Site icon Rugali – Amakuru

UBWO IBIHUGU BIBAYE ICYENDA NONEHO UBANZA ISAKE IGIYE KUBIKA!

Nyuma ya Sweden, Ububiligi, Netherlands, Ubwongereza, Canada, Australia, Ubudage no kwa Mitterrand(France), ubu noneho uwari wabuze yabonetse : Leta Zunze ubumwe z’Amerika nazo ziraburira abazo kudahirahira ngo bakoze ikirenge cyabo ku butaka bw’u Rwanda kuko ku nkiko zarwo n’imbere mu gihugu umutekano ugerwa ku mashyi. Mu minsi mike harakurikiraho gucyura ba Ambasaderi babo, gufunga za Ambasades, guhagarika imishinga yabo mu Rwanda no kwirukana ABANYARWANDA babakoreraga batangire ubushomeri muri Kigali.

Mu nyandiko natangaje ejo, nari navuze ko haburaga Amerika na Vatican none mu masaha 24 gusa USA ihise isubiza ikibazo nibazaga. Vatican yo ntacyo ivuze cyane kuko n’ubundi ntacyapfaga. Ubwo Amerika nayo igiye ku rutonde noneho nimukenyere mukomeze kuko CIA yo iba ifite amakuru aruta kure n’ayo Kagame na za ngirwa DMI ze bibwira ko bafite.

Ikindi ni ubwoba inkotanyi zabyukanye uyu munsi zivuga ngo FDLR iri Mu mutwe w’ingabo z’Uburundi zishinzwe kurinda Nkurunziza. Nanjye nti: Niba FDLR iri mu ba JEPE ba Nkurunziza iramaze kuko n’inkotanyi z’abatutsi bo mu Rwanda zabaye mu mutwe warindaga Museveni muri Uganda. Ndumva nta gitangaza cyaba kirimo kuko na nyina w’undi ashobora kubyara umuhungu. Ikindi ubu Kagame ari mu nzira ajya muri USA ku buryo inama y’abaminisitiri yagombaga kuyobora yasubitswe. Kagame rubaye urugendo rwe rwa 20 mu minsi 116 uhereye ku ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019. Ni ukuvuga ko kuri buri minsi 5 nibura Kagame aba ari mu ndege iminsi 2 cyangwa 3 bivuze ko nta kindi agikora uretse kuba mu GIHUGU CY’INYONI.

Twibuke ko binabaye byo(FDLR -BURUNDI) byaba byaratewe na Paul Kagame wagiye guhirika Nkurunziza amukoreye kudeta ku taliki 13/05/2015 igapfuba. Ibibazo byose bizakurikiraho rero ikiguzi cyabyo gikwiye kuryozwa Kagame washyekewe mu guhungabanya umutekano w’ibindi bihugu yibwira ko nta ngaruka we bizamugiraho.

Eric Udahemuka

Exit mobile version