Ubwicanyi buzava mu mitwe y’abanyarwanda bigenze bite? Ibi bikubiye mu nyandiko imaze amasaha abili isohotse ku rubuga rw’ikinyamakuru IGIHE.COM cyongeye kuyifunga ngo abantu batayisagiza abandi ku mbuga nkoranyambaga nk’uko bamaze igihe babikora. Inyandiko zerekana isura nyayo y’ubutegetsi bwa FPR basigaye baziniga. Dore iyo nyandiko uko iteye:
Hafashwe ingamba ku mpfu zidasobanutse zimaze iminsi ziboneka mu majyepfo
Yanditswe kuya 9-06-2016 saa 11:36′ na Prudence Kwizera
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko bwafashe ingamba zo gukumira impfu zituruka ku ihoterwa, urugomo, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha zimaze iminsi zigaragara muri iyi Ntara.
Mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2016, muri bimwe mu bice byo mu Ntara y’Amajyepfo hagiye humvikana impfu zidasobanutse.
Bamwe mu bantu bishwe bagiye baboneka mu nzu, mu migezi n’ahandi, ariko ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo nta mibare bugaragaza y’abantu bishwe.
Mu kiganiro aharutse kugirana n’itangazamakuru, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali, yavuze ko amakuru y’impfu zidasobanutse bayamenye, ariko nta mibare y’abishwe afite.
Gusa ngo bafashe ingamba zo gukumira impfu nk’izi, abaturage bigishwa kubana mu mahoro no koroherana.
Munyantwali ati “Impfu zagiye zigaragara twarazimenye kandi hari gukorwa iperereza, ariko hari izigenda zigaragara hakaboneka icyo umuntu yazize, hakaba n’izitinda, hari nizo usanga dutora imirambo mu mazi n’ahandi, icyo gihe habanza gukorwa isuzuma kwa muganga”.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo akomeza avuga ko nubwo izi mpfu zimaze iminsi zigaragara nta gikuba cyacitse, umutekano uhari.
Guverineri Munyantwali kandi avuga ko mu kurwanya ubu bwicanyi by’umwihariko ubuturuka ku ihohotera ryo mu miryango, hari gahunda yo gukomeza kwigisha abantu kubana mu mahoro no koroherana, igihe bagiranye amakimbirane bakayakemura mu buryo bw’ibiganiro.
Ati “Ni akazi gakomeza, byinshi bigomba guturuka ku kwigisha abantu, nk’izi mpfu zagiye zituruka ku ihohotera, tugomba gukomeza kwigisha ingo kudahohoterana, kuko haba n’ubwo umwe yishe undi atabigambiriye biturutse wenda nko kuba amukubise umugeri”.
Bamwe mu baturage batuye Intara y’Amajyepfo batanga ibitekerezo kuri izi mpfu zagiye zigaragara, bakavuga ko hakwiye kugira igikorwa mu rwego rwo kuzikumira hakiri kare, kugira ngo zitazongera.
Uwimana yagize ati “Ubundi biterwa n’ibiyobyabwenge, abantu bamara kubifata bakarwana, abandi bagatega umuntu bakamwica, (…) ubuyobozi na polisi badufashe ibyo biyobyabwenge bicike burundu”.
Nsengiyumva utuye mu karere ka Huye ati “Ni ibintu bigayitse byabaye, ariko uruhare rwa mbere ni urwacu twe abaturage mu kwicungira umutekano, ariko n’inzego z’umutekao zikatwunganira kandi zikaduhora hafi”.
Umumotari witwa Kalisa nawe ati “ Inzererezi zabaye nyinshi, nizo zijya kwiba zikica n’abantu, ikindi ni izi nzoga za nyirantare n’ibikwangari abantu basigaye banywa bagatera amahane, ibyo nibicika amahoro azahinda”.
N’ubwo nta mibare y’abantu bishwe igaragazwa, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko ibiza ku isonga mu guhungabanya umutekano no gutera impfu muri iki gice, harimo ibiyobyabwenge, urugomo, ndetse n’ubujura.
Ingamba n’inama zitangwa na Polisi y’igihugu n’izindi nzego, ni ugutangira amakuru ku gihe, no gukaza inyigisho mu kurwanya urugomo n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.