Site icon Rugali – Amakuru

Udushami twa FPR Inkotanyi PSD na PL twahisemo Paul Kagame nk’umukandida!

PSD na PL bizatanga n’ingengo y’imari byamamaza “Kagame Paul wa FPR”. *“Ntabwo turi mu kwaha kwa FPR nta n’ubwo iduhetse” – PSD na PL

*Green Party yatewe imbaraga n’uko PSD na PL bizashyigikira FPR, ngo ibyabaye si Demokarasi bifuza.

Inkuru z’uko amashyaka azwi mu Rwanda, irya PSD (Parti Social Democrate) n’irya PL (Parti Liberal) yemeje mu nama rusange zidasanzwe z’abanyamuryango bayo ko azashyigikira Perezida Paul Kagame natangwaho nk’umukandida na FPR-Inkotanyi zavuzweho byinshi, abahagarariye aya mashyaka batangaje ko bitazarangirira aho, bazanakoresha amafaranga menshi n’imbaraga bamamaza uyu mukandida mu matora ya Perezida azaba muri Kanama 2017.

Mu kiganiro cyatumiwemo Hon Depite Byabarumwanzi Francois, Visi Perezida wa PL na Ngabitsinze Jean Chrisostome, Umunyabanga Mukuru w’ishyaka PSD na Ntezimana Jean Claude wo mu ishyaka rya Green Party rimaze igihe gito ryemewe mu Rwanda, Umuseke ukaba na wo wari watumiwemo, PSD na PL basobanuye icyatumye bashyigikira Kagame Paul utaremezwa nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Hon Byabarumwanzi wa PL muri iki kiganiro cyateguwe n’umuryango Media Impacting Communities (MIC) cyabereye i Kigali, yagize ati “Twafashe icyemezo cyo gushyigikira Paul Kagame atari icyemezo gitunguranye kubera ibikorwa by’indashyikirwa bye.”

Muri ibyo bikorwa by’indashyikirwa, Hon Byabarumwanzi yavuze ko harimo guhagarika Jenoside, umutekano usesuye, iterambere rigaragarira buri wese na politiki y’ubumwe n’ubwiyunge ngo ibyo ni bike cyane mu bikorwa by’indashyikirwa bya Paul Kagame.

Indi mpamvu ya kabiri ngo ni uko ubwo Abanyarwanda basabaga ko habaho kuvugurura Itegeko Nshinga ngo bihe amahirwe Paul Kagame yo kongera kwiyamamaza, ishyaka PL naryo ryabishyigikiye.

Ngabitsinze Jean Chrisostome wo muri PSD yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka muri congress (inama rusange z’abanyamuryango) ku rwego rw’Akarere bemeje Perezida Kagame nk’umukandi, kandi ngo bari banatangaje muri 2015 ko bazashyigikira umukandida (batavuze izina icyo gihe), uwo rero ngo yari Paul Kagame bemeje ko bazashyigikira ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Ati “Urebye ubusabe bw’abaturage, ukareba aho igihugu kigeze n’umubano wihariye mu mateka hagati ya PSD na FPR na mbere y’uko igihugu kibohozwa twarakoranaga mu buryo bukomeye tuza gusanga Kagame nta mpamvu yo guhangana na we.”

Umuseke wabajije icyo aya mashyaka azakora mu matora nyuma yo gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi, bose bavuga ko bazashyira imbaraga nyinshi mu kwamamaza Kagame Paul ngo atorwe kandi ngo bazanakoresha amafaranga menshi.

Dr Ngabitsinze wo muri PSD ati “Ntabwo twashyigikiye umukandida Kagame ngo tuze tubivuge kuri televiziyo no mu binyamakuru, tugomba kumwamamaza, campaign (ibikorwa byo kwamamaza) izaba ni nk’ibyari kuzaba ku mukandida wa PSD nta n’imbaraga na nke zizagabanuka kuko twashyigikiye Kagame, tuzafata umwanya wacu, tuzamwamamaza ku buryo bukomeye kuko hari abandi bakandida.”

