Rwari urugendo rurerure, inzira y’umusaraba nyuma y’ukuko umutegarugori Wari umeze neza iyo kwa ba RUTUKU yemeye kwitangira abanyarwanda ndetse akaniyemeza guhagurukira guhangana niyi ngoma ya FPR.
Uwo yaramanutse aza inaha ageze i Kigali yafunguye Umunwa avuga ibyo BOSE bari baratinye kuvugira kubutaka bw’urwanda ruyobowe GIKOTANYI! Nyuma yaho yaje kujyanwa intambike Iminsi mike aba arakatiwe (ndibuka byari muma saa munani Ubwo nari mpagaze imbere y’amarembo yinjira kurukiko rwa gasabo ruherereye i Rusororo hazwi nk’IKABUGA).
Ntibyatinze Umusore Mwiza wari umuririmbyi rurangiranwa Uzwi nka KIZITO MIHIGO biba bimwanze munda ararikicora nawe avuga ibitararyoheye amatwi y’umutwe uri kubutegetsi aho yaririmbye indirimbo nka “UMUJINYA MWIZA na IGISOBANURO CY’URUPFU”.
Uyu KIZITO yaje guhimbirwa ko AFITE umugambi wo guhirika ubutegetsi nawe afungwa atyo!
Si abo gusa hari n’urutonde rw’abandi banye politike benshi bagiye bafungwa bazira kugerageza kuvugira rubanda urutonde ni rurerure ariko navuga nka DEO MUSHAYIDI na DIANE RWIGARA .
Muri iyo nzira benshi barahunze/nga abandi baranapfa hari nabavutswa utwabo ariko NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA Y’URWANDA ATEYE INTAMBWE NZIZA AREKURAHO BAKE.
Nkuko yarekuye bariya hari nabandi benshi bafu(hu)nze ndamugira inama yo gukomerezaho agashakira umuti ahandi hatari mugusenya ibyagezweho. Nko kumvikana nabatavuga rumwe na Leta hamwe no gushyikirana n’andi mashyaka adakorera hano iwacu akaba yataha n’impunzi zigatahuka tukubaka URWATUBYAYE.
Erega ubwiyunge ntibwabaho hatari urukundo!
Rungu Victory
®victory