UBWICANYI MU RWANDA BUKOMEJE GUHINDURA ISURA

Ejo Kicukiro-Gahanga ngo hatoraguwe umurambo w’umusore w’amaderede utaramenyekanye ,mu gitondo cy’uyu wa gatatu taliki 8/8/2018 mu nsi y’ibiro by’umurenge wa Gatsata naho hatoraguwe umurambo w’umugore uri mukigero cy’imyaka 31 utamenyekanye imyirondoro ye,aba bose abaturage bahatuye bavuga ko abamwishe ari ababicira ahandi bakabata aho kandi ngo aha ni ibintu byabaye itetu!

Izi mfu za hato na hato mu Rwanda rwacu zirakabije cyane,iyo nzengurutse hirya no hino mbona umutekano ukajije,usanga amarondo ndetse no kwaka abantu amafaranga y’umutekano bihoraho kandi utayatanze bakuraba ivu! None aba bantu bicwa nande? Ninde uri inyuma y’ishimutwa ry’abantu mu Rwanda? Birenge we,ni wowe ubwirwa!

Mwizerwa Sylver