Byabarumwanzi na we wo muri PL ati “Umukandida tugiye gushyigikira uzatangwa na FPR-Inkotanyi, umutwe akomokamo uzakora gahunda yo kwamamaza, iyo gahunda tuzaba tuyirimo ndetse na PSD tuzaba turi kumwe. Ingengo y’imari tuzayikenera ikomeye, tuzashyiramo imbaraga zikomeye kugira ngo umukandida dushyigikiye amajwi yose ayabone.”

Aya mashyaka abiri yafatwaga nk’akomeye mu Rwanda bitewe n’igihe yashingiwe, yahakanye kuba mu kwaha kwa FPR- Inkotanyi cyangwa kuba ‘iyahetse mu mugongo’.

Kuri Ngabitsinze wa PSD ngo nta mugabo uheka undi naho kuri Hon Byabarumwanzi ngo PL na FPR bizagaragara ko bitandukanye mu gihe cyo gutanga abakandida mu matora y’inzego z’ibanze.

Ati “Tuzatanga abakandida mu matora y’Abadepite tunatange abakandida mu matora y’inzego z’ibanze, mwigarukira aha (mu matora ya Perezida) ngo ushake kutwemeza ko turi ha handi twanze kuvuga wavuze abandi bari (mu kwaha kwa FPR).”

Ntezimana Jean Claude wo mu ishyaka rya Green Party, ryamaze gutanga Dr Frank Habineza nk’uzahatana mu matora ya Perezida, we yavuze ko kuba PSD na PL byagaragaje ko bizashyigikira Kagame Paul, ari amahirwe yo gutsinda yiyongereye kuko ngo bazaba bahanganye na FPR-Inkotanyi gusa mu kibuga.

Yavuze ko kuba mu Rwanda hari politiki yo kumvikana mu bwumvikane busesuye (Consensus) bidakwiye guhuzwa no guhangana kuba mu matora, kuko ngo gupiganwa mu matora nta cyo biba bitwaye.

Ati “Guhangana mu matora ntitwabihuza na consensus. Guhangana ni ikimenyetso cya Demokarasi, harimo gupiganwa kugira ngo tumenye ngo hatsinze nde? Yatsinze binyuze mu zihe nzira? Ni ibiki yasezeranyije abaturage ngo tumenye ko yabishyize mu bikorwa, ngo tumenye ko azakomeza kubabera intangarugero…”

Ntezimana avuga uko Green Party yakiriye kwiyunga kwa PSD na PL kuri FPR – Inkotanyi mu gushyigikira umukandida umwe, ariko atari yo Demokarasi bifuza.

Ati “Kuba PSD cyangwa PL byahisemo gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi, twe ku giti cyacu twifuzaga ko twari guhurira mu kibuga n’amashyaka yose, buri shyaka ryatanze umukandida waryo byaba byiza tukamenya ngo turi guhangana ni byo twifuzaga kuko byari bube ari ikimenyetso cyiza cya Demokarasi.”

FRP-Inkotanyi ntiratanga umukandida uzayihagararira, ariko Hon Depite Byabarumwanzi wo muri PL yavuze ko kuba kuri iki cyumweru bahisemo Perezida Kagame Paul nk’umukandida bazashyigikira ngo bizeye neza ko ari we uzatangwa kuko ngo nk’uko yatangarije Abanyarwanda ko aziyamamaza tariki ya 1 Mutarama 2016, ngo “imvugo ye niyo ngiro”.

Ku Banyarwanda bujuje ibisabwa byo gutora, ni ukuvuga kuba bari kuri lisiti y’itora, abari mu Rwanda bazatora tariki ya 4 Kanama 2017, naho Abanyarwanda bari mu mahanga bazatora Perezida tariki 3 Kanama 2017.

Uretse Amashyaka yamaze kugaragaza abazayahagararira, hari abantu batatu bagaragaje ko bifuza kuzahatanira kuyobora igihugu nk’abakandida bigenga.

Abo ni Diane Shima Rwigara, Philippe Mpayimana na Mwenedata Gilbert, bose ntabwo baraba abakandida kuko Komisiyo y’Amatora izatangira kwakira kandidatire tariki ya 12-23 Kamena 2017, naho Abakandida bemerewe bazatangazwa bidasubirwaho tariki ya 7 Nyakanga 2017.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Exit mobile version