Dushimire mbere ya byose Imana yaduhaye Padri Thomas Nahimana ikamuha ubwenge n’ubwitange akiyemeza gushikama akitanga ngo abohore Rubanda.
Turashima Nyakubahwa Padri Thomas Nahimana n’abagize Gouvernement ya Rubanda bose.
Turashima buri wese wafashije Gouvernement ya Rubanda agatanga atitangiye itama.
Guha inkunga Gouvernement ya Rubanda ni ukwikorera. Ni yo mpamvu nutaragira icyo atanga agomba kwibwiriza kandi bidatinze kuko igitugu n’ubwicanyi bya Paul Kagame n’agatsiko ayoboye bigiye kutumaraho abantu.
Umuhutu, Umututsi n’Umutwa twese dushyire hamwe dufatanye na Gouvernement ya Rubanda. Buri wese atange umuganda we kandi twese tumaze kubona ko igihe gito Gouvernement ya Rubanda imaze yatweretse ko imigabo n’imigambi bya yo ari indasyikirwa kandi ari ibya Rubanda ikorera.
Nibiba na ngombwa n’urugamba rw’amasasu tuzarurwana Kagame n’agatsiko ke nibakomeza kwanga kuva ku izima.
Mu by’ukuri Gouvernement ya Rubanda igomba gusumbya agatsiko k’i Kigali ubushobozi muri byose kuko Rubanda ifite byose: abantu bafite ubushobozi n’ubumenyi mu nzego zose, ubutunzi, ingabo n’ibindi…
Twese dufatane urunana maze hamwe na Gouvernement ya Rubanda tuvaneho agatsiko katumazeho abacu. Icyihutirwa vuba na bwangu ni umusanzu w’amafaranga kugira ngo Gouvernement ya Rubanda ishobore kushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi byayo cyane cyane marathon diplomatique irakenewe cyane kandi ni ngombwa kuko ibinyoma n’ubutiriganya bya FPR-Kagame bigomba kunyomozwa hose kandi ibyo Gouvernement ya Rubanda mwabonye ko ibishoboye.
Erega iyo urebye neza usanga ari twe tudashishikarira kurangiza ibibazo bitwugarije twatewe n’agatsiko ka Kagame. None se tubura iki? Ubushake n’ubwitange bwa buri wese ni byo bizatubohoza.
Abishyize hamwe nta kibananira kandi ngo ak’imuhana kaza imvura ihise. Ngo Imana ifasha uwifashije.
Roho Mutagatifu akomeze amurikire kandi ahe ingufu n’ubushobozi Gouvernement ya Rubanda.
Imana iri ku ruhande rwa Gouvernement ya Rubanda. Rubanda izatsinda byanze bikunze.
Mugire amahoro y’Imana.
Mukristu
Source: leprophete.fr