Site icon Rugali – Amakuru

Ubutumwa bw’abanyarwanda hirya no hino nyuma yishyirwaho rya Guverinoma ikorera mu buhungiro

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bakunzi b’Amahoro, Nshuti zanjye.

Mukomeje kuba benshi cyane mu kudukurikira, kutwandikira ku mbuga nkoranyambaga no mu gukurikira Ibikorwa bya Guverinoma ya RUBANDA.
Kubasubiza mwese ntabwo ari akazi koroshye, Uyu munsi nashakaga gusaranganya n’inshuti zanjye zose bumwe m’ubutumwa bw’Abataripfana. Batubwira bati :

– Guverinoma Ikorera Mu Buhungiro Turabashima kuko kiriya ni Igikorwa cy’indashyikirwa. Mukomeze!

– I Brazaville na Kinshasa, Muri USA, Muri Chine, Muri South Africa, Mu Burundi, Muri Tanzaniya, Muri Uganda, Muri Kenya, Mu Rwanda, Muri Mozambique, Muri Mu kambi hirya no hino, Muri Cantement ya Kisangani, n’ahandi henshi abanyarwanda mucumbitse, muragira muti : Turabashyigikiye, Tubari Inyuma kugeza ku musozo, Turi “Your Fans “, Ntimuzacike Intege.

– Padiri, Turagushyigikiye mu bitekerezo n’ibikorwa byawe, abahinyura ibyawe bazakorwa n’isoni kuko imana ikuri Imbere. Ramba Yeee !

– Mu Rwanda turabakunda kandi turabategereje cyane ngo muducungure.
Bakunzi banjye, Bataripfana, namwe mwese mwicecekeye ariko mukaba mubona akaga abanyarwanda turimo.
Urugamba Mwatangije rwashinze imizi mu basore n’inkumi, mu miryango, mu matorero, mu mashuli, mu baganga, mu giturage no mu mijyi yose y’uRwanda.
Umukoro mwaduhaye, mukaba mukomeje kuwudushyigikiramo, Ntituzabatenguha.
Mutwongerere Icyizere n’Ubushobozi.
Mudutere ingabo mu bitugu kandi mwigomwe byinshi muharanira ko ukuri kuganza ikibi.
Dusenyere umugozi umwe, Ntakabuza tuzatsinda.
Twunve ko akarengane gakorerwa mugenzi wanjye, nanjye kantoneka igihe icyo aricyo cyose, nkwiye rero kukarwanya n’imbaraga n’ubushobozi bwanjye bwose.

Twebwe Twenyine ntitwabacungura mutabigizemo uruhare runini kandi rugaragara.
Muhagurukire Hamwe Twuhire, Dufumbirire Imizi y’Igiti cyo Kwibohora, kizabyare Imbuto y’Amahoro n’umudendezo mu rwatubyaye.
Amahoro y’Imana abasesekareho mwebwe n’imiryango yanyu. Hahirwa uwihangana agakorera mugenzi we nk’uko yikorera.

Mbifurije Umunsi wa Gatanu mwiza.

IshemaRwanda

Exit mobile version