Site icon Rugali – Amakuru

Ubwoba bw’Intambara ya Callixte Sankara n’ Ifungurwa rya Victoire Ingabire na Kizito Mihigo.

Victoire Ingabire, ati ”ubu ni ho urugamba rugitangira”. Abanyarwanda twese twatunguwe n’ifungurwa rya Victoire Ingabire kuko irya Kizito Mihigo ryo ryari rimaze iminsi rihwihwiswa. Impamvu zatumye agatsiko ka Paul Kagame gafata uriya mwanzuro utunguranye zasobanuwe, ku buryo burambuye, n’umunyamategeko Charles Kambanda kuri Radio itahuka, mu kiganiro mushobora kwiyumvira aha:

Muri zo twavugamo:

  1. urusaku rw’abarwanya agatsiko bibumbiye cyane cyane muri P5;
  2. ibirego by’imiryango irengera ikiremwamuntu;
  3. ”kandidatire” ya Mushikiwabo mu kuyobora OIF;
  4. inama ya ”Commonwealth” yifuzwa n’agatsiko i Kigali;
  5. Amerika ishobora kaba “imeranye nabi” na Kagame kubera caguwa yirukanwe mu Rwanda;
  6. icyemezo cy’Urukiko rw’Afurika rurengera ikiremwa muntu;
  7. inyungu z’Amerika muri rusange;

Nubwo ntahakana ko ziriya mpamvu zose zisobanurwa na Prof Charles Kambanda zabazagize uruhari mu ifungurwa rya ziriya mfungwa z’agatsiko, njye igitumye mfata murandasi nkandika ni ukugira ngo ngaragarize Abanyarwanda indi impamvu, njye mbona iruta izindi, itumye Paul Kagame n’agatsiko ke batangira kudohora. Nkuko umutwe w’iyi nyandiko ubivuga, iyo mpamvu ni ubwoba bw’intambara ya Sankara na bagenzi be. Turasesengura ubwo bwoba mu bice 2 ari byo (I) Ifungurwa ry’umuhutu kazi n’umututsi bakunzwe cyane n’Abanyarwanda n’ (II) Intambara nk’igikorwa cya politiki ntagereranwa: urufunguzo rwo gusobanukirwa neza icyemezo cya Pkgame gitunguranye.

Ifungurwa ry’umuhutukazi n’umututsi bakunzwe cyane n’Abanyarwanda: igisobanuro cy’ubwoba bwa Pkagame atewe na Sankara na bagenzi be.

Ubwoba bwa Paul kagame bw’intambara irigutumba mu karere ni byo byatumye afungura ziriya mfungwa … ikitaraganya, nkuko byemejwe n’abanyamakuru bakorera televisio y’Abafaransa yitwa TV Monde: “Ces libérations semblent aussi avoir un objectif politique : montrer l’ouverture du pouvoir rwandais détenu par Paul Kagame, qui dirige son pays d’une main de fer depuis près d’un quart de siècle, et faire oublier les nombreuses critiques sur les manquements aux droits humains dans le pays.”


https://information.tv5monde.com/afrique/rwanda-liberation-de-victoire-ingabire-et-kizito-mihigo-avec-2000-detenus-politiques-260354. Nta wahakana ko aba banyamakuru bavuga ukuri kuko icyo twese twemeranyaho ni uko Paul Kagame n’agatsiko ke nta mpuhwe bagira. Ntibashobora na gato kugira imbazi. Ni abajenosideri ”par excellence!”. Icyo bahuriyeho n’ibivamaraso byose, nanjye mbarizwamo, ni ubwoba. Ubwoba bw’urupfu. Ubwoba bw’intambara… Ngo burya “ubugabo butazavanze n’ubwoba ni ubupfu”. Mu yandi magambo rero, gufungura ziriya mfungwa … bigamije intego 2: kuvanaho impamvu zo gutera u Rwanda ukoresheje imbunda, bityo ukambura agatsiko ubutegetsi (A) no kwigarurira Abanyarwanda bari mu Rwanda bashoboraga kwifatanya na Sankara mu kurwanya nyine Pkagame hakoreshejwe imbunda (B)

A. Impamvu zemewe n’Umuryango mpuzamahanga zo gutera u Rwanda ubungubu ziruzuye 100% : birihutirwa kuzivanaho “mu bwenge” (= ikinyoma cya FPR).

