Hari ubutumwa bugeze kuri Rugali duhawe n’imwe mu mpirimbanyi ya demokarasi ishaka impinduka mu Rwanda tukaba twifuje kuyisangiza abasomyi bacu muri rwa rwego rwo kwimenyereza guharanira uburenganzira bwo kuvuga icyo ushatse kikuri k’umutima ntubizire. Tubanje kwisegura ku basomyi bacu bari busome iyi nkuru kuko baribusomemo ibintu bimwe bigoranye kwemera kubera ko nta bimenyetso bifatika bashyize muri iyi nyandiko. Gusa turizera ko hari bimwe biri muri iyi nyandiko byafasha abantu bari hanze baharanira impinduka mu Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro cyangwa izindi nzira zose zadukiza iriya ngoma ya Kagame na FPR igiye kutumaraho abantu. Soma hasi ubwo butumwa butugezeho mu kanya:
—————————————————————————————–
Mbere mbanje kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya Muhire wa 2019,muzawurye ntuzabarye, uzababere uwi mpinduka no kwipakurura ingoma yagatsiko ya fpr inkotanyi. Ubu butumwa ndagerageza kubuhina ariko harimo amasomo kubacunguzi nabacunguzikazi, ndahamya ko abenshi buzabafasha mumwaka utoroshye twinjiyemo wa 2019. Ubu butumwa burareba cyane indongozi za bacunguzi kuko aribo bagomba guherwaho bicwa abandi bafungwwa mu guca intege, impirimbanyi za demokrasi.
Mu myaka yashize Buri mucunguzi n’umucunguzi kazi, ndetse nabanyarwanda muri rusange banyotewe demokrasi, ntawutazi ibibazo byinzitane urugaga rwagiye rucamo ariko abacunguzi bukuri bakomeje guhangana nabyo kuburyo n’umwanzi bimutera kwibaza uburyo fdlr foca yubatse bikabashobera, mpatsibihugu na bapagasi be abo ba Kagame, baje gusanga fdlr itubakiye ku Muntu umwe nkuko babitekerezaga, baje gusanga ko fdlr ari rubanda, byatangiye ubwo ibigwari Nka ba Rwarakabije bagambaniraga rubanda bagata ingabo k’ urugamba bakemera gukorera igifu cyabo aho guharanira inyungu za rubanda. Muri make rero ubutumwa bwanjye ,nabugeneye cyane abayobozi bu rugaga cyane cyane, ari abo murwego rwa gisirikare, mu butasi ndetse nu rwego rwa gisivire, nimumara kubona ubu butumwa ndahamya ko mu myaka itaha, Ikibazo cyo gushimutwa ku mpirimbanyi zacu kitazasubira, muri ubu butumwa muraza gusangamo imitego mitindi umwanzi ari gukoresha, ahubwo ngasaba abayobozi bacu nabo gukarishya ubwenge mubijyanye Ni perereza, kuko ariryo Shingiro ryigisirikare ku isi hose. Uburyo bumwe Turabiganiraho mu mwiherero, uko twajya dukacira umwanzi, namayeri ye menshi tubashe kuyashyira mu nyigisho tuzajya duha abacunguzi.
Muri make rero uburyo bene wacu bimpirimbanyi dufatanije urugamba, dusangiye gupfa no gukira,abemeye bakirengagiza kujya gushaka ubuzima bwiza hirya no hino ku isi, kandi byari gushoboka, ariko Tugakomeza umutsi ,tugashinyiriza ,tukanga gutererana rubanda, Tukemera tukamena Amaraso turwana ku mpunzi, ari iziri mumashyamba ndetse nahandi. Muribuka uburyo umurasanyi rutajabukwa nimitima ingamba zimisha imituku, Mon colonel Michel, uburyo yagambaniwe kugera aho aguye mu maboko ya Lucifer kagame. Abenshi ntimwamenye uko byagendekeye colonel Frank wari impunzi mugihugu cya zambia, mwibuke bacunguzi uburyo general Bigaruka yaburiwe irengero, none ejobundi mwumvise kubibaye ku Muvandimwe wacu Porte Parole Laforge Bazeyi.
