Site icon Rugali – Amakuru

Udukoryo twa FPR

Hari uwasobanuye politike ati ni umwuga wo kubeshya, ubumenyi bw’ibishoboka. Hari n’abavuga ko ari uburyo bwo kuyobora (management) abantu, aha ndetse niho bamwe bahera banyomoza abanyamadini bamwe bitwaza inkoranyabitabo nkirisitu bakabuza abantu babo kujya muri politiki kdi n ‘ibyo barimo ari Politiki ndetse ihambaye iyo bamwe badatinya kwita ubujura bwitwaje Imana

Ijambo udukoryo natangiye kuryumva nyuma ya 1994. Kugeza you uretse kugenekereza ariko sinzi ubusobanuro bwaryo. Ngendeye ku buryo rivugwamo n’uko tugiye kurikoresha, udukoryo ndatwita udushya dufite umwihariko, dushobora kuba tubabaje cg duteye ubwoba, duhishe cg tugendereye ikibi cyangwa se ubushishuzi (naryo ni rishya ariko rirazwi) bw’ikintu kiza, bityo iigikozwe ntikirambe, ntigitange umusaruro wavuzwe cg wateganyijwe mu magambo avugirwa mu ruhame, ayo nayo akaba anyuranye n’avugirwa mu mazu y’ikuzimu (mu rwihisho)

Yaje yiyita umuryango w’abanyarwanda turayikunda, turayiyoboka, tuyitura amaturo y’ibyacu n’abacu, turayivugira, turayicengeza mu bantu no mu ngo zacu, turayicengera tuyicira inzira tuyicaza ku ntebe mu nzu. Dushatse kwicara ngo dusangire amata n, ubuki ducoce amagambo bati muceceke mwa bipinga mwe. Ntibiteye kabiri abasigaye mu byicaro batangira kwishakamo abanzi. Bamwe baburirwa irengero, abandi bacibwa imitwe (Rwisereka), badahwa amara (Kayumba), baranigwa (Karegeya) hari ngo n’abagize impanuka nka Rwigara na Kabera, abandi ngo bayihura nka Mutunzi cg bagira ibirwara bikaze nka Makuza cg Inyumba cg Kayitare w’i Ngoma ya Butare. hari ngo n’abatakiri iturufu, (abakinnyi b’amakalita musemure abandi ) nka Roza wacu, Mary Bayune n’abandi. Sebarenzi we yakijijwe n’amaguru agenda nk ‘abagesera naho Rutabana ahitamo kuririmba Murera utari umwe w’aba Rayons akumbura i Ruhande nk ‘uko twarimba nkumbuye iwacu muri 1990 twicaye aho twitaga les Gradins. Byumvuhore akumbura abantu bareranywe atozongera kubona, bikantera gukumbura cyane nkarira igifu kikitera

Umuryango urabura umwiryane,urwango, urwikekwe ubwanzi n’amazimwe bihabwa intebe. Ahari amazu haba amatongo atagira urucaca ntagire isogi n, isombe bityo Bugondo irasonza ka Nyiranzage ngo nikishakemo ibisubizo kihangire imirimo kdi yarafashwe cg kizirike umukanda umukate watawe mu iyarara ry’ abatagiri batowe nk ‘abatoni b ‘umuryango
Iti Rwanda nzagucengeza démokarasi irihe cg ni à la FPR nabyo byaba ari agakoryo

Iti apana amoko mu ndangamuntu mu gitondo bati abahutu bishe abatutsi kdi niba hari n’abatishe bazasabe imbabazi mu izina rya benewabo bihereye mu Bayobozi b’abahutu bagomba kumanuka bakazisabira aho bari batuye. Igipimo gipima abahutu n’abatutsi kirazamurwa kugirango ku iherezo twese tuzabe Ndumunyarwanda. Karikumutima ati ati ay ‘ubusa tuzabamenya tu , naho Magorwa ati hababaje kuko ndapinga ariko ngapingwa, sinyobokwa ariko ntayoboka
Zinjiye zitumiza abantu mu nama none dore imyaka ibaye 24 iyo nama ntirarangira ngo batahe.

Biganye babandi batsimbara kuri ya magambo yo mu iyimukamisiri igice cya 20 aho bajya mu byo bita inama ndanga yo gutora abayobozi kdi utoresha afite akaliste k’abo ashaka ko bafatanya. Inama ndanga yemeza abazatorwa, abazayobora ibigo n’ahandi nko mu madini yarangiza igahamagaza amatora cg ibizamini.

