Uganda: Kale Kayihura ari guhigwa. General Edward Kalekezi Kayihura Muhwezi uzwi cyane nka Kale Kayihura wahoze ari umukuru wa police ya Uganda ari gushakishwa n’igisirikare cya Museveni kuva kuri uyu wa kabiri mu gitondo , mbere amakuru yavugaga ko yafashwe ariko ubu biravugwa ko abari bamwungirije aribo bafashwe.
Perezida Museveni ubu yaba ari gushaka guta muri yombi Gen Kale KayihuraPerezida Museveni ubu yaba ari gushaka guta muri yombi Gen Kale Kayihura
Kumuhiga byamenyekanye igihe ejo nimugoroba byakozwe ahitwa Lyantonde kuri hotel Country yard international aho Kayihura bakekaga ko ari ariko baramuhiga baramubura.
Ijoro ryakeye kandi ingabo ziri muri kajugujugu zagiye ku rugo rwe ziramubura nk’uko amakuru ava i Kampala abivuga. Gen Kayihura ngo ari gushakishwa cyane n’ingabo kugira ngo afatwe afungwe cyane agire ibyo abazwa.
Hari amakuru yemeza ko abari bamwungirije kandi bamuri hafi nka Col Ndahura Atwooki wahoze akuriye iperereza ku byaha na Richard Ndabwoine inzobere muri IT ya Police ya Uganda wanakuriye ishami ryo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga , aba bombi batawe muri yombi.
Hashize amezi atatu Gen Kale Kayihura avanywe ku buyobozi bukuru bwa Police yari amazeho imyaka 13 asimbuzwa Martin Okoth Ochola wari umwungirije kuri uyu mwanya.
Kale na Lt Gen Henry Tumukunde wari Minisitiri w’umutekano bombi bakuwe ku myanya yabo na Perezida Museveni bivugwako ngo bashinjwa kutumvikana ku bibazo by’umutekano imbere muri Uganda.
Mu Ukwakira 2017 Kale Kayihura yabwiye abari baje mu nama ngarukamwaka y’abayobozi mu nzego z’ibanze yabereye ahitwa St Peter’s Technical Institute Mubende ati: “Perezida Museveni adushinja ko twananiwe gukumira ibyaha no gufata ababikekwaho… Kur rundi ruhande yirengagiza ko kugira ngo ukumire ibyaha biba byiza iyo uranduye imizi ibitera…”
Icyo gihe yavuze ko niyo yavanwa ku buyobozi bwa Police ya Uganda uwo ariwe wese wamusimbura atabasha guca urugomo ruri mu baturage kuko ngo imizi yarwo ari miremire.
UMUSEKE.RW