Site icon Rugali – Amakuru

Ubwo Kigeli atashye nimukenyere haraca uwambaye!

Ubushize nabahaye gahunda uko imeze, mu nyandiko nise HAGUMA UMWAMI INGOMA IRABAZWA n’indi nise UMWAMI SI UMUNTU.

Umwami si umuntu, mwibuke ko nagerageje kwereka buri muntu wese inyungu ze, nanababwiye ko UBWAMI aribwo butahiwe mu Rwanda, mwabishaka mutabishaka. Ubwo Kigeli yageze mu gihugu ntabe umugwagasi, bikaba bitashobotse ko ataha mu gihe cyiza twamwifurizaga, nubwo byari bitandukanye no gushaka kwe ndetse bitandukanye n’ibyo Imana yari yarambwiye cyera (iteka ryose ntanga igitandukanye, kugirango habe amahitamo), ko agomba kubanza agataha kugira ngo impunzi za nyuma nazo zitahuke, hamwe n’Umwami, umwe Mutara Rudahigwa yahaye ingoma, nuko rero Imana yashatse ko Kigeli yubahiriza izina rye ry’ubwami. Umuriro uzaka kdi imbarutso yawo irongera ibe Kagame, ariko bibe ibirengeje ibyabaye burya, kuburyo ntabazongera kurwanira jenoside, uzarokoka wese azaba ari umucikacumu kandi ari imfura!

Ubu rero ibintu ntibyoroshye, intambara itangiriye muri bene Musinga, abagaragu babo na ba nyirarume. Abandi twicecekeye ntimugire ngo ntidufite icyo kuvuga cg gukora, ahubwo nuko tuzi neza uko gahunda ihagaze, kandi ntibibatere ibibazo, iby’ubwami bw’u Rwanda bihagaze neza cyane ndetse birinzwe n’inkota irabya indimi, uwiyigiza hafi no kubyishyiramo aricwa.

Abashaka kumenya icyo ntekereza ku mwami mushya, ndabona Benzinge yakoze bya bindi urubyiruko rwita ubukoboyi/cowboy. Yacunganye n’ab’iKigali niba bateganyaga Mibambwe ashyiraho Yuhi aba yimanye ingoma atyo. Kigali rero nibona umwiyahuzi wemera kubyirengera nabyo nzabishima, icyo dupfa ni uko abanyarwanda bimenyereza ubwami. Kandi nibanabukuraho bazaba bakoze mujisho rya Nyirurwanda!

Ikindi gishimishije ni uko umwami w’u Rwanda atazagendera kw’itegeko nshinga nkuko mwabyiyumvira mu “Umwali nkumburwa igice cya 2 n’icya 3” kuko Umwami ariwe uzaca ubusumbane, ntazaba ingaruzwamuheto. Ntituzava muri iyi presidential mwamiship ngo tujye muri constitional monarchy, ibyo ni ibintu bidashoboka kuko hakenewe imbaraga na leadership, nta muntu rero ushobora kwirukana Kagame ngo afate ubutegetsi narangiza azane umwami agerekeho no kumucyeza! Nihagira ubivuga muzamenye ko ari kubeshya. Nzi neza ko nta musirikare wabikora, kandi bivuzwe n’umusivile rwaba ari urwenya ari kwihera abantu. Mu gihe cya Kigeli byari gushoboka ariko ubu ntibishoboka kuko twinjiye mu gihe cyo kwigera ingoma ngo uyikwirwaho abe ariwe uzayicaraho!

Ndabibutsa rero ko aba repubulika mwatsinzwe ruhenu, nubwo bitari bubabuze kugerageza, nyamara uzi ubwenge abivemo. Reka nsoze nihanangiriza Kigali, ko nta musirikali nkeneye, nka bamwe njya mbona munyoherereza mubanstindagira, ari nabasivile ngo bo gutozwa. Tugira abasirikali bari trained muri RDF, kdi ntibiyizi, namwe ntimubazi, n’iyo mwabahukamo muzica abanyu abacu basigare kuko igihe ni cyo kizivugira.

Urwo rugamba ndubateguze, ntirunekwa, ntiruneshwa. Kandi umwe mubacu ahwanye n’igihumbi cyanyu. Mukomeze murere abo bahungu neza. Asante sana kuriya mwarwaniye umwami mukamutsindira, Umwami ni uwigiciro cyinshi rwose. Ninabyo mpora mbwira abantu bakanga bakananira ko arimwe muturwanirira neza cyane.
Buriya ninde wari gutekereza iki gikorwa cy’indashyikirwa cya Kagame cyo kwizanira bombe mu gihugu yanayishyuye ngo imuturikane imujugunye kure?!!!

Indagu ntizikora ku by’ubwami, zarabuhishwe, n’aba bo mumadini birirwa bahanura byarabihishe, nta n’umwe uzi gahunda kandi uyizi ntiyayandarika. Nta bwenge cg ubunetsi bwabivumbura. Iki ni cyo gihe cy’amasezerano.

Thomas Sankara Habyalimana

Exit mobile version