Amakuru Umuseke ukesha umwe mu bakora irondo mu kagari ka Nyakabanda, Umudugudu wa Rugwiro muri Kicukiro avuga ko umugabo wahoze mu ngabo z’u Rwanda ariko wacyuye igihe witwa Rtd Capt Butare yatashye ahagana saa 3h00 mu ijoro ryakeye ari kunywa itabi. Yaryamye nyuma y’igihe gito inzu ye irashya. Police yasanze yapfuye ariko nta bikomere, bigakekwa ko yabuze umwuka.
Ishami rya Police y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi ryatabaye risanga Rtd Capt Butare yapfuye.
Kicukiro: Rtr Capt Butare yapfiriye munzu ye iri gushya!
https://youtu.be/-wq-WV7SvfA
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye Jean Marie Vianney Havugarurema yabwiye Umuseke ko abaturanyi ba nyakwigendera babonye iwe hari gushya kandi atari hanze ngo azimye bakeka ko yaba ari imbere.
Kubera ko hari hafunze byabaye ngombwa ko bacukura urukuta, basanga nyakwigendera yapfuye.
Havugarurema avuga ko nta gikomere basanganye nyakwigendera, hagakekwako yaba yazize kubura umwuka mwiza wo guhumeka.
Yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi make amaze ayobora Umurenge nta wundi muntu arumva wapfiriye mu nzu azize inkongi.
Jean Marie Vianney Havugarurema yasabye abantu bafite imiryango kujya babana nayo aho kugira ngo umuntu abe wenyine.