Site icon Rugali – Amakuru

Ubwo birakwiye kandi biratunganye -> U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Col Simba wahamijwe ibyaha bya Jenoside

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko mu nama Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Rugwabiza Valentine yagiranye n’Umucamanza Meron ku wa 14 Ukuboza 2018, u Rwanda rwamenye ko umucamanza Meron afite ubushake bwo gufungura Simba.

Riti “Iki gikorwa cy’umucamanza Meron kije hirengagijwe impungenge za Guverinoma y’u Rwanda n’ingaruka zikomeye irekurwa rya Simba rifite ku barokotse ibyaha yakoze, kuba ataricujije ndetse akananirwa gufatanya n’ubuyobozi.”

Rivuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Simba yahinduye ahagombaga kuba ubuhungiro bw’abahigwaga, indiri biciwemo. Anashinjwa ko yahaye intwaro gakondo, imbunda na gerenade interahamwe, azitegeka kwica abari bihishe muri Paruwasi ya Kaduha.

Uyu mugabo ngo yanatanze intwaro ku nterahamwe zari zizengurutse Ishuri ry’Imyuga rya Murambi, abaha amabwiriza yo kwica ibihumbi by’Abatutsi bari bahikinze.

Itangazo rikomeza ryibaza niba umuntu wishe abantu 1000 akwiye gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 bikagaragaza uburemere bw’icyaha cyakozwe. Gusa ngo Meron we yahisemo kurekura Simba mbere y’imyaka umunani ngo arangize igihano cye.

Gusa ngo niba umucamanza Meron anarekuye Col Simba, mu rugamba rwo kurwnaya n’ihakana rya Jenoside, akwiye gushyikirizwa u Rwanda akanyuzwa muri gahunda “zo gusezererwa no gusubizwa mu buzima busanzwe, nk’uko bimaze kugenda ku bantu benshi mu Rwanda.”

https://igihe.com/…/u-rwanda-rwamaganye-irekurwa-rya-col-al…

Exit mobile version