CMI ikomeje gushimuta Abanyarwanda bagafungirwa ahantu hatazwi. Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza muri Uganda, CMI, ruheruka gushimuta Umunyarwanda, Olivier Bikino, ndetse rukomeje gufata Abanyarwanda ku maherere, ntibamenyeshwe ibyo bazira cyangwa ngo bagezwe imbere y’inkiko.
Ni ibikorwa byakomeje gutindwaho mu biganiro bigamije kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi ariko kugeza magingo aya Uganda ntirabihagarika.
Amakuru ahamya ko Olivier Bikino ajya gufatwa ku wa 24 Nzeri 2020, yagenzwe runono n’abakozi ba CMI bambaye gisivili, bamufatira i Entebbe bamushyira mu modoka, bamujyana ahantu hatazwi.
Kimwe no ku bandi Banyarwanda bagiye bafatwa batyo, nta wigeze abanza kumwereka urupapuro rwemeza ko afatwa nk’uko biteganywa n’amategeko. Kuva ubwo afungiwe muri Uganda muri kasho za CMI, nyamara haba umuryango we cyangwa Ambasade y’u Rwanda i Kampala, nta wigeze amenyeshwa.
Bikino yakoreraga i Entebbe mu buryo bwemewe n’amategeko guhera mu 2018, mu Kigo African Gold Refineries, kugeza muri Nzeri ubwo yashimutwaga.
Imodoka y’akazi yari arimo yaje gukurwa n’abayobozi b’aho yakoraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kireka, ikorana cyane na CMI. Umuryango wa Bikino wari watashywe n’ubwoba waje kumenyeshwa n’abayobozi be ko ari ho yaba aherereye, wihutiye kumusura usanga bamwimuriye ahandi hantu utatangarijwe.
Bikino yiyongereye ku rutonde rw’Abanyarwanda amagana bagiye bashimutirwa muri Uganda, bagafungirwa ahantu hatazwi.
Bafungwa ku mpamvu zitajya zitangazwa, rimwe na rimwe bikazamenyekana ko bakekwagaho ubutasi cyangwa ko batunze imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, bagakorerwa iyicarubozo ku rwego rukomeye.
Abafunzwe muri ubu buryo kandi ntibajya bagezwa imbere y’ubutabera, ku buryo bibasigira ihungabana rikomeye, ndetse hari n’abagiye bahasiga ubuzima.
Ubu umuryango wa Bikino uri mu gihirahiro cy’aho mwene wabo yaba aherereye, ndetse ubwoba ni bwinshi ku buzima bwe.
Ambasade y’u Rwanda yanditse inyandiko nyinshi zigenewe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda isaba ubufasha kuri bene iri fungwa, ariko nta gisubizo cyigeze gitangwa mu myaka itatu yose ishize Abanyarwanda bashyirwa ku nkeke muri Uganda, bagafungwa ku maherere.
Amakuru ahamya neza ko itotezwa rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda rinagirwamo uruhare n’Umutwe wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa, aho abibasirwa cyane ari ababa banze kuwiyungaho, ugakorana na CMI mu kubagerekaho ibyaha hagamijwe kubatoteza.
Ni mu gihe RNC yidegembya ndetse ifite ibikorwa byinshi muri Uganda, mu Murwa Mukuru Kampala.
Nyamara mu masezerano ibihugu byombi biheruka gusinyira muri Angola, hagati ya ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, isinywa ryakurikiranywe n’abakuru b’ibihugu barimo João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC, u Rwanda na Uganda byiyemeje kugendera kure ibikorwa byo gukorana n’abagamije gutera kimwe muri ibi bihugu, ariko Uganda isa n’idakozwa ibyo yasinyiye.
Nyuma y’uko abarwanyi ba RNC bari mu mashyamba ya Congo bashwiragijwe n’ingabo za leta bamwe bakicwa abandi bagafatwa mpiri bakagezwa mu nkiko z’u Rwanda, Uganda yahinduye amayeri, yiyemeza gushyiraho amasomo ku barwanashyaka ba RNC.
Imwe mu ntambwe ziheruka kujya ahabona Uganda yimirije imbere mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, iya mbere ni ukubaka “abakada bafite ingengabitekerezo nzima” ba RNC.
Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyiraho gahunda y’amasomo ya RNC muri Uganda, mu ishuri riherereye i Bugolobi muri Kampala.
Ku wa 28 Nzeri nibwo byamenyekanye ko Polisi ya Uganda yataye muri yombi abarwanashyaka umunani ba RNC, bafatwa barimo gukorera inama mu nyubako z’ishuri ribanza rya Kalungi, riherereye mu Karere ka Mubende, bikekwa ko bari muri ya gahunda y’amasomo bashyigikiwemo na Uganda.
Iyo nkuru ubwo yagwaga mu gutwi kwa CMI, yihutiye gusaba polisi ko yabarekera dosiye ikaba ariyo iyikurikirana. Icyo gihe hari nyuma y’uko RNC itangarije ko “abakada bacu bafatiwe i Mubende.”
Abo barwanashyaka nyuma barekuwe ku mabwiriza yatanzwe na CMI, mu cyo abasesenguzi bagaragaza ko hari ikibazo mu mikorere ya Polisi n’imikoranire yayo na CMI, by’umwihariko ku bibazo by’umutekano bigaruka ku mutwe wa RNC muri Uganda.
Ku ruhande rumwe, bisa n’aho CMI ifite inshingano zo gukorana ndetse no gutanga ubufasha mu bikorwa byose bya RNC byo kurwanya u Rwanda uko byagenda kose.
Muri ubwo buryo, abasesenguzi bagaragaza ko bisa n’aho nta muntu n’umwe uretse CMI na Perezida Museveni wa Uganda, bemerewe kumenya ibikorwa bya RNC muri icyo gihugu.
Source: Igihe.com