Site icon Rugali – Amakuru

Ubutumwa bwa Vincent Karega ku rubuga rwa twitter ye muri Nyakanga 2020 n’ipfobya ry’ubwicanyi FPR yakoreye muri Congo

Vincent Karega, Ambasaderi wikorejwe amateka y’u Rwanda na RDC

Vincent Karega, Ambasaderi wikorejwe amateka y’u Rwanda na RDC. Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Vincent Karega, ari mu nshingano benshi banemeza ko zisa n’aho ari zo yavukiye kuko afitanye igihango n’ibihugu byombi.

Mu gace ka Katanga kegeranye cyane n’Umujyi wa Lubumbashi uherereye mu Majyepfo ya RDC, ni ho Vincent Karega  yavukiye mu mwaka wa1963.  Mu kwezi k’Ukuboza 1994 ni bwo yageze mu Rwanda bwa mbere, akaba  yari aje mu bukwe, hari hashize amezi make Jenoside yakorewe Abatutse ihagaritswe.

Icyo gihe ntiyagumye mu Rwanda ahubwo yasubiye muri Congo agendana ubushake bwo kugaruka gutanga umusanzu we mu gusana Igihugu, bidatinze mu 1995 agaruka gutura mu Rwanda burundu aho yahise abona akazi muri Minisiteri y’Uburinganire nk’umukozi usanzwe.

Yakomeje kugaragaza ubudakemwa mu nshingano zose yagiye ahabwa kugeza mu mwaka wa 2019 ubwo yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda nk’igihugu yakoreye akuze na RDC nk’igihugu cyamubyaye kikanamurera.

Inkovu z’amateka y’ibihugu byombi zakozwemo n’ubutumwa yatambukije ku rubuga rwa twitter mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, abenshi mu batifuza ko u Rwanda rwakunga ubumwe na RDC bamugira urwitwazo nk’umwe mu babangamiye umubano w’ibihugu byombi kugeza n’aho bikusanyiriza kwigaragambiriza kuri Ambasade y’u Rwanda.

Mu butumwa yatambukije yageragezaga gutanga umucyo ku bwicanyi bwakorewe abaturage bo mu gace ka Kasika tariki ya 24 Kanama 1998, bwatewe n’intambara zahuriyemo u Rwanda, u Burundi, Angola, Uganda, imitwe yitwaje intwaro nka za maï-maï…, ibyavuyemo bikagerekwa ku Rwanda.

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA) ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2020, yagarutse ku buryo Vincent Karega yikorejwe amateka y’ibihugu byombi aruta kuba afite ishingano zo kuba umuhuza wabyo.

Perezida Kagame mu Kiganiro na RBA

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ibibazo Ambasaderi Karega yahuye na byo ntaho bitaniye n’ikibazo cy’amateka yaranze u Rwanda na RDC, yahereye mu myaka ibanziriza Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kugeza ku bwicanyi bw’i Kasika n’ubundi bwose bwakorewe Abanyekongo mu myaka 26 ishize.

Perezida Kagame yagize ati: “Ambasaderi arahura n’ikibazo kuko ahagarariye inyungu z’u Rwanda, baramushyira muri ayo mateka. Abo bashaka kudusubiza inyuma ngo duture mu mateka, ntekereza ko vuba aha bazatahura ko bafite uruhare rukomeye muri ayo mateka kurusha u Rwanda na RDC. ”

Umubano w’akadasohoka n’ubufatanye bw’u Rwanda na Congo yahoze yitwa Zaire 

Imbarutso y’intambara n’amateka maremare yaranzwe hagati y’u Rwanda na Congo nk’ibihugu by’ibituranyi ashingiye ku mubano wihariye Leta yakoze Jenoside yari ifitanye n’iya Zaire yayoborwaga na Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga.

Inkuru ya New York Times yasohotse tariki ya 16 Gicurasi 1997, igaragaza ko Mobutu ari na we wakiriye umurambo wa Habyarimana Juvenal, wakuwe mu Rwanda mu ibanga rikomeye, aho bitanamenyekanye uburyo wahageze.

Iyo nkuru igaragaza ko Perezida Mobutu na Perezida Habyarimana bari inshuti z’akadasohoka, ko bari bahuriye ku kuyoboza igitugu ibihugu byombi, ndetse umubano wabo ngo warushijeho kuba uwa bugufi cyane ubwo Ingabo za RPA Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990.

“Perezida Mobutu yohereje ingabo ze ngo zize gufasha iz’u Rwanda.” Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutwika umurambo wa Habyarimana batangarije New York Time ko icyo gihe Mobutu yijeje ko Habyarimana yagombaga kubona ubutabera ndetse n’umurambo we ugashyingurwa mu cyubahiro mu Rwanda.

Kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame  yakomoje ku ruhare rwa Zaire mu gushyigikira Leta yakoraga Jenoside mu Rwanda, agaragaza ko izingiro ry’intambara nyinshi zabaye muri icyo Gihugu zishingiye ku nyungu z’imiryango mpuzamahanga  n’ubwo bufatanye bw’ibihugu byombi bitifurizaga Abanyarwanda bahejejwe ishyanga guhabwa uburenganzira bwabo.

Perezida Kagame yagize ati: “Reka mbabwire inkuru abantu bamwe batajya banamenya mpereye mu 1990. Wari uzi ko mu by’ukuri ingabo za mbere zaje gutanga umusada mu Rwanda zaturutse muri Zaire yari iyobowe na Mobutu? Zigeze hano mu Rwanda zaragiye zigera i Gabiro zirahigarurira. Hari i Hoteli hanyuma iza guhinduka ibirindiro. Aho ni ho Abanyekongo boherejwe na Mobutu babaga binjiye mu Rwanda baciye i Rubavu (Gisenyi) baturutse i Goma. Bari baje gutabara umugabo wabo (Habyarimana) warimo yiyicira Abanyarwanda we ubwe.”

