Site icon Rugali – Amakuru

UBUTUMWA NTAMUHANGA CASSIEN YAGENEYE ABAKORA KU MARADIYO Y’ABANYARWANDA HANZE Y’U RWANDA.

Nk’umunyamakuru, nifuje kugira ubutumwa ngeza kuri bagenzi banjye b’abanyarwanda bakora umwuga wo gutangaza amakuru bakoresheje radiyo, by’umwihariko abari hanze y’u Rwanda. Abo mvuga ni abakorera kuri Radiyo Itahuka, Radiyo Ubumwe, Radiyo Inyenyeri, Radiyo Urumuri, Radiyo Inkingi n’izindi. Aha umuntu yakongeraho abatangaza amakuru bakoresheje amajwi n’amashusho babinyujije kuri You Tube. Abo nibandaho kandi muri iyi nyandiko ni abanyamakuru bayobora ibiganiro (Presenters).

1. Abahanga mu gukoresha radiyo bavuga ko “Umunyamakuru” mwiza amenya abamutega amatwi abo aribo (Audience), akamenya uko bamwumva, igihe bamwumvira n’impamvu bamutega amatwi. Amenya ibyo bumva (ibyo yabateguriye) n’aho bakunda kuba bari.”

Nkiri aha, ndagira ngo buri wese abanze yibaze abamutega amatwi ni bande? (Audience yawe ni bande?)…Impamvu bagutega amatwi ni iyihe?…Abo bantu bari he? Nubwo ntazinduwe no kubigisha itangazamakuru kuko nziko harimo benshi barifitemo uburambe n’ubumenyi buhagije kundenza, ariko ni ngombwa kungurana inama. Usibye Radiyo Urumuri, bisa nk’aho izindi zifite aho zihurira n’amashyaka cyangwa amatsinda y’abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa bwa Kagame.

Bivuze ko ababatega amatwi (Audience) b’ibanze ari ababangamiwe n’ubwo butegetsi,aho baba bari hose ku isi. Abandi ni abagendana n’igihe baba bashaka kumenya amakuru. Aba bashobora gufata uruhande runaka babitewe n’ibyo bumvana abo bakurikira kuri ayo maradiyo . Niba audience yawe ari ababangamiwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ubwo bivuze ko iyo audience yifuza ko bwahinduka. Aba bantu banyurwa no kumva ubabwira uko ubwo butegetsi bwahinduka, aho bwacitse intege, abandi bantu bitandukanyije nabwo, amakuru y’abahagurukiye kuburwanya, ibihano bwafatiwe, ibyago cyangwa ugutsindwa ubwo butegetsi bwagize n’ibindi nkibyo!

“Ntushobora kwibasira General Kayumba Nyamwasa, Paul Rusesabagina, Faustin Twagiramungu, Ingabire Victoire, n’abandi banyepolitiki bizwi ko barwanya ubutegetsi bwa Kagame, ngo uvuge ko uri gufasha audience twavuze haruguru!” Niba umwe muri barwanya Kagame mwaragiranye ikibazo, atari uwo mu ishyaka rishobora kuba ritera inkunga radiyo ukorera cyangwa se wowe ku giti cyawe ukaba utemera ibitekerezo bye, imikorere cyangwa ahahise he, kubw’abagutega amatwi (Audience yawe) uwo muntu mureke kuko kumwibasira bishobora kuvangira cyangwa gucanganyukisha audience yawe.

“Igihe itangazamakuru ribogamiye ku barwanya ubutegetsi ryibasiye bamwe mu barwanya ubwo ubutegetsi, riba rihindutse ijwi rya bwa butegetsi bwarwanywagwa…”

Byumvikane neza hatagira ubyitiranya n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo (Liberté d’expression/ Freedom of speech). Aha ndavuga umunyamakuru uzi abamutega amatwi abo ari bo (Audience ye). Mbese audience yawe ni ababangamiwe n’ubutegetsi bwa Kagame? Byaba byiza wirinze kwibasira abarwanya Kagame. Mbese audience yawe ni abashyigikiye Kagame? Byaba byiza wibasiye abarwanya Kagame.

Biteye isoni kumva amaradiyo abogamiye k’ubutegetsi bwa Kagame yita bamwe mu barwanya ubutegetsi bwe abajura, abanyabyaha,… noneho ukumva n’amaradiyo afite aho ahuriye na opposition nayo yibasiye bamwe mubarwanya ubutegetsi bwa Kagame nayo akabita abajura,abicanyi,…! Bene ibyo ubyungukiramo ni Kagame. Niba hari amakuru ufite agaragaza ubusembwa umuyobozi runaka wo mubatavuga rumwe n’ubutegetsi afite, bimenyeshe inzego z’ishyaka, ihuriro, cyangwa urugaga abarizwamo utange n’uko ubona yakosorwa cyangwa yashyirwa ku ruhande. Ibyo si ibyo kujyanwa kuri radiyo.

Icyakora radiyo yigenga idafite aho ihurira n’abanyarwanda bababangamiwe n’ubutegetsi bwa Kagame yo ishobora gutara inkuru ikerekana amabi yose y’umuntu runaka, ariko ikirinda kumuhimbira cyangwa kuvuga ibyo idafitiye cyangwa itabonera ibimenyetso!

2. Birabujijwe ko abantu bajya kuri micro batabanje gutegura ibyo bari buganireho. Ni byiza ko buri radiyo igira ubuyobozi, ikagira ushinzwe ibiganiro (Chief editor) uwo agenzura ibiganiro mbere y’uko binyura kuri radiyo akaba ari nawe ubazwa amakosa yavugiwe kuri radiyo, akagena n’uko ari bukosorwe n’ubundi bikorewe kuri radiyo. Ntibikwiye ko umuntu umwe cyangwa babiri baba byose kuri radiyo.( Director, Chief editor, presenter…). Bene iyi radiyo yangiza byinshi kurusha ibyo yakiza. Ibyiza ni uko yahagarara ikabanza ikuzuza izo nzego ku neza y’abayitega amatwi.

Mu gusoza, nagira ngo nsabe abashinze amaradiyo ko bakebura abatangazamakuru babo kandi bakagena abakozi bakwiriye, bafite ubushobozi n’ubushake. Bagomba gusaba cyangwa gutegeka abatangira ibiganiro ku maradiyo yabo kwirinda kwibasira bagenzi babo b’abanyarwanda barwanya ubutegetsi bwa Kagame kubw’ineza y’abanyarwanda babangamiwe n’ubutegetsi bwe. Byumvikane neza ko bitabujijwe, ariko bigaragara nabi, iyo bikorewe kuri radiyo ifite aho ihuriye na opposition nyarwanda kandi bigakorwa n’umwe uvuga ko cyangwa nawe asanzwe muri opposition

Murekere aho guterwa ngo namwe mwitere. Namwe uwabashungura ntiyababuramo inkumbi. Kurwanya Kagame urwanya abamurwanya ni ukumutera ingabo mu bitugu! Ni nko kurwanya Satani ukoresheje abapfumu!

Cassien Ntamuhanga. ” Ntushobora kurwanyaKagame uhereye ku bamurwanya…”
Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri email yacu: abaryankuna.info@gmail.com. Ushobora kandi no kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna, kuri Tweeter ni @abaryankuna naho kuri You Tube ni : Ku mugaragaro info.

Cassien Ntamuhanga

Exit mobile version