Site icon Rugali – Amakuru

Ubuyobozi bwa Biden ku kibazo cya Rusesabagina burerekana uburyo bwarushijeho gukaza umurego mu kubohora abantu benshi bafungiwe mu mahanga na guverinoma zigenga

Ubuyobozi bwa Biden burimo kongera ingufu mu kubohora Abanyamerika baba abenegihugu cyangwa abimukira bemerewe gutura ku butaka bw’Amerika bafungirwa mu mahanga, kabone niyo byarakaza ibihugu bafungiyemo.

Umwe mu bayobozi yemereye ikinyamakuru cyitwa West Wing Playbook ko mu ntangiriro zuku kwezi, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yamenyesheje umuryango wa PAUL RUSESABAGINA, uzwi muri filime “Hotel Rwanda,” akaba yaranahawe igihembo cya Oscar cuber iso filime, ko yongeye kwerekana ko Paul Rusesabagina yafunzwe mu buryo butemewe n’u Rwanda. Ibi biakaba byarashijwe mu maboko y’intumwa za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ishinjwe ingwate ROGER CARSTENS. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikaba zitarashimishijwe n’imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’ubutegetsi bw’U Rwanda.

Rusesabagina yabaye umuntu uzwi ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gushimirwa ko yakijije abantu barenga igihumbi mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994. Ariko yagiye arushaho kutumvikana na Perezida w’u Rwanda PAUL KAGAME. Yari atuye muri Texas ariko yashimuswe ubwo yajyaga mu mahanga mu 2020 bakamusubiza mu Rwanda.

Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi ashinjwa icyaha cy’iterabwoba gikomoka ku mibanire ye n’umutwe “The Rwandan Movement for Democracy Changes” uharanira demokarasi ufite umutwe w’ingabo witwa “National Liberation Forces”, watangaje ko ari wo nyir’ibitero byinshi byishe abantu mu Rwanda. Ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko ibyo aregwa bisa nkaho ari impimbano, kandi itsinda ry’umuryango w’abibumbye ryita kw’ifungwa ritumvikana ryamaganye iryo fungwa rikaba ryarabifashe nk’ivangura.

Ubuyobozi bwa Biden ku kibazo cya Rusesabagina burerekana uburyo bwarushijeho gukaza umurego mu kubohora abantu benshi bafungiwe mu mahanga na guverinoma zigenga.

Mu kwezi gushize, Biden yatangaje ko ubuyobozi bwe bwarangije guhinduranya imfungwa n’Uburusiya kubera uwahoze ari Umunyamerika Marine TREVOR REED, wari ufungiye i Moscou ashinjwa icyaha cyo gukubita. (Biden yari yarigeze guhura n’umuryango wa Reed muri White House). Byongeye kandi, nyuma yuko nyina w’umunyamakuru washimuswe AUSTIN TICE agaragarije amarangamutima ye mu birori by’abanyamakuru ba White House mu rwego rwo kugaragaza ko umuhungu amaze imyaka myinshi afunzwe muri Siriya, Biden yahuye n’umuryango w’uwo munyamakuru.

Ariko nubwo umuryango wa BRITTNEY GRINER ufungiye mu Burisiya ashinjwa ibiyobyabwenge wacecetse, ifungwa ry’uyu mu WNBA superstar BRITTNEY GRINER ryarushijeho kumenyekana mubuyobozi. Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwongeye kuvuga ko yafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, kandi umwe mu bayobozi yemeje kuri iki cyumweru ko umunyamabanga wa Leta ANTONY BLINKEN yabonanye n’umugore wa Griner mu minsi yashize.

Uyu muyobozi yavuze ko Blinken yahuye n’imiryango myinshi y’abanyamerika bafungiwe mu mahanga Biden akimara gutangira imirimo. Uyu muyobozi yabwiye West Wing Playbook ko impamvu imwe yatumye Amerika itangaza urukurikirane rw’ibyakozwe mu gukemura ibibazo by’ifungwa ritemewe n’amategeko ari uko byatwaye amezi kugira ngo binjire muri ibyo bibazo bitoroshye.

Urubanza rwa Rusesabagina rumaze amezi ruzwi n’ubuyobozi bwa Biden. West Wing Playbook mbere yatangaje ko abakobwa be bagiranye inama n’abayobozi bakuru ba politiki y’ububanyi n’amahanga mu buyobozi bwa Biden, barimo Blinken n’umujyanama w’umutekano mu gihugu JAKE SULLIVAN.

Umukobwa wa Rusesabagina ANAISE KANIMBA yashimye ubuyobozi bwa Biden bwongeye gusuzuma ikibazo cya se, ariko abwira West Wing Playbook ko yari yizeye ko guverinoma y’Amerika yakoze ibishoboka kugira ngo se arekurwe ku gihe.

Ati: “Aya makuru ni intambwe ikomeye mu rugamba rwacu rwo kubohora data, kuko biratwereka ko guverinoma y’Amerika izashyira imbere igikorwa cyo gufunguza papa wacu kandi ikazatanga n’ubushobozi bwo kumucyura mu rugo”.

Exit mobile version