Site icon Rugali – Amakuru

Uganda: Igitero cy’inzige cyahageze, barakoresha abasirikare 2,000 mu guhangana nazo

Abategetsi muri Uganda batangaje ko inzige zo mu butayu zageze muri iki gihugu ejo ku cyumweru ubu zimaze gukwira mu turere tubiri twa Uganda. Ubutegetsi ubu buri mu bikorwa byo kohereza imiti irwanya utu dusimba twangiza ibihingwa no kuyitera mu gace tumaze kugeramo ngo bahangane natwo.

Igice kinini cy’abaturage ba Uganda ntabwo bazi inzige zitera iki gihugu, iziheruka hari mu myaka ya 1960 nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Uganda abivuga.

Izi nzige bivugwa ko zavuye mu butayu bwo muri Yemen zimaze kwibasira ibihugu bya Ethiopia, Somalia na Kenya aho zaciye zangiza ibihingwa.

Uganda ubu niyo itahiwe, abategetsi baho bavuga ko biteguye guhangana n’ibitero byazo.

Mu gihe cy’amasaha zimaze kuboneka mu majyaruguru y’igihugu, minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda yahise akoranya inama y’igitaraganya n’abanyapolitiki bandi bireba.

Guverinoma iracungira cyane ku gisirikare aho biteganyijwe ko bohereza abagera ku 2,000. Aba baratozwa gutera imiti bakoresheje uburyo busanzwe cyangwa n’imashini.

Uburyo byagaragaye ko bushobora guhangana n’izi nzige ni imiti iterwa hifashishijwe indege ariko Uganda ntabwo ifite indege n’imiti byabugenewe.


Izi nzige aho zageze zangije cyane ibihingwa

Leta ya Uganda iri kuganira n’iya Kenya ngo ibatize zimwe mu ndege zayo, ariko Kenya nayo ifite indege nkeya zabugenewe kandi nayo yagowe no guhashya izi nzige.

Ibihugu nk’u Rwanda n’u Burundi nabyo bisa n’ibyiteguye ko izi nzige zishobora kuhagera, nubwo abahanga bavuga ko zishobora kudakomeza kumanuka kuko zidakunda ahari ubukonje n’imvura.

Igitero cy’inzige cyagaragaye kandi mu majyaruguru ya Tanzania mu karere ka Kilimanjaro nk’uko byemejwe n’umuyobozi waho Anna Mgwira, wavuze ko zabonetse ahitwa Moshi.

Madamu Mgwira yabwiye BBC ko leta igiye gutangaza gahunda zihari zo guhangana n’izi nzige bicyekwa ko zageze aha zivuye mu gihugu gituranyi cya Kenya.

Kuboneka kw’inzige muri Tanzania kwateye inkeke abahinzi bafite ubwoba ko zigiye kwangiza ibihingwa byabo.

BBC

Exit mobile version