Umwe mu bakora uburaya uvuga ko yahohotewe muri transit Centre ya Rusizi (Ifoto/Ndayishimye Jean Claude)Ubuyobozi buramagana iby’indaya zivuga ko zihondagurwa muri Transit Center ya Rusizi”
Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya mu Mujyi wa Rusizi bavuga ko bahohoterwa bikabije n’Abadaso igihe baba bafashwe bakajyanwa muri Transit Center y’Akarere ka Rusizi.
Bavuga ko bagezwa muri icyo kigo bita gereza ariko ubuyobozi bukacyita ikigo ngororamuco, bagakubitwa; nk’uko bikubiye mu buhamya bahaye Izubarirashe.rw
Abo twaganiriye bose ntibifuje ko amazina yabo tuyatangaza ku mpamvu z’umutekano, twahisemo kubahimba andi.
Mukashema avuga ko mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2016 ubwo yari muri Motel Rubavu iherereye mu Mujyi wa Rusizi, yasohotse yitaba telefoni, ageze hanze ahasanga abapolisi bambaye gisivili bahita bamufata bamwambika amapingu bamujyana kuri sitasiyo ya polisi aho ngo yahasanze abandi bakora umwuga w’uburaya benshi.
Aragira ati “Bantwaye mvuye mu kabari, nari ndi kumwe n’umuntu w’inshuti yanjye, ubwo umuntu arampamagara kuri telefoni nsohoka ngiye kwitaba, ngeze hanze mbona imodoka bita agaca iparitse, harimo abapolisi bambaye sivili, nta yandi magambo bambwiye bahise banyuriza imodoka banyambika amapingu, bahita banjyana kuri sitasiyo ya polisi.”
Uyu mukobwa avuga ko muri iryo joro bahise babapakira imodoka babajyana muri Transit Center kiri ahitwa Gashonga muri Rusizi.
Bukeye ngo bahise babategeka kwiyogosha imisatsi ngo kuko ku ishuri ntawemerewe gutunga imisatsi. Ubwo ngo buri wese yahise ahabwa urwembe ategekwa kogosha mugenzi we yaba abizi cyangwa atabizi.
Muri uko kogoshana, ngo hari abagiye bitema bagakomereka kubera ko batabizi cyangwa abogoshwa na bo bagakomerestwa.
Aha Mukashema avuga ko benshi babigiriramo impungenge kuko mu bakora umwuga w’uburaya haba harimo abafite virusi itera SIDA, bakaba banakeka ko bashobora kwanduzanya.
Aya makuru ariko umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harelimana Frederic avuga ko ari mashya kuri we, ariko ku bijyanye no guhohoterwa byo avuga ko adakeka ko biba, ariko na byo ngo agiye kubikurikirana amenye ukuri kwabyo.
Mukashema akomeza avuga ko aho bajyanwa ngo bagafungirwa ari mu nzu ifite inkuta z’amabati, mu nzu Abashinwa babaga ubwo bubakaga umuhanda, ngo hakaba hagaragara umwanda ukabije, aho ngo biba bigoye kubona amazi meza.
Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Badufungira mu nzu yubatse mu mabati, aho n’ibikeri bizamuka mu nzu. Amazi yaho nta muntu muzima uba ukwiye kuyakaraba, ni icyobo kirimo amazi yanduye cyane, tukaba ari yo tudaha tukemera tukayoga. Ibiringiti twiyorosa byaraboze, ntabwo bifurwa, mbese ni ikiringiti kikurinda imbeho hepfo ku maguru gusa. Wibeshye ukagishyira mu mutwe wahita usara.”
Mukashema avuga ko barya rimwe ku munsi, aho ngo barya saa cyenda z’umugoroba, bagahabwa ubugari bw’ibigori n’ibishyimbo ngo bidahiye neza.
Kugira ngo abashe kuhava ngo byasabye ko umusirikare w’inshuti ye amutangira ruswa mu bakora muri iki kigo.
Nyiraneza na we ukora umwuga w’uburaya avuga ko yafashwe ajyanwa muri Transit Center ya Rusizi amaramo iminsi ine kandi yarasize umwana w’imyaka itatu mu rugo wenyine.
Akomeza avuga ko uretse imibereho mibi, ngo hari n’ubwo abadasso babakubita, aha atanga urugero rw’umugore wakubiswe atwite.
