Nimuhorane Imana !
Abana b’abakobwa 17500 batewe inda z’indaro mu Rwanda muli 2016. Mu karere ka Gatsibo honyine, abana batewe inda ni 1274 muli 2017. Nk’uko MIGEPROF ibivuga kandi n’abayobozi mu turere bakabihamya, iki ikibazo cy’abana baterwa inda gikomeje kwongera ubukana mu gihe abagabo bazibatera nta n’umwe ukulikiranwa.
Ubwicanyi buba bwinshi, burya ukwiciye umwana aba akwishe. Iki kibazo gikomejwe n’ibintu bitatu : 1. ubuzima buhenze cyane mu gihe ba Mucutsumumpe bagashize bareresa amafaranga basuzugura imiryango ikennye, 2. show-business-sinabyaye yogagiza ubwambure bw’abakobwa n’ubuhehesi, 3. ba Rubolo na ba Nyirantarengwa baganje mu nzego nkuru za Leta.
Dr Biruka, 28/08/2019