Rujugiro Tribert ni umuntu ukunda gushora imari mu nganda zikora itabi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, gusa mu myaka mike ishize, hagiye humvikana amakuru y’ uko uwo mucuruzi yaba akora ishoramari ririmo uburiganya, akwepa imisoro n’ibindi byaha bitandukanye.
Ibyo bituma yiyegereza umuntu usobanukiwe ibijyanye n’itumanaho, akaba ashinzwe gukora uko ashoboye ngo Rujugiro avugwe neza mu itangazamakuru mpuzamahanga.
Nko muri Mutarama uyu mwaka, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 40 y’ihuriro ry’inganda z’itabi za Rujugiro “Pan African Tobacco Group (PTG)”, umunyamakuru Mfonobong Nsehe wandikira “Forbes Magazine”, yanditse inkuru ishimagiza Rujugiro.
Mbere yaho, muri Mutarama 2014, uwo mwanditsi na none yari yanditse inkuru ikubiyemo ikiganiro yagiranye na Rujugiro. Icyo gihe, ikinyamakuru Forbes cyatangaje iyo nkuru cyayihaye umutwe tugenekereje ugira uti “Twaganiriye n’Umunyafurika w’umuherwe ucuruza itabi, Rujugiro Ayabatwa Tribert.”
Kuba inkuru ebyiri zivuga ibintu bimwe, zarasohotse muri Forbes Magazine, kandi zose zigasohoka ku itariki imwe mu kwezi kumwe, si ibintu byikoze, birasobanura neza ko icyo kinyamakuru kirimo gukoreshwa mu rwego rwo gusigiriza isura y’umucuruzi Rujugiro, kimugaragaza nk’umuntu ukora imirimo ye nk’inyangamugayo kandi ngo ibyo akora bifitiye akamaro ikiremwa muntu.
Hari amakuru avuga ko kuva muri Kamena 2008, ubwo Rujugiro yafatirwaga i Londres mu Bwongereza bisabwe n’igihugu cya Afurika y’Epfo, kimushinja kuba akwepa imisoro mu ruganda rwe “Mastermind Tobacco S.A Ltd”, nibwo yahise ashaka uwitwa Himbara David amushinga kujya amuvuga neza hose.
Rujugiro, ukomoka mu Rwanda, yakomeje gukora uko ashoboye mu rwego rwo kwihorera kuri Leta y’u Rwanda avuga ko yanze kumutabara ubwo yari yafatiwe mu Bwongereza. We yasabye Leta y’u Rwanda gukoresha ububasha bwayo mu bya dipolomasi ngo arekurwe ariko ntibyakunda.
Ibirego byatumye uwo muherwe afatirwa mu Bwongereza, byatanzwe muri 2006, aho n’abanyamigabane bandi barimo n’umuhungu we witwa Nkwaya Paul, bashinjwaga kuba baranyereje miliyoni 7.4 z’Amadorari y’Amerika.
Leta y’u Rwanda ntiyari kwivanga igerageza gufunguza uwo munyemari kandi izi ko yari yakoresheje uburiganya akwepa imisoro, n’ubwo Rujugiro ari umwenegihugu w’u Rwanda.
Urubanza rwaciwe muri 2009
Umwe mu myanzuro y’urukiko wavugaga ko Rujugiro abujijwe gukora itabi no kuricururiza muri Afurika y’ Epfo.
Nubwo urukiko rwari rwanzuye rutyo, kandi umwanzuro w’urukiko ukaba ari itegeko, ntibyabujije Rujugiro kongera gushinga uruganda rw’itabi no kuricururiza muri Afurika y’Epfo muri 2010.
Hari amakuru avuga ko muri 2017, Rujugiro yishyuye ibihumbi 440 by’amadolari ya Amerika, ayishyura sosiyete yitwa Podesta Inc, ikora ibijyanye no kugaragaza isura nziza y’umuntu cg sosiyete runaka, kugira ngo umuvugizi we David Himbara abashe gushyikira Kongere ya Amerika, hagamijwe gushaka uko Guverinoma ya Amerika yafatira ibihano u Rwanda.
Imwe mu nkuru zasohotse muri Forbes, umwanditsi agaragaza ukuntu hagati ya 1996 na 2011 yashinze inganda z’itabi muri Angola, muri Uganda, muri Tanzania, muri Nigeria, muri Sudani y’epfo no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Hari kandi n’urundi ruganda rw’itabi yashinze ahitwa Arua mu Majyaruguru ya Uganda muri 2013.
Uwareba umubare w’inganda z’itabi zashinzwe hirya no hino muri Afurika, yakwibwira ko hari icyo byamariye abaturage b’ibihugu izo nganda za Rujugiro zikoreramo, nyamara hari ibimenyetso byerekana ko nta muturage byafashije.