Yagize ati “Barabakubita kubera ko umunsi ntaha bari bafashe urutonde rw’abantu bafite ikibazo, rw’abantu batwite noneho ku munsi wo gutaha umugore wari utwite ntiyataha, arabaza ati ‘ese ko nzi ko nanjye nari butahe kubera ko ntwite nkaba ntatashye bimeze bite?’ Baramubwira bati ‘wabuze kubibariza mu kibuga uri kubibariza aha ngaha kubera iki? Umwe mu badasso aravuga ati ‘nagukubita nkaguturitsa ibere maze nkazareba aho uzajya kundegera.’ Ubwo bamuryamishije hasi baramukubita.”
Mu bajyanwa muri icyo kigo ngo hari abagore baba bafite abana, abandi bakaba baba basigaye mu rugo. Nyiraneza agira ati “Ikintu kitubabaza ni uko badufata batyo nta cyaha dufite bakatujyana i Gashonga, bakatumazayo iminsi, abana bacu twarabasize, tugasanga babaye nabi, bikadutera agahinda bikomeye.”
Aho bafungirwa ngo haba harimo n’abagore bafite abana, baba bafashwe bagatumiza abana babo bakahabasanga kubera ko baba bakiri bato, aho ngo abo bana bicwa n’inzara bikabije.
Yagize ati “Umwana akirirwaho inzara ikamurya, noneho ntibanibwirize ngo bateke n’igikoma ngo bahe umwana muto cyangwa ngo hagire ibiryo byiza bahereze umwana, ibyo abantu bakuru bariyeho akana na ko ni byo karya.”
Aya makuru ariko arimo ayo umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yamaganira kure, ajyanye n’ihohoterwa, nubwo avuga ko agiye kuyakurikiranira hafi, naho ajyanye no kuba abantu bategekwa kogoshanya bakoresheje inzembe ku buryo bashobora kwanduzanya virusi itera SIDA avuga ko ari mashya rwose.
Harelimana Frederick yabwiye Izubarirashe.rw ati “Ayo makuru ni bwo twayumva, niba hari abajyanwa muri Transit Center bagahohoterwa n’ababarinda cyangwa se ko hari umwanda, nta muturage wigeze atugezaho icyo kibazo, nta rundi rwego rwabitugejejeho rutubwira ko rwabyakiriye, ubwo rero niba baguhaye ayo makuru nta kindi usibye kwihutira gukurikirana tukamenya ukuri kwabyo.”
Yunzemo ati “Hanyuma ku kijyanye n’isuku byo turabizi ko transit centre yacu yigeze kuba itujuje ibyangombwa mu mezi yassize ariko ubu tuzi ko nta kibazo cy’isuku gihari kuko ntabwo bahari nk’imfungwa ahubwo bahari nk’abaturage bafite uburenganzira bwabo bigishwa kugira ngo bajye ku murongo kugira ngo bitandukanye n’imyitwarire yabo n’ibikorwa baba bakora.
Umunyamakuru: Bamwe mu bavuga ko bahavuye vuba twavuganye, bavuga ko bahava batanze ruswa, umwe ngo yayitangiwe n’umusirikari, undi afunguzwa n’umupolisikazi yigeze gukorera mu rugo nk’umuyaya…
Meya: Ibyo ni ukubeshya, ni ugusebanya kuko umuntu ujya muri transit center aba afite imyitwarire itari mizima, umuntu nk’uwo n’ubundi ntabwo azishimira inama agirwa, ntabwo ari byo kuko hari igihe cyateganyijwe, hari igihe bagomba guhabwa, ibyo biganiro byarangira agataha, ibyo rero ntabwo ari byo, uwo byabayeho yazaduhereza ayo makuru.”
Ibi binashimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, wabwiye Izubarirashe.rw ati “Muri kwa kwezi kumwe tuba twabateguriye inyigisho zitandukanye, kandi noneho muri izi transit canter twaranazivuguruye ku buryo bwose, ntabwo twavuga ngo ni gereza.”
Ahamya ko ari icyo kigo bagisukuye, aho ngo abahajyanwa baryama neza kuko hari matora nziza, n’ibyo kwiyorosa, ngo bakanatekerwa bakagaburirwa neza.
Abajijwe ku kibazo cya ruswa kihavugwa yasubije agira ati “Ibya ruswa nta shingiro bifite, nabihakana nivuye inyuma, ibyo uvuga ngo bamutangiye ruswa kugira ngo asohokemo ntabwo ari byo rwose.”
Izuba Rirashe