Dore mu ncamake kubyabaye kuri izi mpirimbanyi : mu myaka yashize muribuka uko byagendekeye Mon colonel Michel, ubwo habayeho gutumirwa mu nama I Kinshasa, ku butumire bwa fardc, ariko Uyu mugabo wari umuvugizi wa fdlr foca hamwe na bagenzi be bakaba barabanje kugira amakenga, ariko bakaza kurangiza bemeje ko babona Ntakibazo gihari ,ku kagambane numwe mubahoze muri fdlr, ubu uba muburayi, Michel yaje kugwa mumutego kubera kwizera uwo rubebe tutari buvuge izina, kubera Hari amakuru yibanga tumufiteho kuko akomeje ubugambanyi iyo buraya, Gusa akaba ari gukurikiranwa umunsi kuwundi ninzego zijejwe gusuma urusaku muri icyo gihugu, bamukekaho kuba mugaco kabahungabanya umutekano wimpunzi muri icyo gihugu. Undi murasanyi mugenzi wacu, Mon general Bigaruka, twaje kumenya uburyo yagambaniwe numwe mu mpunzi iba muri Zambia ngo bita Appolinaire, aho ngo yari ku isiri na Rusesabagina nkuko tubibwirwa nabatuye aho zambia bakurikiranye Iki kibazo. Aho ngo mugushaka kuzagera kubutegetsi, ngo mpatsibihugu abashuka ko bagomba kubanza gusenya abacunguzi cg bakigarurira bamwe mubakomeye barimo.
Muti byagenze gute: ubwo general Bigaruka yari muri mission z’akazi, akubutse mu gihugu cyokumugabane w’uburayi, mu gusubira muri Kongo, yanyuze muri Tanzania, kuko aribwo urugendo rwari kumworohera asubira mu birindiro bikuru bya fdlr foca, mu gihe yerekezaga mu gace ka Tanganyika nibwo yaguye mugico cyumwanzi, Imana imuhe amahoro nimigisha. Nkuko amakuru twahawe nabantu bari hafi ya impunzi bita Appolinaire iba muri Zambia, ngo Iki gihe yari yarigize umurwanashyaka wa fdlr ,ariko nyuma ngo byaje gutahurwa ko kwari ukujijisha murwego rwo gushaka amakuru yo mu rugaga, raporo ngo yayihaga direct bwana Rusesabagina nkuko ngo uwo Appolinaire yajyaga Abibwira uwo mugabo waduhaye amakuru, dore ko ngo mubimuranga harimo kwibasira akamena amabanga. Uyu general nkuko dukomeza tubibwirwa, ngo yari nshuti cyane ya Appolinaire bavugana kuri fone, dore ko ngo banavuka hamwe, bakaba ndetse baraniganye mbere yintambara. Ngo rero Uyu Mon general amaze gufatwa, ngo Appolinaire yaribeshye yivamo ubwo yari Kumwe nuwo mugabo nawe wumuyoboke wa fdlr, aho barimo basangira ku mutobe mukabari ngo bita sky line iyo mu lusaka. Ngo icyateye impungengee uyu mucunguzi ngo ni amagambo yabwiwe na Appolinaire, aho yavuze ko ngo ifatwa rya bigaruka yabimenye agihagarikwa, ngo amaze guhamagarwa na Rusesabagina, ngo aho yamubwiye nagahinda ko bigaruka yatawe mumvuto, ariko ngo bigaragara ko aba bagabo babiri bari bazi neza iyi gahunda mbi, nti baburire iyi ntwari, murwego rwo gushimisha mpatsibihugu, tutibagiwe ko izi missions zo kugambanira abayobozi ba bacunguzi harimo nagatubutse gatangwa na enough project ,umuryango udahegamiye kuri Leta wo muri amerika, ukorera ubutasi bw’amerika. Icyatangaje uyu mucunguzi watanze amakuru kuri bigaruka ngo nuburyo nyuma yiryo tabwa muri yombi rya bigaruka, ngo Uyu Appolinaire, yahise agura imodoka ya jeep ihenze cyane, ariko mukujijisha ngo yaje guhita ayigurisha aguramo rav 4,ngo yangaga ko byazarabura abantu bagatangira kwibaza aho akura cash. Muri make mubonye uburyo general bigaruka yagurishijwe na mucuti we ubwo yatangaga numero ya telephone bavuganiragaho, nkandi basangiye akabisi nagahiye. Bacunguzi rero muhumuke murikanure cyane kuko 2019 izabamo ubugome bwinshi bubibasira, namwe mwikusanye mumenye uko mukocora adui, ntawurabutswe.
