Ubutumwa Professor Charles Kambanda yageneye impirimbanyi zose zambariye urugamba. Bavandimwe mwambariye urugamba ndabasuhuje kandi mbifurije intsinzi. Hari utuntu nifuza gutangaho ibitekerezo.
1. Abafashe umuheto bagobye kureka social media; bave kuri za cellphone. Sinon, Kagame azatumataho abantu kubera telephone n’itumanaho muri rusange.
2. Kuzimya telephone ntabwo bivuzeko telephone yawe iba itagaragara aho iherereye. Iriya serial number phone yawe ifite niyo ikoreshwa kumenya aho uri.
2. Gutanga ibiganiro kuri za radio e.g BBC, VOA, kubafashe intwaro, muzajye mubifata nkaho ari ukwiyahura! Bamwe mubantu bakora muri ziriya radio batanga report i Kigali. Abo bantu baba bazi igihe muzavuganira n’ abanyamakuru babo. Kagame afata inamba ya BBC muvugiraho, n’yanyu, maze akamenya neza aho muvugira.
3. Abafite cellphone kurugamba mwagombye kuzivanaho mukazitaba ahantu kure kandi mukuyemo battery.
4. Iyo bibaye ngombwa ko musangiza inshuti amakuru y’urugamba, muzajye mukoresha pre-recorded messages. Ibiganiro kumaradio bizatumaraho abantu
5. Nibyo, hari temptation yugushaka gusangira amakuru. Hari frustration ko Kagame afite control kumakuru. Bityo mukaba minvako mugombye gutanga amakuru. Ukwo mbibona, impanvu Kagame afite control kumakuru nukwo tutaramuhonda ngo anoge. Niyo mpanvu gushira ingufu mubikorwa ahogushira ingufu kumatangazo afite ikiguzi gikomeye, ari byiza.
6. Singombwa gutangaza ko mwateye, mugihe mutarafata ahantu runaka mugihugu. Kagame azapanga ibitero, atemagure abatutage, maze avugeko arimwebwe mwateye.
7. Kagame ntakintu akunda kurusha intambara y’amagambo. Kumuha icyo yifuza nukumufasha murugamba turimo.
Mukomere kandi ukuri kuzatsinda. Ibitambo bizabaho. Ariko hagombye gukorwa ibishoboka byose ngo tugabanye ibitambo.