Igihe gito Kayumba amaze guhunga igihugu akakirwa n’abagenerali ba Uganda k’umupaka bakamuherekeza kugeza Nairobi aho yasanze jet privé imutegereje ikamujyana muby’ubahiro bye muri Afrika y’Epfo; mu Karere nakoragamo habaye inama yabasirikare bakuru bose b’Uturere 4 tugize brigade ya… abo basirikare bari baje kwakira umusirikare mukuru uturutse muri Etat Major.
Inama irangiye umusirikare w’inshuti yanjye w’inyenyeri 3 k’urutugu kandi waturutse Uganda yarampamagaye ati Kanuma urimo kuzinywerahe ndamuramgira araza turasangira.
Mu gihe twarimu gusangira uyu mufande yagize ati:”uziko ubanza bajya batekereza ko turibicucu?” Nuko nagize amatsiko ambwira uburyo ibipindi byashize ahubwo basigaye bababeshya n’ibyo utabeshya umwana w’imyaka 6. Ati mu nama batwigishije ko Kayumba Nyamwasa atigeze ajya k’urugamba na rimwe ati amapete yagiye ayahabwa na Kagame kubera ubushuti.
Ngo umujenerali waruturutse Kigali yabajije abasirikare bose bakuru bari batumiwe muriyo nama niba hari n’umwe waba warabonye Kayumba arasa byibura isasu 1 gusa k’urugamba ngo amanike agatoki. Bose ntanumwe wamanitse.
Mushuti wanjye uwo ambwira ko we ubwe yarwananye na Kayumba i Byumba ati iyo nkamanika akaboko nimugoroba bari kugaca kandi ati twaribenshi muririya salle bayobowe ma Kayumba kurugamba kandi numurwanyi na Kagame arabizi.
Twakomeje kwinywera arinako mubwira kwihanganira ibipindi kuko ariyo nzira yahiswemo mukutuyobora.
Nguko uko abanyarwanda bacengana nabategetsi ariko ubanza ibipindi bimaze kubashyirana cg byarashaje .
Kanuma Christophe