Amateka agomba kuvugwa yaba ari mabi yaba ari meza. Judi Rever mu gitabo cye yise “In Praise of Blood: The Crimes of the Rwandan Patriotic Front” yanditse kubwicanyi Kagame na FPR Inkotanyi bakoreye abahutu nta kibi mbonamo tubivuze. Turabizi ko FPR Inkotanyi na Kagame mu rwego rwo guhisha amabi bakoze, bitiranya ibintu kuburyo ngo uvuze ko bishe abahutu aba apfobeje Genocide yakorewe abatutsi.
Kayumba Nyamwasa nawe ari ku rutonde rw’abantu 20 bashinjwa ubwicanyi bw’abahutu mu gitabo cya Judi Rever “In Praise of Blood: The Crimes of the Rwandan Patriotic Front”. Kayumba ashinjwa ubwicanyi bwakorewe abasivili b’abahutu benshi mu Rwanda afatanyije na Paul Kagame n’ubw’Abatutsi bake guhera muri mata 1994 kugera mu Kuboza 1995.
Afatanyije na Paul Kagame, Kayumba nyamwasa ashinjwa kwica abahutu n’abakongomani bagera ku 200,000 muri Zayire ariyo Congo hagati ya 1996-1997, abahutu benshi basubijwe mu Rwanda bava mu nkambi z’impunzi muri Congo hagati ya 1995-1998.
Afite uruhare muguteza ntambara yo muri Congo hagati y’umwaka w’1996-1997 na nyuma yaho yokomeje koherezayo abasirikare. Abantu benshi n’Ibihugu byinshi byagize uruhare muri Iyi ntambra yamaze igihe kirekire isiga ihitanye miliyoni z’abantu.
By’umwihariko:
Arashinjwa gufatanya na Kagame kwica abasivili b’abahutu igihe FPR yateraga u Rwanda mu mwaka w’1990 kugera mu mwaka w’1994
Arashinjwa kwica abaturage b’abasivili muri zone tampo hagati y’ukwezi kwa 3 umwaka w’1993 n’ukwezi kwa 4 umwaka w’1994. Akaba yarafatanyije na Frank Kagambage na Theogene Rudasingwa n’ibiro bya FPR.
Nk’umuyobozi wa DMI, arashinjwa gukorana n’abatekinisiye bari baroherejwe mu Rwanda mbere y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarima Juvenal. Akazi k’abo batekinisiye kari mu byiciro 6:
- Kwica abanyapolitiki b’abahutu bari bakomeye mu rwego rwo gukurura imidugararo.
- Kwica abaturage b’abasivili, gutega za mines no gutera za grenades bagamije gutera ubwoba no gucanganyikisha abaturage.
- Gukwirakwiza ibihuha ko abatutsi bagiye kwicwa ari benshi bagira ngo batere ubwoba abatutsi no kugirango FPR ikoreshe amayeri yabo yo guharabika ubutegetsi bwariho bagamije kumvisha abahutu ko kwica umututsi byari ngombwa kugira ngo bo barokoke.
- Kwica abahutu bari bakomeye kandi bafite ibitekerezo by’ubuyobozi kugirango bakomeze barakaze abahutu.
- Gufatanya n’interahamwe mu bwicanyi bw’abatutsi no gukomeza gukongeza ubugizi bwa nabi kugirango amahanga abajye inyuma muri gikorwa cyo kurwanya abahutu b’abahezanguni.
- Gusanga abasirikare ba FPR 600 bari muri CND biteguye guhita barwana indege imaze guhanurwa.
Yagize uruhare runini mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Ntaryamira w’u Burundi ku taliki ya 6 Mata 1994. Iyi gahinda yo guhanuea indege yayiteguranye na Paul Kagame.
Afite uruhare runini mw’iyicwa ry’abaturage b’abasivili bo muri Giti na Rutare ho muri Byumba guhera muri Mata 1994 kugera muri Kamena 1994.