Yakomeje avuga ko kuba Ingabo z’u Rwanda zarageze igihe zikinjira ku butaka bwa Congo zabanjirijwe n’izicyo Gihugu zaje gushyigikira Leta yakoraga Jenoside, ati; “Ibyo ni ibihamya by’amateka, abantu bakwiye gusubira inyuma bakamenya ngo kubera iki Congo yaje mu Rwanda? Icyo gihe yitwaga Zaire.”

Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano Gen James Kabarebe, aherutse gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zitagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwica impunzi, nk’uko abashaka kugoreka amateka babivuga, ahubwo zari zigiye kuzicyura kugira ngo zize gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.

Amahanga yihishe inyuma yasabwe kwitwararika

Perezida Kagame yakomoje no ku kuba hari ibihugu byo hanze y’Afurika n’imiryango mpuzamahanga bifite inyungu mu mwiryane hagati y’u Rwanda na RDC byagiye bisohora ibyegeranyo bigaragaza ko u Rwanda ari rwo rwishwe abaturage bo muri Congo

Ati: “Ibyo baba bifuza byose bakwiye kwitwararika kuko ibibazo n’amateka by’u Rwanda cyangwa RDC, bihera kure cyane, ni amateka maremare. Abantu baba bavuga ibya “Mapping Report”, ubwo bugoryi sinzi n’ubwo ari bwo, buvuga ko intambara zarwanywe muri RDC. Ariko mbere yo kuvuga intambara zarwanywe muri Congo ukwiye kubanza ukibaza uti ubundi ibyo byaturutse he? Abantu babyutse mu gitondo basanga bararwana cyangwa hari uko izo ntambara zatangiye?”

Yakomeje agaragaza uburyo u Rwanda rwakomeje kugabwaho ibitero n’abakoze Jenoside bahungiye ku butaka bwa RDC mu myaka 26 ishize ariko nta na kimwe cyagaragajwe muri raporo, mu gihe imitwe yagabaga ibitero ku Rwanda ari na yo yicaga Abanyekongo benshi, byose bikagerekwa ku Rwanda.

Ati: “Sinzi niba bavuga ko n’uyu munsi, iyo mitwe yitwaje intwaro turimo kurwanya badafite ibirindiro muri Congo. Ikindi abo basirikare bifatanyije n’impunzi zagiye iyo mu 1994, imitwe yitwaje intwaro yarimo yica Abanyekongo, ariko babicaga bavuye mu nkambi. Sinzi niba barimo guhuza ibyo byose barangiza bakavuga ngo ni Leta y’u Rwanda irimo gukora ibyo byose.”

Yasobanuye ko hari intambara u Rwanda rwarwanye kuko Guverinoma ya Congo yihuje cyane na FDLR, abajenosideri n’abandi benshi bigatuma iyo ntambara yaguka ikinjiramo ibindi bihugu birimo n’ibyo mu Karere k’Afurika y’Amajyepfo.

Ati: “Izo ntambara zose zabaye kandi zari zifite amateka, kuzoroshya ukavuga ngo u Rwanda rwakoze ibi, nshobora guhita numva byihuse umuntu wese waba abyihishe inyuma. Ni nko gufata ako kajagari kose, ugashyira ku ruhande umuntu wese waba yarakagizemo uruhare, ukavuga uti byose biri ku Rwanda kubera ko bitanga urwaho rwo kwiyoberanya bagahisha ibyo bagizemo uruhare ubwabo.”

Yavuze ko nubwo hari abantu ku giti cyabo bakoreshwa bari ku butaka bwa RDC, umubare munini w’abihishe inyuma yo guhindura amateka y’u Rwanda n’igihugu cy’abaturanyi ari abo hanze y’Umugabane w’Afurika bafite ibyo bishinja bakoze cyangwa batakoze byabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi, batekereza ko gushinja u Rwanda bizahagarika amateka maremare n’ibivugwa ku ruhare rwabo bwite.

“[…]u Rwanda ni rwo rwahohotewe, ariko kuri ubu ni ugufata uwahuye n’ibyago ukamugira umunyabyaha mu byaha wowe ufitemo uruhare rukomeye kurusha undi muntu uwo ari we wese. Ni byo bikubiye muri Mapping Report yanditswe n’abantu bamwe barimo n’abakorera imwe mu miryango ikomeye ivuga ibinyoma byinshi ku Rwanda ibyita uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure, demokarasi n’ibindi. Iyo bije ku bwicanyi bwakorewe Abanyafurika, baba bumva batagakwiye no kuba bariho.”

Umukuru w’Igihugu ahamya adashidikanya ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ashamikiyeho amateka y’ibyaha ndengakamere birenga imipaka y’Umugabane w’Afurika.

Icyo atumva ni uburyo uyu munsi abantu barimo kwigaragambya bamagana Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa, ati: “Kurwanya Ambasaderi bivuze kurwanya uwo mubano. Ibyo bishobora kuba binasobanura ko inyuma y’iyo myigaragambyo hari abantu badashimishijwe n’uko hari uwo mubano mwiza kuko kuri bamwe wakagombye kuba uwo guhora u Rwanda na Congo bihanganye kugira ngo ukuri kutazagera aho kukamenyekana.”

Mu myaka isaga 20 ishize u Rwanda rwakomeje kwikorezwa umutwaro w’iyo raporo ibogamye, kuko yakabaye yarashyize mu majwi iyo miryango mpuzamahanga yihishe inyuma. Ku bwa Perezida Kagame, iyo biza kugenda uko ntiyakabaye icyumvikana ukundi.

Umwanditsi:
NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Exit mobile version