Twabibutsa ko Uyu Appolinaire, bivugwa ko ari mubatanze amakuru aho colonel Frank wari impunzi mugihugu cya Zambia,aho yaje kuba incuti yuwo Appolinaire akamuhuza na Rusesabagina akamuha gahunda yokujya gucamo urugaga mokabiri,amaze guhabwa akayabo kamafaranga yasigiye umuryangowe ubwo yafataga inzira yerekeza muri Kongo, akaza gufatirwa I burundi, aho bivugwa ko general mu ngabo zuburundi Adolphe yagize uruhare rukomeye mugufatisha COL. Frank, kuko akazi yahawe na Rusesabagina biciye kuri Appolinaire karikamunaniye murwego rwokumwikiza, kubera uburyo uyu Appolinaire yari mucuti wa Adolphe, ngo byanze bikunze yaba yarazi Iyi mission, yarimo cash nyinshi, Appolinaire atashoboraga gusubiza Rusesabagina kuko niwe wariwamuhuje na Frank ngo ashyirwe murigahunda.
Tubibutse ko mubihe byashize, habayeho gufatwa impirimbanyi Nyinshi za banyarwanda mu burundi, abacuruzi bakomeye babanyarwanda, intiti nyinshi zari zarahungiye I Bujumbura, dore ko abenshi bibwiraga ko bahafite mutekano kubera abadede (cndd), benshi bari bararezwe, bariga, bakurira mu Rwanda ,banafashwa gutaha Iwabo na banyarwanda. Gusa ngo ntamuryango utabura ikigoryi, aba ba Adolphe batatiye igihango bagurisha ababareze bakabacumbikira,ubwo Bari bugarijwe ningoma yagatsiko ka abatutsi iburundi, ndavuga agatsiko kuko abatutsi bose si abicanyi munyumve neza, aha rero mwumvise ibyo mutari muzi ku ifatwa rya COL. Frank,Generala Bigaruka inzirani iyi : Appolinaire kukibuga,Rusesabahina hagati,kumutwe hakaza uwo kakorera mwese muzi ariwe wahiguye kuturangiza muri enough project ariyo irinyuma ya Empire hima . Ibi rero bitume abacunguzi, mwikebura muhindure umuvuno, mwibuke akazina bita camouflage, umwanzi mumutikure bucece, ntawurabutswe, ibikorwa byinshi, amagambo make, akenshi turi kugwa mu mutego wabo duha adress zacu tutabanje gutekereza, ngo bakunde Baduhe za interviews kumaradio akorana yu mwanzi, nkuko mu gika gikurikira mugiye kwibonera uburyo Porte Parole wa fdlr foca, yaguye mumutego, akarinda ubwo agwa mu maboko yumwanzi, kubera ikoranabuhanga ryateye muri ibi bihe turimo. Ndaza gusoza ntanga inama, ingamba n’amayeri umwanzi akunze gukoresha kandi ndahamya ko bizadufasha guhangana na shitani muri 2019.erega nuko mutabizi nta gatege yigirira, biba ari ugukangata. Mwabonye ibyabaye ejobundi I lubavu ku gisenyi, ntawavuga menshi, amaso yarabiyerekeye.