Iti igenamigambi rikorwa n’abaturage ariko abaturage bavuga bati aha habere amashaza Leta iti muhinge ibishyimbo mwa bajinga cg bakareka bakayahinga ashigaje gake ngo apfundike bati murandure mwa ntagondwa mwe.
Iti gira inka munyarwanda. Izajya ikamwa litiro 25 ku munsi yabyara ntiyuzuze kigozi uwakagabo ukayigurisha akongeraho utundi akagura inzima yamara kwima yerera bati urishoboye bakayijyana.
Abazihawe bakirahira Kagame kakahava kdi zitavuye mu rwuri rwe

Umwe yarambwiye ati nasabwe ibihumbi 500,000 aho ntuye, aho mfite amazu akodeshwa, aho mfite uruganda n’aho mfite ikiraka.muteranye ayo mafranga murebe n’abashobora kuyatanga murebe ko hari abakene basigara.
Muribuka “yarafashwe “ku mazu ngo bari babwiye abantu ko bazabona akazi, abagore n’abagarugu ibintu bikaba uburyohe, bamwe bateza utwabo abandi banduranya kdi bihenura ku babacumbikiye imyaka myinshi.

Imigi yose bati amazu yandikwaho towa nta ngurane. Erega ubwo imirimo iba irahagaze abatungwaga n’ubukode bati mwikwace abakiriya banyu bagomba kuja gukorera cg gutura mu mazu y’ikerekezo simvuga Kigali ahubwo munyarukire Butare na Ruhengeli mubagire ijisho. Hari n’igorofa yamezeho urwiri hafi y’aho umutware yiyakirira ngo iyo yagiye mu majaruguru.

REMA nayo iti sinatangwa. Tubangabunge ibishanga abafite ibikorwa babyimurire ahagenwe. Uko bahunga ibishanga abandi babisatira. Nyabugogo hafi y’amashyirahamwe bati musenye nyakatsi mwubake amagorofa barangije imwe bati hagenewe indabo. Perezida Kagame ahiyamamarije ati muzubake ngo Mukankoje aranga. Mubaze ibiro by ‘umuvunyi yewe n’iby ‘umutware iby ‘umugi n’ibya minisitiri w’intebe na Bwana Karega Visenti icyo kibazo arakizi neza. Birangira ahari kubakwa igorofa cg guterwa indabo habatswe isoko ry ‘amabati. Umbaze nkubaza cyane ko uwari ukuriye inzo nzu ngo yatwaye uburwayi bukaze akigira.

Iti vuba mu kanya nk ‘ako guhumbya inka zose mu biraro. Isohotse amande kdi mushyiremo karungu natihutira gupfupfunyura ibifaranga mu ihembe muyigurishe mumuhe asigaye cg muyifunge. Erega ababonaga isoro y’amavuta cg urubu kubera gutanga igisigati cg gucundira abarozi baviramo aho tutibagiwe n’abarihirwagwa n ‘inka. None ngo niborore… Ndabitsinze birakanyagwa nako imbwa n’njangwe

Iti umwana umwe mudasobwa umwarimu ingwa bati ni Ubuntu. Mu gitondo Mutsindashyaka ati 200,00 frw utayafite yimuke Kigali. Umuzungu nyiri uru ganda bati ibiro Kimuhurura niba bigikora ntimumbaze
Bukeye aba kaminuza nabo iti mudasobwa mujye mwishyura buhoro zipfa zitarakora. Bazigejeje mu mashuli yisumbuye bamwe barazanga, ababyeyi bifashije bati mureke twigurire izikomeye muduhe softiweya bati ntibikunda mu birego byarenzwe amashuli amwe aherutse gufugwa harimo n’izo mashini zibitse.

Iti buri mwana inkongoro naho Makuza aradutuka avuga ko iyo gahunda igendereye kwigisha abanyarwanda kunywa amata ariko ni mukuri kuko ni umutware mu kiganiro asobanura ko ahora asabwa kuba umuyobozi atabishaka yavuze ko igihugu cyari kigizwe n’imfashanyo, tubyuka dutonze umurongo. Koko!! Nihahandi ariko inkongoro yabyaye bwaki, kugwigira n’imvunja ubanza itarimo ayera yatureze.

Iti ubudehe. Sinshaka gusobanura ubudehe abatabizi bazabaze abakuru, ubu nibwo bwifashishwa mu kwishyura
Umuriro guhabwa bourse cg kwishyura ay ‘iyisuko muri rusange ni igipimo cyo gusaruza bitari ibya babandi basarura amadigi bagashyirirwaho n’ibirundo kuko hano ikifuzo ni itegeko.
Iti amashuri ni ubuntu ariko ubu aya make ni 300,000 frws indobo, Isuka, umweyo, umukoropesho, n, amafranga yo kurya saa sita Wenda mu rugo babwiriwe uyabuze akirukanywa

