Site icon Rugali – Amakuru

Ubwo Kigeli yavugaga uko yafashije FPR, yanavuze ko hari umwami uzamusimbura. Ni inde?

Nyuma y’uko umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa atabarutse, umugogo we ukazanwa mu Rwanda ndetse akanatabarizwa i Mwiya ya Nyanza aho yimikiwe, igikomeje kutavugwaho rumwe kugeza ubu ni ikijyanye n’umwami waba waramusimbuye. Hari uwimitswe bamwe baramwanga, hari abavuze ko hazimikwa undi mu gihe cyo kumutabariza ariko ntibyakozwe, kugeza ubu bikaba bitazwi neza niba uwimitswe azashyira akemerwa, niba hazimikwa undi cyangwa niba ibya cyami byaramaze gusibangana mu mateka y’u Rwanda. Mu kiganiro umwami Kigeli akiriho yavuzeho iby’uko yafashije FPR Inkotanyi mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, yari yanavuzemo iby’uko hari uwo yagennye uzamusimbura

Mu kiganiro Umwami Kigeli V Ndahindurwa yagiranye na BBC Gahuzamiryango tariki 8 Kanama 2007, yavuzemo byinshi kuri we, ibyo gutaha kwe mu Rwanda, ibyo yaganiriye na Perezida Kagame bahuriye muri Amerika n’ibindi byinshi byerekeranye n’ingoma ya cyami n’amateka y’u Rwanda muri rusange. Muri iki kiganiro, yanabajijwe ibibazo byinshi n’abanyarwanda batandukanye bari hirya no hino ku isi, ninaho yavugiye iby’uko hari umwami yamaze kugena uzamusimbura.

Mu bibazo byinshi yabajijwe, icyo gihe hari abibanze cyane ku kuba yaba yaragize icyo afasha FPR Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ibi akaba yarabishimangiye akavuga n’umusanzu yatanze uwo ari wo. Icyo gihe yari mu buhungiro muri Kenya, yanabaye muri Uganda mbere yo kujya muri Amerika. Umwami Kigeli V Ndahindurwa ati: “Kubafasha, sinagombaga kujya mu gihuru kugirango mfate imbunda ngende kurwana, igitekerezo [bari bafite] cyo kujya gutabara kugirango Abanyarwanda bagiye hanze batahe, si igitekerezo kibi na busa, cyabaye cyiza kandi nanjye ndagishima. Ariko umuntu twakoranye imbonankubone kandi tuvugana, ni nyakwigendera Fred Rwigema. Yajyaga anyaruka akaza kundeba, twavuganye amagambo menshi cyane, tugirana za porogaramu nyinshi cyane, turumvikana nsanga ari umuntu w’umugabo kandi ufite ibitekerezo bitaraga, byinshi ndabizi kandi n’amasezerano twakoranye nawe… Iyo mvuga umuntu wigendeye, wenda bagira bati ndahimba cyangwa ikindi, ariko twagiye twungurana inama, namugiraga inama nawe akambwira, ariko arinda ataha rwose… nibwo aguye mu rugamba. Ariko nzi neza ko twakoranye ibintu byinshi byagirira akamaro iryo shyaka.”

Abajijwe niba yaba yarakomeje kuvugana na Perezida Paul Kagame nawe agakomeza kumuha ibitekerezo nyuma y’urupfu rwa Fred Gisa Rwigema, Kigeli yasubije agira ati: “Ni ukuri hari ibyo twaganiraga na Rwigema n’abandi, Kagame nigeze kumwoherereza umukarani wanjye bajya kuvugana na we, ariko ntibyatinze, nta bikomeye bindi byabaye, noneho aho tumariye kuvugana nabo tubona isafari yo kuza hano muri Amerika. Nta bundi twongeye kuvugana, twongeye kuvugana aje inaha ambwira ngo ntahe njye mu Rwanda, ngo banyakira neza… Ariko nawe mwibutsa ko hari Itegeko Nshinga ryabaye , Ababiligi bashyizeho, ryo guca ubwami n’Umwami Kigeli, nkaba rero ntarenga ayo mategeko. Ndavuga nti kubwanyu, nkawe Kagame n’abandi ntimushobora kubihindura mudafatanyije n’Abanyarwanda. Kugirango nsubire mu gihugu, wenda Abanyarwanda baba bankunze cyangwa batankunze, rero nkwiriye kumenya ko Abanyarwanda bakinyifuza kugirango mbabere Umwami, nsubire no mu gihugu. Ni uko ambwira ko agiye kubyigaho na Leta n’Abanyarwanda akazansubiza.”

