Uyoboye u Rwanda ubu yitwa Paul Kagame. Ubutumwa tugiye kugarukaho si ubwe kuko ntazi ko byanakoraha kwiha ububasha bwo kugira icyo mbuvugaho kuko nkeka ko hari inzira byacamo itanyurwa na bose.
Mu nkuru ya The Rwandan Apr, 28, 2018 hari inkuru bivugwa ko ari ubutumwa uwifuje kuyobora u Rwanda ntabigereho, Bwana Filipo Mpayimana yanditse bugenewe urubyiruko rw ‘u Rwanda n’ababa mu mahanga by ‘umwihariko. Cyane biragaragara ko yitaye cyane kubaba mu ishyirahamwe jambo ubu bari kugarukwaho cyane mu binyamakuru.
Ari Mpayimana, ari ruriya rubyiruko ntawe nzi cg ngo menye ibye uretse ibyo dusoma yewe na ba se ntibituranye na Data kuko nta mutegetsi uvuka ku musozi w’iwacu. Reka mbatere inkuru mbere yo gukomeza.
Rimwe twari duteraniye ahantu hari abo twari dutaramiye ho, umwe ati uzi ukuntu ari abantu beza barebare, haboneka abandi ba 3 bavuga ko bigeze kuzana abo mu muryango wabo mu kanisa ngo bababere abashyitsi, niko Babita, abo bashyitsi batashye bati ntitwiyumvisha ukuntu muterana na biriya bikoko. Ubundi hari mu gihe cy, icyunamo umubyeyi umwe warakotse yari gutanga ubuhamya bw ‘ukuntu yabaye umuyoboke wa Sion Temple, ikanisa ya Gitwaza Paul ati nazengenguru hose ariko ngeze hano nsanga ariho hari abantu. Byanyibukije agakuru k’umwe mu batuye u Rwanda ngo Bari bamuhamagaye kuri telefoni ye ngendanwa ari mu modoka itwara abagenzi yuzuye ati ndi mu modoka ariko nta muntu nasanzemo, yavugaga mwenewabo, ubanza byali ukubatsinda cg kutamenya urunyarwanda neza. Hari agakuru gasetsa ngo bari bagiye kwita ingagi amazina, umwe mu bayozi ati jye nayibonye (ingagi ) bati irihe abasaba kureba mu kirahure cy ‘imodoka ye, harimo ifoto ye, mu rwego rwo gusetsa ngo yigeze no kuvuga ko asa na Kagame!! Ngendeye kuri utu dukuru ko atari utwanjye bariya basore bo muri jambo ko abo nabonye ko nabonye ari beza ra (uko bija bivugwa dore ko bitagira ibipimo fatizo bizwi byemewe n’amategeko cg umuco), niba bafite iyo nyagwa y’ingengass ko byambabaza?
Mu biganiro bigendereye kwerekana ko mu Rwanda nta bwoko buhaba, umwe mu batumirwa yavuze ko igice kimwe cy ‘abo kwa Mbonyumutwa ari abatutsi kdi bahunze mu 1959. (amayobera matindi)
Tugarutse kuri Mpayimana ntiyemera uburyo Jambo yibukamo kuko ibikorera hanze ya Ibuka kdi ngo ikabivangamo ibindi bitekerezo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwarwa Ati ni ugucagagura amateka duhuriyeho Mo ibice bituzuzanya. Ayo mateka ahuriye ku ngaruka imwe ariyo jenosidi yakorewe abatutsi, ibindi ni ugupfobya no guhakana.
Sinsobanukiwe neza n’amabwiza yo kwibuka ariko hari ibyo tubona bikorwa : hari amabwiriza agenga kwibuka mu gihe cy ‘iminsi ijana ku rwego rw ‘iguhu, intara, akarere , urugero Amayaga, umurenge no ku midugudu, mu bigo bya Leta n’ibyo abikorera n’ahandi ariko uko mbitekereza nta mabwiriza yihariye ukuyemo gupfobya no guhakana, areba abantu ku giti cyabo guterana bibuka ababo, ndetse uko bashaka, aha ndavuga ko barenza amasaha 3 ari mu ibwiriza rishya cg bagatumira padiri.
