Site icon Rugali – Amakuru

Uganda ihangayikishijwe cyane n’uko ku mupaka uhuza Uganda na Congo hari ingabo z’u Rwanda zambaye imyambaro y’ingabo za Congo (FARDC)

Urujijo mu bitero byo kwica impunzi muri Congo! Uganda iryamiye amajanja ku gitero kigomba kuva mu Rwanda! Ku butumire bwa Félix Kilombo Tshisekedi wahawe umwanya wo kuyobora Congo, kuri uyu munsi wo kuwa kabiri taliki ya 15/10/2019, umwicanyi Paul Kagame yohereje muri Congo abalikare b’inkotanyi barenga ibihumbi bibiri muri Kivu y’amajyepfo na Kivu y’amajyaruguru mu gikorwa cyo kwica impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo; icyo gitero kikaba kiri muri gahunda yiswe iyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo.

Ku munsi wa mbere w’iyo ntambara igomba kumara amezi 8, urujijo rwahise rwigaragaza kuko amakuru ari guturuka muri Uganda yemeza ko ingabo z’icyo gihugu ziryamiye amajanja, zikaba ziteguye guhangana n’igitero cy’abasilikare b’inkotanyi za Kagame kigomba kugambwa mu majyepfo y’icyo gihugu ku mupaka gihana n’u Rwanda!

Biteganyijwe ko kuva kuri uyu wa kabiri taliki ya 15/10/2019 kugeza mu kwezi kwa Gatanu 2019, ingabo z’ibihugu bya: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uburundi, u Rwanda na Uganda zigomba kwinjira ku butaka bwa Congo mu gikorwa cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya leta z’ibyo bihugu iri mu gice cy’Uburasirazuba bwa Congo.

Kuri uyu munsi wa mbere wo gutangiza iyo ntambara , abasilikare b’inkotanyi za Kagame nibo bashoboye kwinjira muri Congo bwa mbere bambaye umwambaro w’ingabo za Congo FARDC! Kuri uyu wa Kabili taliki ya 15/10/2019 Kagame akaba yinjije muri Congo muri Kivu ya ruguru na Kivu y’amajyepfo abasilikare b’inkotanyi barenga 2000 basangayo abandi basilikare b’inkotanyi bari bazanzwe muri Kivu zombi barenga ibihumbi 10.

Ntabwo ariko Kagame yohereje ingabo muri Congo gusa kuko amakuru anyuranye ari kuvugwa mu itangazamakuru rinyuranye muri Uganda yemeza ko Kagame amaze kurunda abasilikare b’inkotanyi benshi cyane ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ndetse na Congo!

Abategetsi ba Uganda bakaba bari gusobanurira abaturage b’icyo gihugu ko ingabo z’icyo gihugu ziteguye guhangana n’igitero cya gisilikare u Rwanda ruri gutegura kugaba ku gihugu cyabo cya Uganda!

Uganda ntabwo ishira amakenga igikorwa cya Kagame cyo kohereza abasilikare muri Congo mu gace ka Kivu y’amajyaruguru, Uganda isanga ubwo ari uburyo bwo gutegura intambara kuri Uganda; u Rwanda rukaba rushaka kugaba igitero kuri Uganda ruturutse muri Congo, icyo gitero kikitirirwa igitero cy’imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo irwanya leta ya Uganda!

Umujyanama wa perezida Museveni ushinzwe umutwe wa gisilikare urinda umukuru w’igihugu, Jenerali Muhoozi Kainerugaba (umuhungu wa Museveni) yavuze ko ingabo za Uganda ziryamiye amajanja zikaba ziteguye guha isomo umuntu wese ugambiriye kugaba igitero cya gisilikare kuri Uganda! Gén. Muhoozi yagize ati ” nta muntu n’umwe ushobora gutsinda Uganda kuko ari igihugu cyahanzwe n’Imana”!

Uganda ihangayikishijwe cyane n’uko ku mupaka uhuza Uganda na Congo hari ingabo z’u Rwanda zambaye imyambaro y’ingabo za Congo (FARDC), izo ngabo z’inkotanyi zikaba zirimo kujijisha ziyita ko ari ingabo za Congo. Icyo kibazo cyo kujijisha kw’inkotanyi kiravugwa no ku gihugu cy’Uburundi kuko abasilikare b’inkotanyi bari kwerekeza muri Kivu y’amajyepfo bari guhita bihindura inyeshyamba z’abarundi bo mu mutwe wa RED TABARA kuburyo inkotanyi ziteguye kuzagaba igitero ku gihugu cy’Uburundi zivuye muri Congo ziyita umutwe w’inyeshyamba urwanya leta y’Uburundi!

Ikinyamakuru “Chrimpreports” cyandikirwa mu gihugu cya Uganda kiremezako gifite amakuru y’impamo ko ingabo z’ u Rwanda (Inkotanyi) ziri  i Beni n’i Bunia (Kivu y’amajyaruguru), ubusanzwe ako gace kakaba kagomba kubamo ingabo za Uganda mu gikorwa cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya leta ya Uganda iri ku butaka bwa Congo nk’uko amasezerano bagiranye na Tshisekedi abivuga! Uganda irashinja leta ya Kagame kuba yashyize ingabo nyinshi z’inkotanyi ku misozi ikikije imijyi ya Uganda nka : Kasese, Bundibugyo, Kabale na Kisoro.

Kubera gutinya guhangana imbonankubone na Uganda, Kagame arategura kuzatera Uganda yitwa inyeshyamba zirwanya leta ya Museveni kandi muri iyo ntambara Kagame akaba ateganya kuzarwanishamo abarwanyi ba : “ Mï Maï, Red Tabara na ADF. Kubera urwo rwicyekwe ruri hagati y’ibihugu bigomba kurwanya no kwica impunzi ziri muri Congo, ingabo za Loni ziri muri icyo gihugu MONUSCO zifatanyije n’abanyamerika AFRICOM zirategura inama igoma ku italiki ya 24 na 25 z’ukwezi kwa 10 kugirango banononsore ibyerekeranye n’iyo ntambara bari gutegura muri Congo. Uretse kwishishanya hagati y’ibyo bihugu hari ibibazo 3 bitarabonerwa ibisubizo:

1.Mu burasirazuba bwa Congo hari impunzi z’abanyarwanda barenga ibihumbi 500. Ese izo mpunzi zose zigomba kwicwa? Iyo jenoside y’indi izashyirwa ku gatwe kande? 

2.Ese abaturage b’abakongomani bazarindwa gute kugirango batagwa muri iyo mirwano? Abo baturage bazavangurwa bate n’impunzi kandi bose basa, bavuga ururimi rumwe ndetse bafite n’umuco umwe?

3.Bizagenda gute impunzi z’uruhande rumwe nizihungira ku rundi ruhande rw’ingabo badafitanye ikibazo? Urugero: Ese ingabo z’Uburundi n’iza Uganda zigomba gukora jenoside y’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo nizibahungiraho? Ese u Rwanda rugomba kugaba igitero ku ngabo z’ Uburundi cyangwa iza Uganda zizaba ziri muri Congo kugirango zishobore kwica izo mpunzi Kigali yita abanzi bazihungiyeho? 

Ibi bibazo byose kimwe n’ibindi abantu bashobora kwibaza bitegereje igisubizo kizatangwa na Tshisekedi na Kagame bateguye uriya mushinga w’ubwicanyi!

veritasinfo

Exit mobile version