Umwami Kigeli yasobanuye byinshi muri icyo kiganiro, aza kubazwa iby’uko haba hari uwagenwe wamusimbura aramutse atanze, aha akaba yaragaragaje ko uzamusimbura ahari ariko bimwe abigira ibanga. Yagize ati: “Cyane… Ubuse naba ntabizi njyewe? Ndabizi ariko sinabivuga, sinakubwira ngo ni kanaka. Ni ibanga… Ni wo muco. “

IYUMVIRE IKIGANIRO CYOSE HANO:

Rukeba Claude Francois wari umujyanama wihariye w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kandi bakaba barabanye cyane, mu kwezi k’Ugushyingo 2016, yatangaje ko byanze bikunze Kigeli azasimburwa, ndetse ko n’uzamusimbura uyu mwami yasize amuvuze.

Yagize ati: “Ni koko azasimburwa kuko yasize avuze uzamusimbura, mu 2006 yaramutanze, ashobora kuba yarabibwiye abantu babiri cyangwa batatu. Ubundi uko bigenda mu bintu by’ubwami, iyo basize bavuze umuntu ntibabibwira umuntu umwe. Uzi ko mu gihe cy’abiru, bavuga ko abiru ari bo babaga bafite iryo banga, ariko umwami yabaga yifitiye umwe w’umwihariko yabwiraga mu gihe habaye nk’amananiza. Niko byagenze mu gihe cya Rudahigwa atanga, niko byagenze nanubu mu gihe cya Kigeli V.”

Kuwa Mbere tariki 9 Mutarama 2017, Boniface Benzinge wari umujyanama akaba n’umuvugizi w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, yatangaje ko Emmanuel Bushayija mwene Theoneste Bushayija, wavutse mu 1960, akaba umwuzukuru w’umwami Yuhi V Musinga, ari we mwami mushya w’u Rwanda, uzahabwa izina rya Yuhi VI kandi ngo yemejwe n’Abiru.

Nyamara Rukeba Claude Francois we yahise agaragaza ko uyu Bushayija atari umwami wemewe, ko uwa nyawe azamenyekana ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, ku munsi Kigeli azatabarizwa i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe. Uyu yavugaga rumwe n’Igikomangoma Gerald Rwigemera na we wavuze ko atemera umwami Yuhi VI Emmanuel Bushayija, kuko we yavuze ko hari inzira bigomba kunyuramo, n’umuryango ukabigiramo uruhare. Icyakoze, umunsi Kigeli atabarizwa, nta wundi mwami wigeze wimikwa.

Kugeza ubu ntibiremezwa niba uwo mwami azimikwa, kuko mu kiganiro abagize umuryango w’umwami bagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatatu tariki 11 Mutarama 2017, Pasiteri Ezra Mpyisi wari uhagaririye umuryango yamaganye iyimikwa rya Yuhi VI Emmanuel Bushayija, avuga ko umwami atimikwa n’abantu babiri, ndetse abyita iyimikwa ry’amafuti ryaje ritunguranye.

Ku bijyanye no kuba hakwimikwa undi mwami mushya, Pasiteri Mpyisi yatangarije abanyamakuru ko abagize umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa bazagira umwanya wo kubonana n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, hakabaho ibiganiro bijyanye no kureba niba mu Rwanda hasubizwaho ubwami cyangwa niba bwakurwaho burundu. Nta gahunda iratangazwa n’uyu muryango, ngo bavuge niba ibyo biganiro byarabaye n’icyaba cyarabivuyemo.

Ukwezi.com

Exit mobile version