Yewe ngiye na kure hari umwe mu bahoze ari minister wavuze ati ntawe tubuza kwibuka igihe turi hano ku Gisozi cg ahandi wakwibuka ku mutima uwawe waguye nka Kibeho n’ahandi.
Filipo azasobanure neza uko abo muri jambo bibuka. Ndibwirira, nkurikije ibyo yanditse ko bibuka abahutu bakibuka n, abatutsi. Ibyo se ubwo nibyo yita guhakana no gupfobya cg gucagagura amateka adahuye. Nibyo bitekerezo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge se!
Nabitekerezeho neza. Ibuka ihagarariye inyungu z’abatutsi barakotse ntaho ihuriye cyane no kuvugira abahutu. Niba hari ushaka kubavugira ntabwo yakorera mu kwaha kwa Ibuka. Abatutsi ni abanyarwanda ntabwo ari umwihariko wa Ibuka ku buryo nta wundi muntu wavuga iby ‘akarengane bagiriwe naho yagera kure hatari mu nshingano za Ibuka kdi kuko inshingano ze zaba zitandukanye n’izayo ntiyayigenderaho cyane. Ntabwo Filipo yanyemeza ko ubwicanyi bwiswe,bukemerwa n’amategeko nka jenosidi yakorewe abatutsi n’ubwicanyi bwakorewe abahutu yita amasasu y’intambara no gucyura impunzi bikozwe n’igisirikare ntaho bihurira Ibyakozwe byose twemeranye nawe ko byakozwe ku rugero runini n’abanyarwanda bikorerwa abanyarwanda kdi ibyinshi bikorerwa mu Rwanda. Avuze ko ntaho bihurira yabaye yemeje ko abanyarwanda ntaho duhurira kdi ururimi n’umuco… Biduhuza kdi nahita musaba kwihungura mu kinyarwanda akiyibutsa icyungo gikoreshwa mu guhuza amagambo cg interuro maze akajya avuga jenosidi yakorewe abatutsi n’ubundi bwicanyi butaritwa jenosidi kdi akiyumvamo ko adahakanye kdi adapfobeje atanacagaguye amateka kdi ibyo bikorwa bibili bya kinyamaswa bifitanye isano ya bugufi kuko nemeje ko ndetse bidasigana bihekeranyije nk ‘abana b’impanga .
Ati amateka si ikusanyirizo ry ‘ibikorwa n’ibitekerezo ahubwo ni uruhererekane rw ‘impamvu n’ingaruka z’ibikorwa by ‘ibitekerezo
Ariko hari ni ubundi busobanura buboneka no mu nkoranya zemewe nka Larousse, amateka ni ubumenyi n’inyandiko z’ibintu byabaye kera bigaragara ko bigomba kwibukwa, bigahererekanwa. Ni akahise k’abantu, urukurikirane rw ‘ibintu bigize ako kahise, hitawe cyane uko bikurikirana, amateka ni ibyo abazakurikiraho bazabika bakajya bibuka (ibikorwa,abantu mu mazina yabo), ni uruhererekane rw ‘ibyabaye ,ibikorwa bifatika, n’ibintu bimwe bikomeye byaranze itsinda ry ‘abantu cg umuntu ku giti cye no kwibanda ku bikorwa bye…
Ntabwo byakunda ko Mbonyumutwa yibagirana ni ikimenyimenyi nyuma y’imyaka 30 abantu bibutse aho ashyinguye baramutaburura bamujyana ahatazwi, ya ndege ntizibagirana, Nyanza ya kicukiro, Kibeho One na Kibeho Two yewe na Tingitingi. …Umuhate w’abashaka kubisiba cg kubisiribanga muri iki gihe cy ‘umucyo ni uw ‘ubusa.
Ndemeranya nawe ko abanyapolitiki bishwe mu 1994 nabo bari muri uwo murongo wa jenosidi yakorewe abatutsi ariko mfite ukundi mbibona kuko hari abishwe na FPR ubwayo cg intumwa zayo. Abo ntibapfuye kuko ari abatutsi ahubwo bapfuye kugirango umuriro wo kubica ukare cg ko byagaragara ko babibangamira ( ku ruhande rwa FPR) bapfuye nk ‘abatutsi mu myumvire y’interahamwe.
