Murakoze JClaude Mulindahabi na Tharcisse Semana kuba mugejeje ku banyarwanda ibikorwa by’iyi nama iherutse kubera mu Bubiligi kuwa 28 Gicurasi 2016. Nashimye cyane ubunyamwuga Bwana Tharcisse Semana yakoranye kugira ngo ageze ku Banyarwanda ibyahavugiwe, ataguye mu mutego wo gusiga umunyu n’urusenda iyo mirimo yahakorewe. Nk’ubu ingingo yo kwitabira inama yagerageje kuyivugaho ukuri, kuko nk’uko abyumvikanisha amashyaka yari yiteguwe ntiyaje yose, ariko kandi hakaboneka n’abayoboke b’amwe mu mashyaka bayijemo bisa nk’aho ari ku giti cyabo.
Icyo umuntu yabivugaho ni uko abanyarwanda bagifite inzira ndende kugira ngo base nk’abashyira hamwe ibitekerezo byabo, bitabangamiye ubwigenge bwa buri shyaka cyangwa ishyirahamwe rifite aho rihuriza abanyarwanda. Ariko nanone icyo twagombye kwishimira ni uko iyi nama yashoboye kuba ndetse ikarangiza imirimo yayo yari yateganyije, tukaba dukeka ko n’ayo mashyaka atarahagarariwe ku rwego rwo hejuru , ariko yari ahafite abayoboke. Uko ibyayivugiwemo bizagera ku mashyaka, usibye ko bazanahabwa raporo z’inama, ariko n’abo bayoboke b’amashyaka bazagira uburyo babyunguranaho inama. Iyi ntambwe rero ni iyo gushimwa.
Izi nama zirasanzwe, kandi zikarangira gutyo.
Birashoboka ko hagiye habaho inama zitegurwa kuri ubu buryo , ariko bigasa nk’aho nta nkurikizi zibaho. Icyo umuntu yari akwiye kuba yumva cyahindutse kuri iyi nshuro ni uko inama yateguwe n’abantu basanze ko muri iki gihe, abanyamashyaka basa nk’aho bashishikajwe n’impinduka y’ubutegetsi, ariko nanone ntibagire icyo bizeza abanyarwanda kizakorwa izo mpinduka zimaze kuba. Iyi nama rero igomba kumvwa mu rwego rw’ubusabe bw’abaturage babaza amashyaka icyo babahishiye cyabamara impungenge ku rwego cyane cyane rw’umutekano wabo, muri icyo gihe na nyuma kandi bigakomeza. Nubwo ubusabe butanditse, ariko abayiteguye bagerageje kwishyira mu mwanya w’abanyarwanda bategereje ko abanyamashyaka babasobanurira.
Nk’uko intego z’amashyaka ari ugufata ubutegetsi, ubwinshi bwayo butera impungenge abanyarwanda bibaza uko bazumvikana ku cyakagombye kuba umugambi w’Igihugu w’ubuyobozi buboneye. Uburyo buzakoreshwa n’amashyaka kugira ngo babone abayoboke cyagombye kuba ikintu gitegurwa hibandwa cyane ku kubanza kubona igihugu mbere na mbere. Aha ni ho hari n’ihurizo rikomeye, kuko nta muntu watekereza ko azayobora igihugu yicaye mu bilometero 10.000 by’u Rwanda, igihugu cyarafashwe ku ruhembe rw’umuheto, hakibazwa inzira zizakoreshwa ngo igihugu cyongere gisubire ku murongo w’imiyoborere ya kidemokarasi..
Hari abakubwira bati dufite aho tugeze dutekereza kuri icyo kibazo, ariko se niba bafite aho bageze, n’abandi bakagira aho bageze bityo bityo bazashyira bahurire he? None se hari uwifuza ko yagenda asize abandi, cyangwa abakatiye ikorosi ya rugondihene, zimwe zijya ziranga amakoni ya politiki? Kuko inkurikizi y’iyi mikorere izakomeza guheza igihugu mu mage, intambara za gatebe gatoki zikomeze.
Birumvikana ko nta we usabye ishyaka kuvuga uburyo rikoresha ngo rigere ku butegetsi, ariko nanone niba hari igikorwa kimwe kigamijwe, ari cyo cyo guhirika ubutegetsi mpotozi bwicaye I Kigali bugasimbuzwa ubutegetsi buhuza abanyarwanda kandi bukabaha uburenganzira bwabo bwose, byari bikwiye ko aya mashyaka n’amashyirahamwe yegerana akumvikana ku miyoboro mikuru izagenderwaho mu kuyobora igihugu.
Inama zindi zabaye zabaga zitumijwe n’andi mashyaka, rimwe na rimwe n’amashyirahamwe ategamiye kuri Leta. ariko nta na rimwe zatumijwe n’abantu b’imihanda yose basa nk’aho bahagarariye ubushake bw’abaturage, kandi bakomoka no muri amwe mu mashyaka. Ubu buryo bushya bwo kugerageza kwegeranya abanyapolitiki bwabanje kugibwaho impaka, abagize iki gitekerezo bagishyira hanze nk’uko mbese mwabonye mu Rwanda, muri ya nkubiri y’ikinamico iheruka y’uduseke n’inkangara ngo byasabaga guhindura ingingo ya 101. Ibyabaye tuzi twese ko ari amakinamico, ariko nimutekereze koko iyo ibitekerezo byiviriye mu bushake bw’abaturage. Ku rwego rw’iyi nama iheruka kubera I Buruseli, abagize iki gitekerezo bashushe nk’abahagarariye abaturage, kuko hagombaga imbarutso, ibi rero bikaba byarabaye igikorwa kiza kuko cyabaye umusingi w’ibindi bikorwa bizakurikira, kuko abagize iki gitekerezo ntibazacika intege.. Nk’uko nabivuze haruguru raporo z’iyi nama zizagezwa ku mashyaka yose, abazayitaho bazabikora, abatabikozwa na bo bazabaho, ariko igikorwa kizakomeza tukaba ndetse tunizeye ko abanyamashyaka bazashyira bakumva ko biri mu nyungu zabo kugira umurongo mugari bakoreramo, nibura mu gihe cya mbere cyo kwiga uko babona igihugu. Iyi nama mu gifaransa twayise “Initiative citoyenne”, aho umuturage abaza umunyapolitiki ati ngwino twicarane umbwire icyo unteganyirije. Iyo rero abanyapolitiki bahuye bakajya impaka hari ibintu bahuriza hamwe, hari ibyo bumvikanaho, hari ibyo bananiranwaho ariko bose bagafatanya urugendo, kuko amaherezo yabo kimwe n’amaherezo y’inzira ari mu nzu, amaherezo y’abanyapolitiki n’ibikorwa byabo ni mu gihugu.
Babishaka batabishaka bazagira igihe bagomba kugira imyumvire imwe ku miyoborere myiza izagezwa mu Rwanda. Aha singiye mu byerekeye igabanwa ry’ubutegetsi, inzibacyuho, kwiyamamaza no kubona abayoboke…Atari ukubera ko bitazabaho, ariko ari ukubera ko ikiza mbere ari ukubona igihugu. Reka ndangize mbashishikariza kumva neza ibitekerezo biri muri iki kiganiro cyatanzwe na JMV Ndagijimana.
Ahasigaye inzira ni ndemde ariko kuyitangira na byo ni ngombwa.
Mukomere.
Emmanuel Senga