Site icon Rugali – Amakuru

Ubwoba buraha bwatuma imitima y’abantu ihagarara! Kagame nta kiryama nguwo mu myitozo ya gisirikare n’abasirikare be!

Perezida Kagame yakurikiye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda yambaye gisirikare. Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda, mu Kigo cy’imyitozo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 wari umunsi wo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu. Yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch III FTX 2018’.

Perezida Kagame yageze i Gabiro aho imyitozo yabereye ahagana saa saba n’igice, akavura gahise. Yari yambaye impuzankano ya gisirikare, imyambaro atamenyerewemo.

Saa munani n’iminota itanu nibwo imyitozo yatangiye, itangizwa n’imizinga (imbunda nini zirasa kure) isuka urufaya rw’amasasu aho ibirindiro by’umwanzi byari byashyizwe.

Nyuma y’iminota 20 izo mbunda nini zunganiwe n’imodoka z’intambara zizwi nka burende n’ibifaru, n’imbunda nini kugeza ku nto abasirikare bitozaga bari bafite.

Iyo myitozo yamaze iminota 53 isozwa saa munani n’iminota 58, Ingabo za diviziyo ya gatatu zitsinze umwanzi.

Iyi myitozo igamije gukarishya ubushobozi bw’abasirikare, kubereka uko bitwara ku rugamba, uko ibyiciro by’ingabo bifatanya mu gihe cy’urugamba n’ibindi.

Yigisha uburyo ibyiciro byose by’Ingabo zaba izirwanira ku butaka, izo mu kirere n’ingabo zidasanzwe (Special Forces) zifatanya mu rugamba hifashishijwe intwaro zitandukanye zaba into n’inini, mu guhangana n’umwanzi.

Ni ku nshuro ya gatatu iyo myitozo ibaye. Iya mbere yabaye ku wa 5 Ugushyingo 2016, iy’umwaka ushize iba ku wa 10 Ugushyingo 2017.

Iyi myitozo kandi yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za politiki na gisirikare, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba; Minisitiri w’Ingabo Gen. Maj. Murasira Albert; Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano, Gen Kabarebe James n’abandi bagize Guverinoma.

Perezida wa Repubulika ni Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Niwe utangiza intambara, niwe ushyira umukono ku masezerano yo guhagarika no kurangiza intambara. Ni nawe utangiza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Perezida wa Repubulika kandi niwe ushyira mu myanya Abagaba b’Ingabo, Abagaba b’Ingabo bungirije n’Umugenzuzi Mukuru. Ni nawe ushyira mu myanya ba Jenerali n’aba Ofisiye Bakuru. Ni nawe uzamura mu ntera ba Ofisiye.

Ubwo Perezida Kagame yari ageze ahagenewe gukurikirira imyitozo mu kigo cya gisirikare cya Gabiro

 

Perezida Kagame asuhuza abayobozi mbere y’uko imyitozo itangira

 

Perezida Kagame asuhuza abayobozi batandukanye mbere yo gukurikirana imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda

 

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame

 

Perezida Kagame yakurikiye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda yambaye gisirikare

 

Gen. Maj. Jean-Jacques Laurent Mupenzi asobanura uko imyitozo igiye kugenda

 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel (ubanza iburyo) yifashishije indebakure kugira ngo arebe neza imyitozo

 

Perezida Kagame yambaye ‘ecouteur’ zituma umuntu atumva urusaku rw’imbunda uko rwakabaye

 

Imbunda nini nazo zifashishijwe mu myitozo ya RDF

 

Hakoreshejwe imizinga mu kumisha urufaya ku mwanzi hagamijwe kumuhashya

 

Abasirikare bakuru benshi bitabiriye iki gikorwa

 

Aha niho hari hashyizwe ibirindiro by’umwanzi

 

Urugamba rw’imyitozo rwabereye mu gice cyahariwe ibikorwa bya gisirikare mu kigo cya Gabiro

 

Col Ruhunga Jeannot uyobora Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, yari yashyizemo imyambaro ya gisirikare

 

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano, Gen James Kabarebe nawe yitabiriye gukurikirana iyi myitozo

 

Intwaro nini ni zimwe mu zifashishijwe muri iyi myitozo

 

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe

 

Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Murasira Albert yakurikiye iyi myitozo ku nshuro ya mbere nk’umwe mu bagize Guverinoma

 

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith yari yicaranye na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase

 

Perezida Kagame aganira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Nyamvumba Patrick

 

Perezida Paul Kagame akurikiye imyitozo

 

Col. Joseph Karegire uyobora ‘Military Police’ (ibumoso) yari yicaranye na Colonel Faustin Tinka

 

 

Gen. Maj. Jean-Jacques Laurent Mupenzi akurikiye imyitozo mu Kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro

 

Abasirikare bari babukereye

 

Perezida Kagame akurikiye imyitozo ya gisirikare kuri uyu wa Kabiri

 

Urugamba rwahinanye n’imyotsi iracumba

 

Perezida Kagame yari yicaranye na Minisitiri w’Ingabo, Gen. Maj. Murasira Albert n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba

 

Minisitiri w’Ingabo Gen Albert Murasira aganira na Gen. Maj. Jean-Jacques Laurent Mupenzi mu gihe cy’imyitozo

 

Ubwo imyitozo yari irimbanyije, abayobozi bitegerezaga ndetse hifashishwa na camera zibafasha kubona amashusho hafi yabo

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera, Uwizeyimana Evode, yifashishije indebakure mu gukurikirana imyitozo

 

 

Iminwa y’imbunda za rutura yari yerekejwe ku birindiro by’umwanzi

IGIHE

Exit mobile version