Izo mpamvu ni ubutegetsi bw’igitugu, butemera amahame ya demokarasi, butemera isimburana ry’ubutegetsi binyuze mu matora adafifitse n’ihohoterwa ry’ikiremwa muntu. Ni no kubangamira inyungu za bampatse ibihugu muri rusange n’izibihugu bigukikije by’umwihariko. Uretse impumyi, ntawe utabona ko agatsiko kari mu mazi abira muri iyi minsi, igihe kugarijwe n’intambara yemewe n’Umuryango mpuzamahanga. Tumenye neza ko iby’ ”abajenosideri” na FDLR, umucikacumu w’umututsi Sankara na Rusesabagina warokoye abantu batagira ingano babikubise ishoti/ inshuro rugikubita, kandi burundu!

Umuryango mpuzamahanga rero nta mpamvu n’imwe ufite wo kubuza Sankara na bagenzi be, ndetse n’undi wabishaka wese, gutera u Rwanda. None hari umuntu mwigeze kumva yamagana ibitero byabo na ”déclaration” y’intambara bakoze ku mugaragaro, ku manwa y’ihangu? Nta we. Ngo ”utavuguruza rero… aba yemera”. Intambara ya Sankara… iremewe 100%. Ikibazo kimwe gusa ni ukumenya niba bayishoboye koko.

Umuryango mpuzamahanga ubona gute intambara ya Sankara?

Mukiganiro umuvugizi wa FLN Sankara aherutse kugirana na Mulindahabi yavuze ko Umuryango mpuzamahanga, LONI, irikubabwira (FLN) ngo nibabe baretse gutera, (ibanze kuganira na Pkagame). Bisobanura iki?

Muri make, Umuryango mpuzamahanga (= Amerika) ntushaka indi ntambara muri kariya karere u Rwanda ruherereyemo. Kubera impamvu ebyri. Iyambere ni uko ibona byanze bikunze Paul Kagame n’agatsiko bazatsindwa, iriya intambara ibayeho, bityo inyungu zayo yubatse mu karere mu myaka 25 ishyize zigasenyagurika. Impamvu ya kabiri ni uko bigaragarira biri wese ko nihaba indi ntambara hazaba indi jenoside. Kugira ngo iyo jenoside itaba, Amerika izagomba kohereza mu karere ingabo zayo. Iyo rero yibutse ibyayibayeho muri Somaliya, ikareba n’ibyabaye ku Babiligi, yigirira ubwoba. Ni yo mpamvu Amerika, ibinyujije muri LONI na Kenya, nkuko Kambanda abisobanura, irikubwira FLN ngo nibe iretse gutera. Ni na yo yategetse PKagame gushyira Habineza na Mukabunani mu Nama ishinga amategeko no kurekura zimwe mu mfungwa. Umugambi: kuvanaho nyine impamvu zo gutera umukozi wayo Pkagame. Ngiyo imvo n’imvano y’ibyadutunguye. Gucubya inkono itangiye kubirira mu ziko.

Ikibazo hano ni ukumenya niba bizabuza iriya ntambara kubaho.

B. Gufungura imfungwa, uburyo bwo kugabanya ingufu za Sankara.

Twabivuzeho gato hejuru.

Mu mitekererze y’agatsiko, kabigiriwemo inama na CIA, ni uko ”guha imbabazi” umuhutu kazi Victoire Ingabire ari ukwereka Abahutu bose, cyane cyane abari mu Rwanda, ko Paul Kagame ari ”umubyeyi” bityo batagomba kwifatanya na FNL yafashe imbunda. Iyo mitekerereze ni na yo agatsiko gashaka gushukisha Abatutsi muri rusange, n’abacikacumu by’umwihariko gafungura Kizito Mihigo. Agatsiko, kati nidufungura icyamamare mu bajene, muri muziki ndetse no muri Kiliziya gatolika, turaba dutsinze icyumutwe FLN. Ntawakwiyibagiza ko n’imiryango irenga 2.000 irabona ababo bafunguwe irakora ibirori, bityo ikaba yibagiweho gato ububi bw’agatsiko ka Pkagame.

Ibi bibanza twabivuga ho iki?

