Site icon Rugali – Amakuru

Dore gihamya ko u Rwanda rumaze kuba nka Sodoma na Gomora! Udukingirizo dusaga ibihumbi 60 tumaze gutangwa muri Expo 2019

Udukingirizo dusaga ibihumbi 60 tumaze gutangwa muri Expo 2019. Umushinga ushinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, AIDS Healthcare Foundation (AHF) umaze gutanga udukingirizo turenga ibihumbi 60 kuva imurikagurisha ry’uyu mwaka ryatangira.

Expo 2019 yatangiye kuwa wa 22 Nyakanga ikazasozwa ku ya 11 Kanama 2019.

Kugeza tariki 30 Nyakanga, AHF ivuga ko yari imaze gutanga udukingirizo 68 251. Kuwa Kabiri tariki 30, niwo watanzweho udukingirizo twinshi kuko hatanzwe 16604.

Umukozi wa AHF, Kayitesi Médiatrice yabwiye IGIHE ko imyumvire ku gakingirizo imaze guhinduka mu ngeri zose z’abantu ku buryo bitagitera isoni kwaka agakingirizo.

Yagize ati“Abantu batinyaga kwaka agakingirizo ariko ubu byarahindutse, ubona n’abakobwa baza, umukobwa akakubwira ati wampaye agakingirizo?”

Ngo kuba muri Expo hahurira abantu benshi n’imwe mu mppamvu nyamukuru ituma AHF ifata iya mbere mu kuza guha abantu udukingirizo ku buntu.

Uyu mushinga kandi ubashishikariza kwirinda no kwipimisha indwara zitandura, kuboneza urubyaro no kwirinda izindi ndwara zirimo Ebola n’igituntu.

Umugenzuzi w’ibikorwa bya AHF mu imurikagurishwa riri kubera i Gikondo, Nikuze Sandra yabwiye IGIHE ko bifuza ko ahantu hose hahurira abantu benshi hajya haboneka udukingirizo ku buntu.

Ati “Impamvu tuba twaje mu imurikagurisha ni uko hari indi ntambwe twifuza ko yaterwa. Ahantu hose hakunda guhurira abantu nko mu tubari cyane cyane, mu mahoteli, mu masoko n’ahandi tuba dushaka ko haba udukingirizo tw’ubuntu.”

Nikuze yavuze ko mu bari kwaka udukingirizo cyane ari urubyiruko guhera ku myaka 18 kugeza kuri 44.

AHF ivuga ko kwigisha abantu uko agakingirizo gakoreshwa no kugatangira ubuntu atari ugushishikariza abantu ubusambanyi.

Uyu mugenzuzi wa AHF yavuze ko hari n’abana bari munsi y’imyaka 18 usanga nabo bashaka udukingirizo ariko ngo ntibatubaha kuko utwo bafite twagenewe abantu bujuje imyaka y’ubukure.

AHF ivuga ko SIDA nta muti nta n’urukingo igira, ndetse n’izindi ndwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitera ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu ku giti cye n’umuryango muri rusange.

Biteganyijwe ko abantu imurikagurisha ry’uyu mwaka rizarangira ryitabiriwe n’abasaga ibihumbi 400.

Kuwa Kabiri tariki 30, niwo watanzweho udukingirizo twinshi kuko hatanzwe 16604.

Hatangwa udukingirizo tw’ubwoko butandukanye

Bereka abantu uko agakingirizo gakoreshwa

Nikuze Sandra yavuze ko urubyiruko ari rwo ruri kwitabira kwaka udukingirizo cyane

Abakozi ba AHF baba bategereje abo baha udukingirizo bakanabigisha kudukoresha

AHF ifite ibibanza bitatu itangiramo udukingirizo muri Expo

http://mobile.igihe.com/ubuzima/article/udukingirizo-dusaga-ibihumbi-60-tumaze-gutangwa-muri-expo-2019
Exit mobile version