Kagame arakora ubusa mu kubuza Abamotari gukorera mu mujyi ahazabera inama ye CHOGM! Ngo Abamotari batoranyijwe nibo bazakorera mu mujyi aho CHOGM izabera. Agatsiko karimo karatinya ko bavuga amabi yako yose. Dore ko Abamotari bagahabuye kuko ntacyo batinya, mwibuke ko aribo ba mbere batinyutse kwigaragambya mu minsi ishize.
Niba nta kibazo gihari mu Rwanda, ni kuki agatsiko ka Kagame katabareka ubuzima bugakomeza uko bisanzwe ntibarinde gutoranyamo abazakorera hafi y’aho inama ya CHOGM izabera? Abo agatsiko ka Kagame kahisemo ni DMI nta bandi. Ariko se icyo amahanga atazi n’iki? Barakora ubusa, mubareke bakomeze bishyire hanze.