Iti VIUP abakene nibo bagomba gukora. Bagatinda guhembwa cg ntibahembwe rwose naho bahembewe bagasabwa kuhemberwa muri SACCO aho bakuramo ayo kuba umunyamuryango, agatabo,hari nabakata ay, Umuzamu wa sacco ay ‘umuganda batakoze n’indi misanzu, ibyo byose bigakorwa mu rwego rwo kuzamura abakene. Ibyo bikorwa bimwe ugasanga iri ugukora ubusa kuko birirwa baharura imihanda mu mirima nako imyaka y’abantu cg bayongera idakenewe ari nako bangiriza abaturage.
Agasozi ndatwa n’imidugu y’ikerekezo bikorwa byangiriza abaturage barandurirwa imyaka cg se basenyerwa cg batuzwa kure y’amasambu yabo. Mwumvise umusaza uherutse kwicirwa n’inzara muri ayo mazu. Yavanywe Ruramba atuzwa i Kibeho ahantu akora ngo amasaha 4 ngo agere ku isambu. Amazu ndatwa nise ay ‘agahimano nka za nka 40 za kijambe ngo zahawe abatwa nta rwuri zigapfa imwe ku yindi umusubizo

Iti tuzanye gacaca ubutabera bwunga sinyivuze nzayivumba. Mboneyeho gusaba abazi gaceca formule originale gutegurira bariya bagabo gacaca mu mwimerere wayo icyo gihe muzaba muhesheje agaciro abakurambere bacu kdi musubije umuco agaciro. Mwumve neza abakurambere simvuze b’abahutu cg b’abatutsi, mvuze abashyizeho kdi bagakoresha gacaca kacocaga amagambo kagaca urubanza bararamye, kakunga kdi ikibindi cy ‘inzoga murazi ko ntawari kukibura kagaca inzigo di n’umuco wo kudahana kdi umuntu ntiyegurirwe ibitari ibye cg ngo agerekweho iby ‘atakoze cg ahishe ibyo yakoze kwari ugusasa inzobe.

Iti imigi ihawe ibishushanyo mbonera bibe ibibando byo guhondagura abatari mu muryango, abatawitabira n’abaseta ibirenge Ndamage azabasobanurire na TopTower ye, yabanje kuregwa ingazi zidakomeye imaze kuzura abakiriya mu gihe hafungurwaga KCC nyuma bayirega kudahuza n’igishushanyo cy, umugi .hari nabayireze kutagira amadirishya,

Bati hari abatsindiye gutwara mu mihanda yo mu gihugu ninabo bazajya bubaka bubaka amasoko n’ibituro by ‘amabisi abandi bafite imodoka muzibahe bazajya babagenera ikibakwiriye kdi nta mpaka dushaka

Bati impuzankano ku banyeshuri ni mbi umweru na kaki sinakubwira ibigo birushanwa gucuruza ibindi kujya mu bushinwa gushaka za Musazi zicuya cg zizingazinga zihabwa intebe kdi zikosha.

Bati ubuhunzi nibuveho icyabuteye kigumeho abadashaka gutaha bahabwe uruhushya rw ‘inzira.

Bati haje iminzane y’imiziranenge kdi uyicuruza ni umwe ku gicuro cye, unde ahabwe gutereka indabo imbere y,’amazu, undi atere amapave ava kwa Lando ajya Kimironko bene amabaraza bishyure, undi azane inkangara z,’imyanda utayifite n’aho yaba idakenewe amande,undi atumize impapuro zikoreshwa mu gihugu hose.
Ubutaka n’amazu akodeshwa nibisoreshwe, nanjye ariko nabisoresha ukuyemo ibihingwaho biri mu mbago z’umugi n’ubwegereye ibishanga nkuko bikorwa mu turere tumwe kdi nkabikora kuri buri wese uti bite, amazu ari muri Kigali yonyine abaye asora uko itegeko rinkorerwaho u Rwanda rwareka imfashanyo kdi sininubira uwo musoro. Ariko na kwambura Leta kwigira umukodesha n ‘ingingo zibangamiye umuturage muri ririya tegeko kdi nkemeza ko bidasubirwaho ko u Rwanda ari ruto ndetse n’ubutaka bwarwo ari buto bitashoboka ko buri wese yabubonamo igikingi cyo guhingishamo imashini cg kororeraho ingamiya. Nkabemera Patrie ahasigaye ngafungura amarembo bakinjira bagasohoka kdi abari hanze nkabaherekesha icyo nakwita mesures d’accompagnement kuko isi nayibagabiza

Bati abantu nibahuze ubutaka kdi biteze imbere bahinga igihingwa kimwe kemejwe na Leta kdi bagurishe umushoramari ubyemerewe.

Bati Leta nive mu bucuruzi ariko icyama cyo ntikizasangire n’umwe kereka ukiragiriye

Bati ibikorwa bya Leta bimwe ni byegurirwe abikorera, inzu y’icapiro ry ‘igihugu riba ryagiye maze amasoko si uguhambwa abanyamahanga karava bandika amakosa mu myandikire no mu mivugire y’ururimi no kwandika ibitabo bitagira ireme karahava ubu nyuma y’imyaka 24 niho bari gutekereza kuri icyo kintu cyagije uburezi
Abahanga baravuze ngo ushaka kwica ishyanga rica uburezi
Reka udukoryo tuducumbikire aha.

Yanditswe na PL Rukara

Exit mobile version