Nkuko rero mwabyiyumviye ku maradiyo cyane kuri radio ikorera ku internet, urumuri ya Jean Claude mulindahabi, umuvugizi wa fdlr foca, Bazeyi laforge, nko munshingano ze, yakuye mu rujijo abantu Kubijyanye niriya operation commando yabaye yo gukingira impunzi ngo zitajyanwa bunyago. Mbere yo kuvuga uko byagenze kuri laforge, mwibuke uburyo operation yakozwe ninkorokoro zibarizwa muri division nord mu mutwe wi mbangurirakubanza forces speciales za fdlr foca, ubwo batabaraga vuba byihuse impunzi zari zigiye gushimutwa na bashumba ba kagame. Abo ba rudatererana rubanda aho rwahanye inkoyoyo, bakubise umwanzi mugihe cyisaha, baramurasa, baramurasa, baraniyongeza ye, umwanzi asumbirijwe nibwo yayaabangiye ingata kibuno mpa amaguru. Nibwo umutwe udasanzwe ingabo za bacunguzi, waje gushiduka ubagejeje mu birindiro byabo muri lubavu, Gusa nta gahunda bari bafite yo kwambuka,ahubwo baje gutangazwa no kugwa ahashashe ariho Mwese mwiboneye, bavanye ku gikoresho cubuntu.
Nkumuvugizi wa fdlr foca, Mon frere Bazeyi, yaje kugira icyo avuga kuri iyo operation, ku ikubitiro avugana numunyamakuru Jean Claude mulindahabi , akaba yarahujwe numwe mu ba bacunguzi uba kumugabane wu burayia Mbarushimana, Gusa biri kuvugwa ko atagikorana umurava akazi ke, nkuko iperereza rikomeje gukorwa kucyihishe inyuma yo kugwa mumutego wumwanzi, wumuvugizi wa fdlr, nubwo ritararangira, hazamo akaboko kuyu munyamakuru, waba yaratanze numero ya laforge ku mwanzi bigatuma bashobora kumukurikirana neza, dore ko binoroshye cyane muri iyi minsi technology iri advanced. Aba banyamakuru benshi mwumva biyita freelances mujye mubitondera akenshi barya ikashi kumpande zose, biri kuvugwa ko mulindahabi aho atangiye kunugwanugwa, ngo atakinagaragara mu itangazamakuru. Abenshi bakaba bemeza ko yaba akorana na adui. Buriya nawe abaye umugabo yazisobanura kubimuvugwaho, urwikekwe rugashira .Ese mwabamuzi icyatumye Laforge bamuhiga, nukuberako atigeze akozwa ibyo kugwa mumutego wo kugambanira urugaga, agwa mubishuko bya biyita opposition ariko tudahuje ibibazo tuzabigarukaho munkuruyacu itaha mugihe tugikusanya ibimenyetso.
Tugarutse rero gato kuri Uyu mugabo wumucunguzi, uba iburai, turi gusanga imikorere ye idahwitse, agasabwa gutanga ibisobanuro bihagije kuri ubwo burangare bukabije bwavuyemo kugwa mumaboko yumwanzi ku muvugizi wa fdlr foca. Ese ko biri kuvugwa ko aho yakangiwe na ba mpatsibihugu bamukangisha kumufunga, yaba yibuka irage rya chegueavara Ernesto ryagiraga riti: I would rather die standing up to live life on my knees. Akongera ati : I will fight with all the weapons within my reach rather than let myself be nailed to a cross or whatever.
Nabazaga umucunguzi Callixte Mbarushimana niba haricyo yadufasha kumenya Kubijyanye n’iki kibazo, wenda harico yadufasha Dore ko Kiriya gihe yari En contact niriya mpirimbanyi, namubazaga niba yamenya neza uburyo Umunyamakuru mulindahabi yaba yarabonye numero zuriya Muvandimwe, Ese nibiza kumenyekana uwazitanze, Yazadufashaa kuduha neza ibisobanuro. Reka dutegereze iperereza icyo rizanzura, gusa ibi byabaye bitume bamwe mubayobozi ba fdlr foca bikebura, bahindure imikorere bave mubutesi kuko umwanzi we ataryama.