Kuri njye aka ni agakingirizo Amerika n’umukozi wayo PKagame barikwambika Abanyarwanda bari mu kaga. Gusa njye mbona barikukabambika neza: Opozisiyo nitareba neza, aka gakino gashobora kuyibera umutego wa rugonda ihene, cyane cyane agatsiko nigashobora koza neza neza ubwonko bw’abakiri bato. Ese kazabishobora?

”Intambara: igikorwa ntagereranwa cya politiki”, Kaguta Museveni.

Majr Callixte Nsabimana Sankara, ati ”twakiriya neza icyo cyemezo Pkame atewe n’igitutu cy’ingabo za FNL cyo gufungura zimwe mu mfungwa za politiki”. Mbese ushaka kumenya ukuri kwambaye ubusa? Fata igihe gito, uklike kuri linki ikurikira, maze ukwiyumvire, nawe:

Intambara, intambara? oya mama! Abakurambere bacu baranzuye, bati ”Iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye”. Ubu Amerika iri gusama ayayo na Pkagame ni uko.

Igihe nyakwigendera perezida Juvénal Habyarimana yaramaze kwemera gushyikirana na FPR, Pkagame yateranije bamwe mu basirikari be, mu Mutara, ashyira kalashinikovu hejuru, hanyuma arababaza, ati ”mbese tutarafata imbunda Habyarimana yariyaremeye gushyikirana natwe?” Na bo basibiriza icyarimwe, bati ”oya”. Kagame yarangije ikiganiro cye yemeza ko igikorwa cya politiki, kimwe gusa, gishobora kugamburuza umunyagitugu ni imbunda. Ni intambara. Iyo abantu bavuga ukuri bagomba kumenya ko uku ari ko kuri. Reba aha hakurikira, uklike kuri linki umenye ukuri kw’intambara n’amateka:

Yoweri Kaguta in the Uganda’s Bush War of 1985. Burya ngo ”nizibika uyu munsi ejo hashize zari amagi”! None ni gute intambara ari igikorwa cya politiki ntagereranwa?

Yoweri Kaguta in the Uganda’s Bush War of 1985
Lire

A. Ahari intambara ubutindi burahataha: ni ihame ridakuka.

Reka dufate urugero rw’iwacu mu Rwanda.

Ibi bikurikira nta muntu n’umwe wabihakana:

Umwuka w’intambara nukwira mu Rwanda, nta mukerarugendo n’umwe uzongera kuhandigiza ikirenge. Amahoteri agatsiko ka Pkagame kubatse azaturwamo n’imbeba n’imende. Ingagi na zo mu birunga zizigira i Buganda. Amafaranga yose, amadorali 30.000.000, Pkagame amaze kumena muri Arsenal azaba apfuye ubusa.

Nihaba intambara, abaterankunga bose, nta n’umwe usigaye, inkunga zo kuzamura abaturage bazaba bazihagaritse. Ni ihame ridakuka ko Abanyaburaya, Abongereza n’Abanyamerika … batagomba gutera inkunga igihugu icyari cyo cyose kirimo intambara. Birumvika ko ntawe wakwemera kubaka ibyo azi neza ko buracya byasenywe. Ikindi kandi buri wese muri bampatse ibihugu, mu bihe by’intambara, aba arigushakisha uzatsinda urugamba ngo abe ari we ashigikira (mu bijyanye n’intambara gusa).

Ibihuha by’intambara nibikwira mu Rwanda hose bizatuma abacuruzi bakomeye, ndetse na benshi cyangwa bose mu gatsiko ka Pkagame, bakubura (nettoyer) amabanki yose ari mu Rwanda, utudevize twose turimo batujyana mu mabanki yohanze, bamwe bahunga, abandi bahungisha imiryango yabo ndetse banateganyiriza ejo hazaza. Buri gihe ni ko bigenda mu gihe cy’intambara. Bityo ifaranga ry’u Rwanda rizahita rigwa hasi cyane, ryibere irinuvo rya Zaïre yo muri za 1990!

Isasu nirivuga, bamwe mu basore n’inkumi bahingiraga agatsiko ka Pkagame bazajyanwa ku rugamba, abandi bihungire maze inzara si ukunuma.

