Ibi ariko ntibyabayeho, yabujijwe n’ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, ndetse ushinzwe itumanaho muri ibi biro witwa Butera Yves, yagaragaje ko Padiri Nahimana yasabye Visa nk’Umufaransa kandi yari agifite Pasiporo y’u Rwanda yarangije igihe, mu gihe itegeko rivuga ko buri munyarwanda wese ufite ubwenegihugu burenze bumwe agomba kubumenyekamisha muri Ambasade mu gihe kitarenze amezi atatu.
Kuba Padiri Nahimana Thomas afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, ni imbogamizi ikomeye yamubuza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida nk’uko bigaragara mu ngingo ya 99 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, igaragaza ibisabwa umuntu wese ushaka kwiyamamariza kuba Perezida.
Iyi ngingo ya 99 igira iti:“Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuba afite ubwenegihugu bw’inkomoko nyarwanda, nta bundi bwenegihugu afite; ari indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi; atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki; afite nibura imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya; aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya.”
Nyuma yo kubuzwa kwinjira mu Rwanda, Padiri Nahimana Thomas yatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, agiye kujya inama n’amashyaka atavuga rumwe na leta, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu ndetse n’abantu ku giti cyabo ngo barebere hamwe uko bazashyiraho icyo bise « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ».
Source: Ukwezi.com