Icya mbere, abantu bakwiriye kuzirikana ni uko itabi ryangiza ubuzima, kuko nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, abantu barenga miliyoni zirindwi bapfa bazira itabi buri mwaka.
Ikindi kandi ngo ni uko 80% by’abicwa n’itabi n’ingaruka zaryo ari abakomoka mu bihugu bikennye.
Hari amakuru avuga ko n’ ishoramari rya Rujugiro ritazamura imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu akoreramo, ryungura abamufasha mu buriganya bwe bwo gukwepa imisoro.
Uretse Afurika y’epfo yamushinje kunyereza imisoro, hari kandi na Nigeria, aho Rujugiro yagejeje kuri guverinoma y’icyo gihugu umushinga wa miliyoni 57 z’Amadorari avuga ko agiye kubaka uruganda rukora itabi ryitwa “Yes”, “Super Match” na “Forum”.
Icyo gihe yahawe aho yubaka uruganda rwagombaga kubakwa mu myaka itatu, ariko yarangiye rutubatswe, nta muturage ubonye akazi nta n’ifaranga na rimwe ashyize mu isanduku ya Leta ya Nigeria.
Ibikorwa bya Rujugiro kandi byagarutsweho muri raporo z’umuryango w’abibumbye inshuro ebyiri zitandukanye.
Muri 2001, itsinda ry’impuguke muri Loni ryashyize Rujugiro ku rutonde rw’abantu basahura umutungo wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu buryo butemewe n’amategeko.
Ku itariki 31 Ukuboza 2018, raporo z’izindi mpuguke muri LONI yagagaje ko Kayumba Nyamwasa n’ishyaka rye ryitwa “Rwanda National Congress (RNC) , riterwa inkunga na Rujugiro bakomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Rujugiro kandi ahuza ibikorwa byo gutera inkunga yo gushyigikira imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, ifite abayobozi mu gihugu cy’u Burundi, aho afite uruganda rw’itabi rwihariye isoko ryose ryo muri icyo gihugu, akaba anyereza imisoro afatanyije n’abayobozi bakuru bacyo.
Muri Uganda, Rujugiro yagiranye amasezerano y’ubucuruzi n’uwitwa Generali Salim Saleh Akandwanaho, amuha imigabane ingana na 15% mu ruganda rw’itabi, uwo Salim Saleh na we yiyemeza kumurindira imitungo iri muri Uganda no mu karere.
Hari amakuru avuga ko Rujugiro yifashishije ibikoresho afite i Dubai, yakoze kashe y’impimbano isa neza neza n’iyo ikigo cy’imisoro cyo muri Uganda gikoresha.
Iyo kashi y’impimbano ikoreshwa mu kwemeza ko itabi ryakorewe muri Uganda nubwo ryaba ryarakorewe ahandi, bityo bikamufasha mu kunyereza imisoro.
40% gusa by’ibicuruzwa bya Rujugiro ngo ni byo bigaragazwa ngo bibe byasora, naho 60% byo bikagenda mu buryo bwa magendu, inyungu ikoherezwa hanze y’igihugu.
Umwe mu b’imbere mu bucuruzi bwa Rujugiro, avuga ko buri wese ushinzwe gusakaza itabi, yahawe amabwiriza yo kuvunjisha 60% y’inyungu zose ku munsi, akavanwa mu mashilingi ya Uganda agashyirwa mu madolari ya Amerika, ubundi akoherezwa hanze.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko, sosiyete ya Rujugiro inyereza nibura miliyoni 47 z’Amashilingi ya Uganda ku munsi.
Mu bihugu byose Rujugiro akoreramo, sosiyete ze zishinjwa ibyaha birimo kugaragaza umutungo muke ugereranije n’uwo zinjiza, gukwepa imisoro, kunyereza amafaranga no guha ruswa ababoyozi bo mu bihugu zikoreramo.
Mu Rwanda, Rujugiro byaramugoye kunyereza imisoro kuko hari imikorere itajegajega yo kumenya amafaranga yinjira n’asohoka, kandi ntiyari no gutanga ruswa ngo yemerwe. Ibyo byatumye amenyekana ko atishyura imisoro.
Inyubako yitwaga “Union Trade Center”, yatejwe cyamunara kugira ngo ikigo cy’imisoro n’amahoro cyishyurwe miliyoni 1.4 y’Amadorari y’Amerika y’imisoro Rujugiro atari yarishyuye.
Ubucuruzi bwa Rujugiro muri Afurika n’ahandi buratera imbere bidatewe n’uko akora cyane, ahubwo abikesha amayeri atandukanye akoresha za ruswa, agakorana bya hafi na bamwe mu bakomeye muri za guverinoma z’ibihugu ndetse no gutegura umushinga wizwe neza w’uburyo agomba gukwepa imisoro.
Source: https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/rujugiro-tribert-uko-umucuruzi-arimo-kunyereza-imisoro-mu-bihugu-by-afurika