Nsa nkugana ku musozo hari inama nagiraga abacunguzi bose cyane abayobozi bacu kuko akenshi aribo bibasirwa numwanzi. Nkuko mwabyisomeye . Mwabonye ko akenshi abavandimwe bacu bagiye bagwa mumutego wumwanzi ubwo babaga boherejwe muri missions z’akazi, aha rero nkaba nasabaga ko twashaka ubundi buryo, dore ko na technology ziri gutera imbere, Ese aho gutakaza abantu aka kageni Kuki tutajya rimwe narimwe dukoresha za video conference kandi ko umwanzi byamugora kutugeraho, ikindi, Ese tujya twibuka ko ibihugu bimwe byibituranyi dutemberamo umwanzi aba ajagaata, Ese missions zimwe tujyamo zimenywa na bande, urugero Ni hariya tubonye Umunyamakuru yageze naho agera kuri contact number yuyu Muvandimwe wacu, Ese missions zimwe ntitwashaka abandi basangirangendo Bari muri ibyo bihugu ko akenshi bamaze no kumenya uko umwanzi akora muri ibyo bihugu, kandi nzi ko abacunguzi buzuye hirya no hino.
Ikindi nasabaga abacunguzi, twirinde Indwara imaze kwibonekeza muri opposition nyarwanda yicyo twita : gutanga umushi, bivuze ngo Reka nkore igikorwa huti huti, abe ari Njye uzayobora, Ndasaba abacunguzi ko bamenya ko ubuyobozi butangwa na rubanda, nimureke dushyire imbere ibikorwa byihutirwa byo kugubotora ingoyi rubanda igiye gushirira ku icumu rya fpr inkotanyi, Ndasaba cyane abayobozi bacu ko bagomba kujya bakurikira inama bahabwa na rubanda, biboneka ko zimwe bazirengagiza, bikatuviramo gutakaza impirimbanyi z’imena. Demokrasi duharanira nicyo bivuze, burya ku rugamba harimo byinshi, urugamba si ukurasa Gusa nkuko bamwe babyibeshya, urusasu ruza nyuma uwo muhanganye yigize kagarara adashaka kuvugana. Urugamba ni diplomatie, ni politike nziza, ni media, ni propaganda, ni ubusumyi bwurusaku, ni ukumenya kuba indyarya, imiteto igashira,kugira ibanga kikaba ikintu cya mbere.
Bacunguzi bacunguzikazi, Nagira nsubikire aha, mbasabe kudacika intege ko ibi byo kubura bamwe muri bagenzi bacu, ahubwo bigomba kudutera akanyabugabo, bariya bazandikwa mu ntwari zu Rwanda. Twibuke amagambo yintwari Mandela aho yakundaga kuvuga ati :Real leaders must be ready to sacrifice all for the freedom of their people. Akongera akavuga ati :When a man has done what he considers to be his duty to his people and his country, he can rest in peace, Andi magambo ya mutama Mandela akunze kumfasha murugamba turiho naho yagiraga ati:Difficulties break some men but make others. No axe is sharp enough to cut the soul of a sinner who keeps on trying, one armed with the hope that he will rise even in the end.
Reka rero nsoze uyu munsi nongera kwifuriza abacunguzi, abanyarwanda aho bari hose, opposition nyayo, Umwaka mushya Muhire wa 2019,utubere uwo kwibohora ingoma yigitugu ikomeje guhekura abanyarwanda. Nkaba nsaba na Leta yagatsiko ko yakwicisha bugufi ikumva abo batumva ibintu kimwe ikareka kukomeza kwigira ndi igabo, yibuke ko na nyina wundi abyara umucunguzi. Twese hamwe tuzatsinda. Umucunguzi : adjudant chef : Mandela kanyarwanda.
Akandi kantu ka nyuma kingenzi, twirinde kujya tugendana aho tubonye documents zatuma umwanzi ashobora kumenya abo dukorana, Nka biriya byabaye kuri COL. Karegeya,aho laptop ye yasize igaritse ingogo, bariya ba generals benshi ba kagame baguye muri uwo mutego, tubigireho rero. Abo bicanyi iyo baguye umuntu gitumo, icyo babanza kukwaka ni phone na laptop, nyuma ubwo uba uri gukorerwa iyicarubozo, nibwo bakwaka na passwords zawe. Aka tugashyireho ubwenge cyane.