Site icon Rugali – Amakuru

Ubuzima i Rusizi: Gupima Coronavirus biri gukorwa urugo ku rundi, hamaze gupimwa abarenga 3000

Nyuma yo kugota urugo rwa Gen Nyamvumba Kagame yatumije abasirikari be

Akarere ka Rusizi kari mu cyo umuntu yakwita nk’akato nyuma y’uko hagaragaye ubwandu buri hejuru bw’abantu banduye Coronavirus, ubu imbaraga zose niho zerekejwe ndetse hashyirwa n’itsinda rigari ku buryo gupima iki cyorezo biri gukorwa urugo ku rundi cyane ku baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu ntangiriro za Gicurasi, Rusizi yari mu turere 17 tw’u Rwanda tutari twakagezemo Coronavirus cyo kimwe na Nyamasheke, Rubavu, Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Rwamagana, Kayonza na Nyamagabe.

Gusa ku wa 31 Gicurasi 2020, aka karere kabaye izingiro rya Coronavirus mu Rwanda, nyuma y’uko abantu batanu ba mbere bagaragaweho iki cyorezo barimo abacuruzi, abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umumotari umwe watwaraga ibintu byari byemewe.

Byatumye ku wa 4 Kamena Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Abayobozi hafi ya bose bo mu nzego z’ubuzima cyane abari mu bikorwa byo gukumira iki cyorezo niho bimukiye, ndetse n’itsinda ryagize uruhare mu kurwanya ikwirakwira ryacyo muri Kigali rijyanwayo kugira ngo ritange umusanzu mu bikorwa bifasha gukumira iyi ndwara.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, uri mu Karere ka Rusizi, yabwiye IGIHE ko ubu muri aka karere hamaze kugaragara abantu 43 banduye Coronavirus.

Ikiri gukorwa ni ugupima abantu benshi bashoboka cyane ingo zegereye umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigakorwa urugo ku rundi.

Ati “Ubu abaturage bari mu ngo, bari muri gahunda ya guma mu rugo, biratworohereza kuko niba hari uwaba urwaye tukaba tutaramubona, ntabwo ari kwanduza abandi mu masoko no mu kandi kazi. Ubu turi gupima abantu tuva ku rugo tujya ku rundi, hari gahunda y’uko muri ibi byumweru bibiri twahawe abantu bari mu ngo tuza kubikora nk’uko twabikoze muri Kigali igihe twari twatangiye kubona abantu bafite uburwayi mu kwezi kwa gatatu n’ukwa kane.”

Muri aka karere, nta bantu bafite ibimenyetso bari guhamagara inzego z’ubuzima basaba kwitabwaho, abashinzwe ubuzima basobanura ko bishobora kuba biterwa n’uko niba hari n’uwanduye yaba yaranduye vuba ku buryo ataragaragaza ibimenyetso.

Yakomeje agira ati “Twe ntabwo turi gupima dushingiye no ku bimenyetso, ni ukugenda urugo ku rundi, tukanapima n’abahuye n’abo twamaze kubona barwaye.”

Muri gahunda ni uko hagombaga gupimwa abantu barenga ibihumbi icumi, by’umwihariko mu minsi itatu iri imbere harafatwa ibipimo by’abantu barenga ibihumbi bitanu.

Kubera uburyo umupaka ari munini kandi ugizwe n’amazi, inzego z’umutekano zakajije ingamba ku buryo nta baturage bambuka banyuze mu nzira zitari zo nkuko byakundaga kugenda.

Ati “I Rusizi honyine tumaze gusuzuma abantu barenga ibihumbi bitatu, turateganya gufata ibipimo birenga nk’ibihumbi bitanu mu minsi nk’itatu iri imbere, i Rusizi honyine dushobora kugera mu bipimo nk’ibihumbi icumi. Icyo gihe ni nk’imirenge nk’ibiri yose. Ariko tugenda tureba urugo ku rundi, tureba abantu bakoze ingendo. Hari n’abatwihamagarira bakatubwira bati natwe turatekereza ko twahuye n’abo bantu.”

Ibi bipimo bishobora kwiyongera mu gihe haba hagaragaye abantu benshi banduye, ku buryo barenga n’uwo mubare uteganyijwe.

Usibye Rusizi, uturere twose turi mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ni ukuvuga Nyamasheke, Karongi, Rubavu hose hari gufatwa ibipimo ku buryo hashakishwa abanduye Coronavirus.

Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 431 banduye Coronavirus, mu gihe babiri aribo bamaze kwitaba Imana bazize iki cyorezo naho 283 bakaba barakize. Mu banduye bose, umubare munini ni abagabo kuko bihariye 81.44% bingana n’abantu 351.

Ikindi ni uko abari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 30 na 39 aribo bibasiwe cyane kuko abamaze kugaragaza iki cyorezo bari muri iyi myaka ari 173.

 

Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko mu Karere ka Rusizi batangiye gupima abaturage urugo ku rundi

 

Exit mobile version