Site icon Rugali – Amakuru

UBUZIMA MU CYARO BUMEZE BUTE MU RWANDA?

Hari bamwe tubwira ko mu Rwanda ibintu bimeze nabi bakibwira ko kuba tubivuga turi hanze ari ugusebya leta ya Kagame na FPR Inkotanyi. Benshi mu Rwanda batwandikira batubwira akababaro n’agahinda bafite baterwa n’iriya ngoma, ariko iyi nyandiko umusomyi wa Rugali uri mu Rwanda yatwoherereje twifuje kuyisangiza abasomyi bacu kugirango mwiyumvire uko ubuzima bumeze mu cyaro naho mureke biriya mubona ngo bari muri za siporo i Kigali. N’imireti n’imikati baba bamaze guhaga kuko umuturage mu cyaro abayeho nabi nkuko uri bubyisomere muri iyi nyandiko y’uyu musomyi wa Rugali uri mu Rwanda:

Iki ni ikibazo buri munyarwanda wese ukunda u Rwanda n’abanyarwanda yakwibaza.Burya ngo “agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo”.Nibyo koko mu Rwanda ubuzima bw’abanyarwanda ntabwo busobanutse,ariko byagera mu cyaro bikaba agahebuzo.

Harya ngo nta moko akiba mu Rwanda? Ibyo nibyo babeshya amahanga, ushaka ukuri kose azajye mu cyaro. Mubyukuri mu cyaro ni ibibazo gusa, usibyeko “ubuze uko agira agwa neza”. Nawe se mu cyaro nta MUHUTU ugira ijambo, ijambo riba rifitwe n’ABATUTSI gusa. Ni ukuvugako rero imibereho mu cyaro itoroshye ku ba HUTU. Dufashe ingero zifatika.

1. Ku bijyanye n’imiyoborere,usanga abayobozi bahohotera abaturage, babaca amande adasobanutse ngo baragiye inka ku gasozi.
2. Ku bacuruzi ho ni ibindi bindi kuko usanga mu cyumweru bacuruza iminsi itarenze 3 ubundi bakabategeka gufunga ngo bajye mu nteko, mu tugoroba tw’ababyeyi kandi bakirengagiza imisoro y’urudaca abacuruzi basabwa, umuntu akibaza ati”ubu buzima buzarangira gute?”

Ibi tubireke tuvuge ku bijyanye no Kwivuza, ahaho, ni ikibazo gikomeye kuko abenshi bahasiga ubuzima, urareba ugasanga nk’umushoferi wa ambulance agiye kuyiparika iwe mu rugo akiryamira agasinzira, ukibaza uti ni centre de sante iri iwe cyangwa niba imodoka ari iye? Ubwose umurwayi uzakenera transfer azajyana niki? Ngiyo imwe mu nkomoko z’imfu z’abaturage mu cyaro. Ubuzima mu cyaro burababaje.

Uzi guhinga ibirayi byakwera leta ikakwangira kubikura ngo bizakurwa ku munsi bashaka nkaho aribo babihinze, abana n’ababyeyi bakicwa n’inzara kandi bejeje, abandi bakirukanwa Ku ishuri kubera minerval bitewe n’imiyoborere bibi yo mu cyaro! Reba kugirango inka ive mu rugo gato bahite baca amande nyirayo kandi inka z’umuyobozi w’umurenge, uw’akagari n’abandi zirirwa zirisha uko zishaka, zitembera aho zishaka!ahaaa! burya koko “uramukiwe aracunda”.

Umuntu yakwibaza impamvu mu cyaro ariho haboneka abantu benshi(abana) bataye ishuri? impamvu ntayindi ni kwa kwikubira kw’abari ku ngoma (abatutsi). Waruziko inkunga cyangwa imfashanyo ibonetse yose yaba iyo kurihira abana amashuri cyangwa iyo kwiteza imbere ihabwa abatutsi gusa? Ni ibibazo mu bindi. Reka mbe nshumbikiye ku mitangire y’akazi mu cyaro. Buriya rero kubona akazi mu cyaro bisaba kuba uziranye na colonel, general, major cyangwa captain ku keza (nko kuba mayor, executif w’umurenge, kuyobora amavuriro n’ibigo nderabuzima n’ahandi) birumvikana nezako iyo myanya igenewe abari Ku ngoma (ABATUTSI). Niyo hagiyemo UMUHUTU waruziko ahembwa akagabana n’uwamushyize mu kazi? iyo bitabaye ibyo nibwo wumva ngo abayobozi beguye Ku mirimo bakoraga.

Birumvikana rero ko indi myanya iciriritse nko kwigisha, kurarira amazu y’ubucuruzi n’ibigo bya leta cyangwa by’amashuri bikorwa n’abagererwa (ABAHUTU), ariko na none ibigo by’amashuri no gucunga umutungo nabyo bikorwa n’abari Ku ngoma. Mpiniye aha nawe musomyi w’iyi nkiru uzaze wirebere.

Karemera Justin
Rusizi

Exit mobile version