Ati abazize ibikorwa byo gucyura impunzi ntibyakwitwa ko byakorewe abahutu,iyo mvugo ayigereranya n ‘iyihimura rondakoko kuko mu Rwanda nta moko hutu Tutsi ahaba. Ni agashya mu byonzi ntaho impunzi zicyuzwa amasasu ndumva umutware yavumbuye. Izo mpunzi zizwi ko umubare munini cyane bari abahutu. Kuki yashaka kuvuga ko abo bahutu bishwe ,cyane ko na mbere na nyuma yo guhunga bapfaga ibyo yise imfu z’intambara. Ese ubundi yabagahe kuburyo asobanya amagambo gutya. Ubu ntibigikunze kuko biri gusobanurwa n’ababizi niba atabizi yikuzuza ubusa impapuro z’amateka ye kuko nawe yafunguje konti muri banki y’amateka y’u Rwanda. Barabeshya ni ubwo ntabo mbogamiyeho ariko amoko yariho kuko nigeze kumva Ndahindurwa yivuga amazina ati izina ry ‘ubututsi na mu Burundi haba Avenue Mututsi. Ibyo bintu sibyo kibazo.
Ati abaririmba abahutu banyuranyije n’intego za Repubulika, naho abarimba abatutsi ko ntacyo abavugaho. Ati kuvuga abahutu ni ukugarura ibyo mu 1959,1994. Ariko ijambo abahutu ntirizarekwa kuvugwa nk ‘uko ijambo abatutsi rizahora rivugwa cyane muri Mata namubwiye ko ari abana b’impanga kereka niba hari abemerwa kubavuga abandi bakaba batabyemerewe. Yari mu Rwanda azagerageze kubara nibura inshuro Dr. Bizimana na Simburudari babivuzemo uyu mwaka . Umuntu wirinda ayo mazina arazwi ni Kagame.
Nemeranya nawe ko abakora politiki bakwiye kubitandukanya n’amakimbirane y’amako. Bwa mbere ntabwo twemera ko mu Rwanda mu 1994 habaye amakimbirane y’amoko kdi yigereranya kwibuka abahutu n’imvugo ya Teodoro, gukangurira abantu kwica no gukora ibikorwa by ‘iterabwoba ngo avuge ko bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge. Niba hari ikintu cyatanyije abanyarwanda kikabavutsa amahoro ni ibinyoma no guhunga ukuri no kugereka urusyo rushyushye ku bandi ushaka kubazimya no kubapfukamisha by ‘iteka
Ndemera ko abantu bakijukira ubunyarwanda kuruta kwironda, yewe nibanabirenge babe abantu kdi koko amakosa ya kera yo gusubirwamo cg ngo ashakirwe inyoroshyo kdi bizashoboka ariko bireba bose atari Jambo na Ibuka birayireba nayo. Yivuga ko abakoloni aribo baduciyemo ibice Ku Rucunshu bari bataraza,mu 1973, 1990-2018 bari baratashye. Twe kwitwaza abandi mu bibazo twiteza
Ati namaganye amacakubiri ashakira amakosa ya bamwe ku bandi, dutsure ubutandukane bw ‘imico (n’ubwo tuwuhuje) aho kujya mu bigare bya nyamwinshi bashaka kumara abandi. Iyashaka yari kubuza n’ibigare by ‘abashaka gukamya ingunguru bakoresheje umufuniko w’icupa cg banyunguta nk ‘abarya umuneke cg bombo
Ararangize asabira abere muri jenosidi yakorewe abatutsi babaye ku bera ababo bazize “amasasu y’intambara n’ayo gucyura impunzi “gushyirwa mu ntwari. Nabasabire ahubwo guhabwa amakuru y’ako ababo ayo masasu yabagezeho n’aho imibiri yabo iri kdi abasabire uburenganzira bwo kubaririra no kubasezerera ngo bagaruka mu mirimo yabo aho guhora babategereje kuko wenda bakeka ko bakiriho. Ati dukureho impamvu yo gusigana mu maganya. Nibyo niba tuzabishobora
Ariko ikizabidufasha ni ukuri kutari ngombwa ko kwicisha abantu cg kubamarira muri gereza ahubwo ukuri kujya mu mateka ngo kutubere ingabo idukingira gusubira mu byakera bitumarisha, FPR niyo ntanzeho umugabo wo kubakira ku binyoma no kutigira ku mateka mabi.