Perezida Kagame yakurikiye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda yambaye gisirikare. Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda, mu Kigo cy’imyitozo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 wari umunsi wo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu. Yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch III FTX 2018’.
Perezida Kagame yageze i Gabiro aho imyitozo yabereye ahagana saa saba n’igice, akavura gahise. Yari yambaye impuzankano ya gisirikare, imyambaro atamenyerewemo.
Iyo myitozo yamaze iminota 53 isozwa saa munani n’iminota 58, Ingabo za diviziyo ya gatatu zitsinze umwanzi.
Iyi myitozo igamije gukarishya ubushobozi bw’abasirikare, kubereka uko bitwara ku rugamba, uko ibyiciro by’ingabo bifatanya mu gihe cy’urugamba n’ibindi.
Yigisha uburyo ibyiciro byose by’Ingabo zaba izirwanira ku butaka, izo mu kirere n’ingabo zidasanzwe (Special Forces) zifatanya mu rugamba hifashishijwe intwaro zitandukanye zaba into n’inini, mu guhangana n’umwanzi.
Ni ku nshuro ya gatatu iyo myitozo ibaye. Iya mbere yabaye ku wa 5 Ugushyingo 2016, iy’umwaka ushize iba ku wa 10 Ugushyingo 2017.
Iyi myitozo kandi yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za politiki na gisirikare, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba; Minisitiri w’Ingabo Gen. Maj. Murasira Albert; Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano, Gen Kabarebe James n’abandi bagize Guverinoma.
Perezida wa Repubulika ni Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Niwe utangiza intambara, niwe ushyira umukono ku masezerano yo guhagarika no kurangiza intambara. Ni nawe utangiza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Perezida wa Repubulika kandi niwe ushyira mu myanya Abagaba b’Ingabo, Abagaba b’Ingabo bungirije n’Umugenzuzi Mukuru. Ni nawe ushyira mu myanya ba Jenerali n’aba Ofisiye Bakuru. Ni nawe uzamura mu ntera ba Ofisiye.
Ubwo Perezida Kagame yari ageze ahagenewe gukurikirira imyitozo mu kigo cya gisirikare cya Gabiro