Site icon Rugali – Amakuru

Ubwiyunge buracyari kure! Harya uzasaba ko na Habyarimana yibukwa nawe bazamufunga?

Nyarugenge: ‘Yaje’ Gusomera Discours Ya Juvenal Habyarimana Mu Muhango Wo Kwibuka.

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko witwa Dr Emmanuel Bayiringire utuye mu murenge wa Nyamirambo mu kagari ka Mumena, mu mudugudu w’Akanyana ku munsi wo gutangiza Icyunamo yatawe muri yombi ubwo yazanaga agatabo karimo ijambo ry’uwahoze ayobora u Rwanda, Juvenal Habyarimana ngo arisomere abitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho atuye. Ngo yagira ngo abasobanurire “Revolution ya MRND”.

Dr Emmanuel Bayiringire ngo yazanye aka gatabo ngo asomere abari baje kwibuka ibyari bikubiye muri Revolution ya MRND

Mbere y’uko ajya kuzana ako gatabo bivugwa ko yari yabanje guhaguruka ahawe ijambo abwira abari aho ko umunsi wa taliki ya 07 Mata, buri mwaka umushimisha kurusha indi kuko aribwo we yavutse.

Abari aho ntibahaye agaciro iby’uko yavutse kuri iriya taliki. Abonye batabihaye agaciro, ngo yagiye iwe azana agatabo gato kanditsemo imbwirwaruhame uwahoze ayobora u Rwanda Juvenal Habyarimana yavuze ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 Repubulika ya Kabiri ishinzwe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamirambo, Marie Chantal Uwamwiza yemeza ko uriya mugabo yazanye kariya gatabo agamije gusomera abaje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ibitekerezo bya Revolution ya Habyarimana.

https://umuseke.rw/nyarugenge-yaje-gusomera-discours-ya-juvenal-habyarimana-mu-muhango-wo-kwibuka.html

Exit mobile version