Imyaka ibaye 19 inkoramaraso zivuganye Nyakwigendera Seth Sendashonga zimusanze aho yari atuye i Nairobi muri Kenya (16/05/1998-16/05/2017). Iperereza ryerekanye ku buryo budasubirwaho ko izo nkoramaraso zari zoherejwe na FPR yari iyobowe na Jenerali major Paul Kagame. Kuri iyi tariki ngarukamwaka y’ubwo bwicanyi ishyirahamwe Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique (ISCID mu mvugo ihinnye), rimaze gusesengura ku buryo burambuye ibibazo igihugu cyacu gifite ndetse n’icyerekezo ubuyobozi bukiganishamo, ryiyemeje kugeza ku banyarwanda bose n’inshuti z’ u Rwanda ubutumwa bukurikira:
1. Uyu mwaka w’2017 abanyarwanda bari bawutezeho impinduka zikomeye kuko ni umwaka Perezida Paul Kagame yagombaga gusoza manda ebyiri itegekonshinga ryamwemereraga.
Byajyaga kuba ari intambwe ikomeye iyo itegekonshinga abanyarwanda bitoreye mu w’2003 ryubahirizwa hakajyaho ubutegetsi bushya binyuze mu matora adafifitse.
Ariko ku mpamvu zo gushaka gutsimbarara ku butegetsi, iryo tegekonshinga ryarahinduwe ku buryo Perezida Paul Kagame yongerewe ubushobozi bwo kuyobora igihugu kugeza mu mwaka w’2034.
Ishyirahamwe ISCID rihangayikishijwe n’iyo nzira mbi ubuyobozi bw’igihugu bukomeje kugishoramo. Kuva igihugu cyacu cyabona ubwigenge mu w’1962 nta na rimwe umukuru w’igihugu yigeze asimburwa mu nzira y’amahoro, binyuze mu matora ashingiye ku mahame ya demokarasi. Repuburika ya mbere yakuweho na kudeta mu w’1973 yahitanye inzirakarengane, naho iya kabiri yahiritswe n’intambara yamaze imyaka irenga itatu, hagati y’1990 n’1994, intambara yashojwe n’amahano ya jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’itsembatsemba ryakorewe abahutu.
Ayo mateka ya vuba abanyarwanda bose bibuka arahagije kugirango abereke ko iyo nzira ubutegetsi bwa FPR bwiyemeje gutsimbararaho ari mbi cyane.
Abavuga ko umutegetsi Runaka (uri ku ngoma) ari igitangaza ku buryo ngo nta wundi wamusimbura bahozeho kandi bazahoraho. Ni amaco y’inda. Nta mutegetsi n’umwe batasimbura. Igikenewe ni ugushyiraho uburyo bwo gusimburana mu mahoro kandi bikubahirizwa.
2. Kuba igihugu cyacu kimaze imyaka 23 kivuye mu ntambara ya rurangiza kikaba kigerageza kongera kwiyubaka ndetse hakaba habonekamo n’ibikorwa by’iterambere (imihanda, amazu n’ibindi bikorwa remezo) ni ibintu abanyarwanda aho bari hose ndetse n’inshuti z’u Rwanda batabura kwishimira. Ariko ni ngombwa kumva ko kugira umurongo wa politiki ireba kure ari bwo buryo bwo gutuma iryo terambere ritazahungabana cyangwa ngo rihinduke umuyonga.
Abanyarwanda biboneye neza ko kubaka bivuna nyamara gusenya bikihuta cyane. Abatuye i Kigali biboneye mu minsi yashize uko umutamenwa w’umunyemari Rwigara Assinapol wakubiswe hasi mu gihe gito cyane nyuma y’uko nyirawo nawe yari amaze kwicwa. Muri urwo rwego ishyirahamwe ISCID riraburira abanyarwanda ko iterambere babona rishobora kurangira nk’uriya mutamenwa wa Rwigara Assinapol niba nta gikozwe kugirango iryo tererambere rijyane no kubaka fondasiyo igihugu kigomba kubakirwaho ku buryo burambye.
Ishyirahamwe ISCID rihangayikishijwe cyane no kuba abanyarwanda barimo kubakira ku mucanga bitewe n’uko mu gihugu nta bwisanzure buhari haba muri politiki haba no mu itangazamakuru. Ishyaka rimwe rukumbi niryo ryihariye urubuga rwa politiki, andi mashyaka yitwa ko yemewe ndetse akaba akorana na FPR abereyeho gucunga imbehe z’abayobozi bayo, ntacyo amariye abaturage. Igihugu kirimo kubakira ku mucanga mu gihe kugaragaza ibitekerezo bitari mu murongo wa FPR byitwa kubiba amacakubiri cyangwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside. Iyo politiki yo kubambira ibitekerezo byose bitari mu murongo wa FPR irashora igihugu mu icuraburindi rikomeye kandi amaherezo rizabyarira abanyarwanda akaremereye.
Ishyiramwe ISCID rirasaba leta ya FPR gufungura urubuga rwa politiki no kureka itangazamakuru rikisanzura kuko niyo nzira yo gutegurira abanyarwanda ejo hazaza heza. Muri urwo rwego ISCID irasaba ikomeje ko abanyapolitiki bafungiye ibitekerezo byabo bafungurwa nta yandi mananiza ndetse na Radiyo BBC Gahuzamiryango yakomanyirijwe ikongera kubona uburyo bwo kumvikana neza ku murongo wa FM.
Ishyirahamwe ISCID rirashishikariza abanyarwanda muri rusange kudahebera urwaje ngo bemere igitugu, bityo bakaba bagomba guhora botsa igitutu leta ya FPR kugirango hashobore kuboneka uburyo igihugu cyacu cyubakirwa kuri fondasiyo ikomeye.
3. Ishyirahamwe ISCID rihangayikishijwe n’ibibazo by’ubusumbane bukabije buranga sosiyete nyarwanda muri iki gihe, ku ruhande rumwe hakaba hari abakire baminuje ari nabo bujuje amagorofa mu mujyi wa Kigali, ku rundi ruhande hakaba igice kinini cy’abaturage bagenda barushaho gukena no kuzahara, bakaba ndetse bibasiwe n’inzara bahimbye izina rya Nzaramba kuko babona nta bimenyetso byerekana ko izarangira vuba. Ku buryo bw’umwihariko ubwo bukene bufite ingaruka zikomeye ku rubyiruko rufite ibibazo byo kubona imirimo. Benshi ubu barangiza amashuri byarabagoye cyane bagashakisha akazi bagaheba, bagasigara bibaza agaciro k’ayo mashuri yabasize iheruheru. Igitangaje nuko mu mwanya wo gukemura ibyo bibazo by’ingutu abategetsi b’u Rwanda bahitamo gushyira imbere inyungu zabo bwite, akaba ariyo mpamvu badahwema kwiyongeza imishahara. U Rwanda ruri mu bihugu bikennye ku isi ariko abayobozi barwo babarirwa mu bahembwa umushahara munini ku isi.
Rubyiruko rw’u Rwanda mumenye ko nimudahaguruka ngo musabe ko imikorere nk’iyo ikosorwa n’ibyo bibazo mufite bikitabwaho nta wundi uzabibakorera.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 10 Gicurasi 2017.
Jean-Claude Kabagema
Perezida wa ISCID asbl.