Site icon Rugali – Amakuru

Ubutumwa bw’umwe mubahoze mu ngabo za RDF agira inama abakomeje kwica mw’izina rya Kagame

Ubwicanyi nk’intwaro ya politiki ntabwo buzafasha leta ya Kigali ahubwo barimo baricukurira umwobo. Ubutumwa naha abo bicanyi b’abavandimwe bacu, bagomba kumenya ko umuntu ubakoresha ntabwo nabo azabarebera izuba. Twe twarokotse ngo tubare inkuru twabaha ingero z’abantu bakoreshejwe mu bwicanyi barangiza n’abo bagakanirwa urubakwiye na wawundi ubaha ako kazi k’ubwicanyi.

Urugero, Muri Congo hariya za Goma na Rushuro bakoresheje muri za Ruhengeri na Gisenyi uwitwa Jack warokotse Jenoside nyuma baza kumuha uburozi bumwica buhoro buhoro. Undi yari umushoferi watwaraga imirambo y’abantu kuyishyingura mu Kagera we yitwaga Nyirumulinga, nawe baramwishe.  Hari undi mu ofisiye wari IO muri icyo gikorwa nawe baramwishe bica n’umuryango we bakoresheje ubwo burozi. Ntabwo nibuka amazina ye ariko yari afite izina rya kisilamu akaba yaratwaraga imodoka ya Calina. Yaturutse muri Tanzania iwabo babaga i Kibungo.

Urutonde ni rurerure, hari undi mwicanyi warokotse Jenoside witwaga Gahima wikundishwaga ku bahutu akanabatekaho imitwe abenshi juribo bakaba barabishe. Nawe yishwe hamwe n’umufasha we n’uwitwa Medard kibonge ukorera DMI. Icyo gihe Polisi yavuze ko “Gahima yishe umugore we nyuma nawe akiyica”.  Ntabwo aribyo yishwe kubera yari azi byinshi ku bwicanyi bwa Kagame.

Urutonde rw’abicanyi b’inzirakarengane z’abanyarwanda ni rurerure ariko birangira nabo babahembye kubica kugira ngo basibanganye ibimenyetso. Ntimuzatangazwe no kumva ejo bavuze ngo jack Nziza yishwe n’abagizi ba nabi.

Source: Gakwerere Rpf Facebook Page

Exit mobile version