Muri make kandi ku ruhande rumwe, mu Rwanda nihaba intambara, niyo yaba iy’igihe gito cyane, amafaranga yaruswa n’abakobwa b’abanyarwanda Pkagame amaze imyaka 24 aha abanyamakuru b’Isi yose, ba Bill Clinton, Tony Blaire, Buffet, … ngo bamuvuge ibigwi atagira, bizahita biba umuyonga. Naho ku rundi ruhande, ubugome bwe ndengakamere, uko yakenesheje Abanyarwanda, irondakoko yazanye mu Banyarwanda, … n’uko yateguye Jenoside y’ubwoko bwe tutibagiwe iy’Abahutu bizahita bishyirwa ku karubanda. Byanze bikunze.

B. Iyo habaye intambara, amahanga arakangarana.

Nihaba intambara nyayo mu Rwanda, ba mpatse ibihugu bose bazahaguruka bashishikajwe no kurengera inyungu zabo zo mu karere k’ibiyaga bigali by’Afurika, kubazihafite mo. Naho abatazifite mo bazashakisha uburyo bazigira cyangwa bakwigaruria iz’abandi. Mu yandi magambo intambara nirota mu karere, Amerika, Uburusiya, Ubushinwa, Ubwongereza, Ubufaransa,… ntibizongera gusinzira ukundi no gusinziriza abari mu kagaga iyo ntambara itararangira. Ni muri urwo rwego , Amerika kubera inyungu yubatse mu karere mu myaka 24 ishize yafashe iyambere ibwira Kagame ko nta ntambara yifuza mu Rwanda, bityo igategeka PK gushyira ”amashyaka ya opzisiyo” mu Nama ishinga amategeko no gufungura zimwe mu mfungwa zapolitiki.

Nihaba intambara mu Rwanda, abanyamakuru b’Isi yose bazahurura. Bazababaza opozisiyo impamvu yateje intambara … na PK azasobanura impamvu Abanyarwanda bamurwanya kandi “amaze gutorwa na bo” ijana ku jana (100%).

Urusoro niruvuga mu Rwakagame, byanze bikunze urubuga rwa politi ruzafunguka. Abanyapolitiki bahungiye ku Isi hose bazavuga binigure. Abanyamakuru b’abanyamahanga n’ab’abanyarwanda bazaba bari mu Rwanda, bakurikirana urugamba, Pkagame ntazashobora kubapfuka umunwa ukundi nkuko yabigenjeje mu “gihe cy’amahoro”. Ntibishoboka.

Mu ijambo rimwe, intambara ya Sankara… nikomera ibyahishwe byose, kuva kuri A kugera kuri Z bizahishurwa maze Pkagame n’agatsiko ke bibone bambaye ubusa nk’umwana ukivuka. Ibyo ni byo CIA ibwira Pkagame, iti uko tubibona: amajenoside wakoze mu karere u Rwanda ruherereyemo, ivanguramoko wimakaje mu Rwanda, abantu bose wishe nyuma ya jenoside, ukuntu ibihugu byose muturanye bikwanga urunuka, …. iyi ntambara yimirije imbere ntuzayitsinda, ndakurahiye. Reba ukuntu wayicubya, amazi atararenga inkombe.

Twanzure

Nkunda umutwe w’ikiganiro Jean Paul Turayishimye yise “Igihe ni iki”. Nanjye nti igihe ni iki koko. Igihe ni iki cyo gushigikira FNL n’undi wese uzafata imbunda mukubohoza Abanyarwanda bari mu kaga.

Hari umupositoro w’inshuti yanjye twaganiriye muri iki gitondo, kuri iyi nkuru itunguranye, maze arambwira, ati “uzi iyaba RNC ya Kayumba Nyamwasa, bivugwa ko ifashwa na Museveni, na yo yarasaga nibura isasu rimwe mu birunga!? Pkagame yakwiruka ndakurahiye”. None nanjye ndabaza, nti none ninde utabona ko gnl Kayumba Nyamwasa agamije gusinziriza Abanyarwanda niba yumvishe ikiganiro yagiranye na JP Turayishimye mu ijoro ryakeye?

Sinarangiza iri sesengura ry’iyi nkuru ishimije kandi itunguranye ntifurije ikaze abantu bose bagize amahirwe, bagasohoka muri ruriya rwobo rw’impiri bakiribazima no kongera gusaba Abanyarwanda gutega amatwi bitonze intwari nyayo yabo Umuhoza Ingabire Victoire:

Twese twagombye kuvugira hamwe, duti “Victoire Ingabire wacu weeee Ramba, Sugira, Sagamba Turagushigikiyeee!!!”

Yanditswe na Samuel Lyarahoze

Exit mobile version