Yayoboye ubwicanyi bwabaye hagati y’imisozi ya Giti na Rutare afatanyije na Jackson Rwahama n’abandi ba komanda bakuru ba FPR guhera itariki ya 16 Mata kugera italiki ya 25 Mata 1994. Imiryango myinshi yaratsembwe bamwe bishwe barashwe abandi batemaguwe hakoresheje amasuka. Nyamwasa yategetse ko buri muntu bamurasa isasu mu mutwe kugirango bizere ko bapfuye.
Asinjwa gutegeka ubwicanyi bwabereye kuri biro bya komini ya Giti aho abasirikare ba DMI bari boherejwe kwica abantu nijoro. Iro joro abo basirikare be bacaguye abahutu bishwe icyo gihe abandi bahambwa ari bazima mu byobo. Bamwe bishwe barashwe, abandi bicwa batemaguwe hari n’abo bishe babambitse amasashi mu mutwe bbagapfa babuze umwuka. Abantu bishwe nabi by’indengakamere.
Yayoboye iyicwa ry’abaturage muri Muhura, Gokomero, mu mujyi wa Kibungo no muduce tuhegereye.
Afatanyije na Kagame arashinjwa kwica abana b’abatutsi baturutse bavugaga igifaransa bari binjiye mu Nkotanyi mbere ya Jenoside hamwe n’abahutu bamwe na bamwe bari binjije mu Nkotanyi.
Arashinjwa kuyobora ubwicanyi bwabaye i Masaka muri Kigali guhera mu mwaka w’1994.
Arashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bw’abahutu bwabaye i Kibeho muri mata 1995
Arashinjwa gutegeka ubwicanyi b’abahutu bari biganjemo abagore n’abana muri komine Nyakinama ho muri Gisenyi mu Ukwakira 1997
Niwe wazanye kandi ayobora ubwicanyi bwabaye mu gihe cy’abacengezi hagati y’umwaka w’1996-1998 mu majyaruguru y’u Rwanda aho imiryango y’abahutu yatsembwe bazira ngo ko bahisha abacengezi.
Arashinjwa ubwicanyi bw’abasirikare ba APR aribo Majoro Birasa na Kapiteni Eddy, igikorwa kitiriwe abahutu bababeshyera kugirango babone uko bakomeza kwica abaturage b’abahutu. Ubu bwicanyi bwakozwe na Jean Jacques Mupenzi ategetswe na Nyamwasa na Kagame.
Arashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bw’abanyarwanda benshi n’abakongomani igihe bateraga bwa mbere Congo, nyuma baza kwica impunzi nyinshi z’abahutu n’abakongomani guhera mu mwaka w’1996 kugera mu mwaka w’2002.
Arashinjwa kwica abatutsi bo mu bwoko bw’abagogwe mu majyaruguru y’u Rwanda mu gihe cy’abacengezi.
Arashinjwa afatanyije na Kagame kwica abatutsi b’abanyamulenge bo muri Zayire/Congo ahitwa i Minembwe no muri Kivu y’amajyepfo.
Arashinjwa gutegeka ubwicanyi:
- bw’umupadiri wo muri Espagne padiri Joaquim Vallmajo wicanwe n’abandi bapadiri b’abanyarwanda mur kwezi kwa kane 1994 muri Byumba,
- bw’umufureri w’umumariste witwa Chris Mannion n’umunyarwanda witwa Joseph Rushigajiki, wari umufurere w’umumariste
- bw’umupadiri ukomoka muri Canada Claude Simard mu kwezi kwa cumi 1994,
- bw’umubikira ukomoka mu gihugu cy’u Bubirigi witwaga Griet Bosmans wiciwe i Gisenyi muri Mata 1997,
- bw’umupadiri ukomoka muri Canada Guy Pinard mu Ruhengeri mu kwezi kwa 2 1997
- bwa Reverend Vjeco Curic ukomaka muri Croatia mu 1998
- bw’abakozi b’umuryango mpuzamahanga Medico El Mundo aribo Luis Valtuena Gallego, Maria Flores Sirera Fortuny na Manuel Madrazo Osuna mu Ruhengeri mu kwezi kwa mbere 1997