uwo yakoreraga mu kabari yari amutumye, ahita afungwa icyumweru n’iminsi ibiri ashinjwa kutagira ibyangombwa.

Nyuma yaje gushyikirizwa ubutabera, akatirwa amezi umunani kuwa 12 Ugushyingo 2018 nyuma yo gusabwa amafaranga (ibihumbi 75) n’abapolisi ngo bamurekure akayabura.

Ati “Ubwo aho [bari bafungiye] baraduhingishaga ibigori, batujyanye muri Gereza ya Kasese turikumwe n’abanyarwanda 14, n’ubu baracyariyo.”

Yakomeje agira ati “Barahinga ibigori byakwera bakabisarura, bagakata bya bisigati byabyo, abadafite inkweto bikabapfumura ntihagire icyo babafasha..Uhinga uri gukubitwa ngo uhinge vuba n’abadafite ingufu n’abasaza barakubitwa.”

Yasobanuye ko udafite imbaraga kuko bahinga guhera saa kumi n’imwe z’igitondo banyoye igikombe cy’igikoma gusa bakageza nimugoroba nta kuruhuka, ahamagara iwabo, agatanga amafaranga agataha, utayafite akagumamo.

Aba bombi bafunguwe ku wa 23 Nyakanga 2019 ari nabwo Polisi ya Uganda yabashyikirije u Rwanda. Bagira inama abanyarwanda yo kutishora Uganda nubwo baba bafite ibyangombwa kuko babyamburwa kugira ngo babone uko babahohotera.

Aba basore si aba mbere barekuwe na Uganda bavuga ko bafashwe mu buryo budasobanutse, bagafungwa ndetse bagakorerwa ibikorwa bibabaza umubiri bamwe bakanahapfira.

Ibi bikorwa byo gufatwa no gufungwa bya hato na hato ndetse bagakorerwa iyicarubozo muri kasho za CMI, biheruka gutuma u Rwanda rusaba abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda, kugeza igihe ikibazo cy’umutekano wabo kizakemukira.

evariste@igihe.rw

Exit mobile version