“Byanteye ishema no kwicisha bugufi, numvise kandi ari inshingano ikomeye kuri njye ariko nanone ari ikintu gikomeye ngezeho.”Amaze gutora, umukandida w’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yavuze ko ari “ikintu gikomeye” kwibona ku rupapuro rw’itora.

Barbie na Robert Kyagulanyi baje gutora
Barbie na Robert Kyagulanyi baje gutora

Aya matora yatangiye kuva saa moya ku isaha yaho, imirongo miremire y’abatora yabonetse mu bice bitandukanye by’igihugu, barahitamo umukandida umwe mu 10 bahatanira uwo mwanya.

Hamwe na hamwe havuzwe gukerererwa kw’ibikoresho by’amatora biba ngombwa ko abatora bategereza, nk’uko umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango uri i Kampala abivuga.

Imirongo y'abagiye gutora mu nkengero za Kampala
Imirongo y’abagiye gutora mu nkengero za Kampala

Amatora muri Uganda 2021: Ibintu bitanu ukeneye kumenya

Perezida Museveni arashaka manda ya gatandatu nyuma y’imyaka hafi 35 amaze ku butegetsi.

Ibyavuye muri aya matora by’ibanze biratangazwa nyuma y’amasaha 48 nk’uko bivugwa na komisiyo ishinzwe amatora.

Hamwe ibikoresho by'amatora byatinze abaje gutora barinuba
Hamwe ibikoresho by’amatora byatinze abaje gutora barinuba

Amatora muri Uganda