Site icon Rugali – Amakuru

Udufi mu Rwanda twaragowe! -> Dr Cyubahiro Bagabe wayoboraga RAB yahagaritswe ku mirimo

Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo Dr Cyubahiro Bagabe Mark wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), asimbuzwa by’agateganyo Dr Patrick Karangwa wari umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri icyo kigo.

Umujyanama mu by’Itumanaho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tambineza, Ange Soubirous, yabwiye IGIHE ko Dr. Bagabe yahagaritswe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018.

Yagize ati “Ni icyemezo cy’inama y’abaminisitiri kandi biri mu bushobozi bwayo.” Ku mpamvu zatumye ahagarikwa, Tambineza yavuze ko batabisobanuriwe kuko urwego rwamuhagaritse rubifitiye ububasha, ati “icyo tureba ni uko ikigo kiyoborwa neza kandi gitanga umusaruro.”

Ku wa 4 Ukwakira 2016 nibwo Dr Bagabe yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RAB, asimbura Dr Louis Butare wagiye kuri uwo mwanya muri Kanama 2015. Dr Bagabe yagiye muri RAB nyuma y’igihe ari umuyobozi w’Ikigo gitsura ubuziranenge, RSB.

Ahagaritswe nyuma y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe, Dr Edourad Ngirente, yahagaritse by’agateganyo Dr Gahakwa Daphrose wari Umuyobozi wungirije hamwe n’abandi bakozi batatu.

Mu baheruka guhagarikwa harimo Ushinzwe imicungire y’ubutaka no kuhira, Innocent Nzeyimana, Ushinzwe ishami ryo guhuza inzego Violette Nyirasangwa n’ushinzwe Imari, Bimenya Théogène.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko abo bose bamaze gusimbuzwa, mu buryo bw’agateganyo.

Mu mwaka ushize ubwo ubuyobozi bwa RAB bwitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ikurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) ngo bwisobanure ku mikoreshereze mibi y’umutungo yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, abadepite bagaragaje kutanyurwa ahanini bishingiye ku kuba Dr Gahakwa atari yitabye Komisiyo.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko kutitaba kwa Dr Gahakwa ari ugusuzugura ubuyobozi bwa RAB n’izindi nzego kuko yari yabimenyeshejwe, ndetse ko urwego akorera ruzamufatira ibihano nibasanga yasuzuguye.

Yagize ati “Urwego yasuzuguye rufite uko ruzabigenza ariko nkatwe nk’urwego rumukuriye iyo umuntu yasuzuguye nanjye wamutumiye mu by’ukuri yansuzuguye.”

Nyuma Dr Gahakwa yaje kubwira Radio Flash ko impamvu atitabye PAC yari arwaye kandi ngo yari yabimenyesheje Umunyamabanga we.

Mu bibazo PAC yasabiraga ibisobanuro harimo nko kuba bimwe mu bikorwa RAB ishinzwe gutunganya itabikora uko bikwiye birimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa, kuba nta raporo ku mikorere ihabwa inzego zisumbuye n’ibindi.

Marc Cyubahiro Bagabe wayoboraga RAB yahagaritswe
Source: Igihe.com

Exit mobile version