Leta ya FPR Ikomeje kuba rusahurira mu nduru, ubucuruzi bw’udupfukamunwa leta ya FPR yadukanye ni ubujura bw’ubundi bwoko!!
Ejo ku tariki ya 18 Mata 2020, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko abanyarwanda bose bagomba kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa hanze kandi ko ari itegeko. Nyuma yicyo cyemezo cyafashwe buryo buzimye hahise hatangazwa urutonde rw’ibigo byemerewe gukora utwo dupfukamunwa, harimo Pink Mango, UTEXRWA, New Kigali Designers & Outfitters Ltd…Igitangaje ni uko ntawamenye uko izi nganda zahiswemo, ikibabaje ni uko hatavuzwe uko Abanyarwanda batishoboye bazafashwa kugirango bahabwe utwo dupfukamunwa uretse bamwe ko icyo bakeneye cyihutirwa ari ibiribwa.
Mu iri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, u Rwanda rumaze kwakira amafaranga menshi mu buryo bw’amadeni cyangwa bw’inkunga. Mu nkuru ishize, Ijishyo ry’Abaryankuna ryari ryabagejejeho umubare w’amafaranga Leta ya FPR imaze kwakira, ukaba ari Miliyoni USD 103.65 z’Amadolari y’abanyamerica (ugereranyije Miliyari 118.3 z’amafaranga y’u Rwanda) z’ideni rya Banki y’isi na miliyoni 52 z’amayero (ugereranyije Miliyari 53 z’amafaranga y’u Rwanda) yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi , EU, muri gahunda yawo yise “Team Europe” igamije guhangana n’ingaruka za Coronavirus bitewe n’ifungwa ry’ibikorwa byinshi byatungaga abantu hirindwa ikwirakwira ry’iki cyorezo .
Ayo mafaranga yose ageze kuri Miliyari 171 yagombye gukoreshwa na Leta y’u Rwanda mu gufasha abaturage, cyane cyane k’ubyerekeye ubuzima bwabo no kugabanya ingaruka k’ubukungu bwabo icyo cyorezo cyateye. Kandi koko mu kwakira izi nkunga n’impano , Leta ya FPR yagiye itangaza ko zizafasha Leta muri rusange mugufasha abaturage kwirinda icyorezo n’ibibazo bishingiye kwihungabana ry’ubukungu. Nk’ urugero Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko ko u Rwanda rwishimiye iyo nguzanyo y’Ikigega mpuzamahanga cy’imari kuko izarufasha gukumira icyorezo cya COVID-19 no gushyigikira ubukungu bw’igihugu kugira ngo budahungabana.
kuri uy’uwa 17 Mata 2020 hagaragaye itangazo rya Rwanda Food and drugs Authority(RWANDA FDA), ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti rigaragaza urutonde rw’inganda ruzakora udupfukamunwa.
Aho Leta ya FPR yagombaga gufasha abaturage, ahubwo ihaboneye uburyo bwo kwiba amafaranga make bari basigaranye binyuze mi bigo akenshi by’agatsiko kiyemeje kwibasira umutungo w’Abanyarwanda. Umuntu ntiyabura kwibaza ese mu Rwanda Leta yahisemo iz’inganda zigiye gukora ubu bucuruzi ryari ? Igendeye kuki? Kuki se itahisemo ubukangurambaga n’inama ku badozi n’abandi bantu bize imyuga yo kudoda buzuye mu Rwanda ngo ibashakire ibikoresho bakore nk’abakorera bushake ? Aba bacuruzi se nibashora ay’abo bakatugurisha abaturage , amwe mu mafaranga y’inkunga mu madeni n’imano yari kuzagura utwo dupfuka munwa azakoreshwa iki?
Kugeza ubu, umuntu akurikije imibare itangazwa na Leta ya FPR, abantu 144 banduye covid-19, 69 barakira, gutyo hasigaye abantu 75 bayirwaye. K’uburyo gutegeka abantu kugura udupfukamunwa ari icyemezo gikabije, nkuko bisanzwe FPR ishaka kwigana amahanga ariko yo ikabikora mu buryo bubogamiye abaturage. Aha twabibutsa ko iyi gahunda yokwikorera udupfukamunwa atari nshya yaba ku banyarwanda ndetse no mu mahanga kuko yatangiriye mu bihugu byibasiwe cyane n’icyorezo cya COVID 19, hamaze kubaho ibura cyangwa kugaragara ko udupfuka munwa n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi byari imaraniro ku masoko mpuzamahanga kandi inganda zabikoraga zidahagije nuko abaturage, amatsinda n’imiryango itegamiye kuri Leta bafite ubumenyi bw’ibanze kubudozi batangira ubukangura mbaga mukutwidodera mu rwego rwo kunganira Leta zabo.
Uko byagenda kose Leta ya FPR nta shingiro ifite ryo kugurisha abaturage udupfukamunwa mugihe badakora kandi inzara ibamereye nabi.
Nabuze icya Leta ya FPR kitagurwa!nge nyise “Gafaranga” .Twajwemo !
Byamukama Christian