Site icon Rugali – Amakuru

Ubutegetsi bwa P.Kagame bukomeje gufunga insengero: ubu noneho haranafungwa n’iza Kiliziya Gatulika n’abadivantisiti

Yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Kuva mu kwezi gushize kwa Gashyantare, mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gufunga zimwe mu nsengero. Ubutegetsi buvuga ko buzifunga kuko zitujuje ubuziranenge, kuba zubatse ahantu hatageze ku buso bwa hegitari imwe, kuba zidafite parikingi z’imodoka zihagije, kuba zidafite imireko n’imiyoboro y’amazi y’imvura, kuba zidafite ubwiherero bugeze kuri bune, kuba ziteza urusaku, kuba zidafite ibyangombwa bizemerera gukora, n’ibindi. Iri fungwa riteye impungenge abasanzwe abazisengeramo kimwe n’abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda. Hari abibaza niba nta bindi biryihishe inyuma, kuko zimwe mu mpamvu zitangwa bemeza ko zirimo kugorana kudasanzwe ugereranyije n’imiterere y’igihugu cy’u Rwanda. Habanje gufungwa insengero z’amadini n’amatorero yo mu bihe bya vuba, none muri iyi minsi hari gufungwa n’insengero z’amadini yahozeho kuva kera, nk’abanyagatulika, abadivantisiti, n’abandi.

Ku itariki ya 20 Gashyantare uyu mwaka, Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere myiza RGB (Rwanda Governance Board), rwakoresheje inama, amadini n’amatorero. Nyuma y’iyi nama nibwo hatangiye gahunda yo gufunga insengero ubutegetsi bwavugaga ko zitujuje ibisabwa. Mu ikubitiro hafunzwe insengero zirenga 700 mu mugi wa Kigali. Mu mwiherero w’abategetsi bakuru b’u Rwanda wabereye i Gabiro, Paul Kagame yavuze ko gufunga izo nsengero ntacyo bitwaye ngo kuko atari inganda, ngo si amaduka kandi ngo nta n’amazi zitanga:

Mu minsi ikurikiyeho, hakomeje gufungwa insengero mu zindi mpande z’igihugu, nko mu mugi wa Muhanga, mu ntara y’Amajyepfo, za Kibuye mu ntara y’Iburengerazuba, n’ahandi. Bitewe n’uko mu nsengero zari zahereweho hari higanjemo iz’amatorero y’abafitanye ibisanira na za mpunzi z’abakongomani zari zarashweho ziri mu myigaragambyo, hari abavuze ko ari uburyo bwo kugabanya inzira zituma abantu bagira aho bahurira bakaba bazirikana ku mibereho n’ibibazo by’abo Imana yiremeye. Nyamara, ibintu byahinduye isura kuko mu nsengero zifungwa harimo iz’amadini yose. Urugero rwa hafi ni nk’urusengero rwa Kiliziya Gatulika i Masaka.

Mu ibarwa rwashyikirijwe ejobundi ku itariki ya 8 Werurwe, barumenyesheje ko rufunzwe by’agateganyo kubera ko ngo rudafite parikingi z’imodoka zihagije, ngo kandi mu mbuga zirukikije hakaba hatarashyizwe « pavement ». Iyo urwitegereje usanga ari urusengero rwiza cyane kandi rwubatse ku buryo bwa kijyambere, ku buryo kurushyira mu zandikirwa gufungwa byatangaje benshi. Gusa, hari amakuru twamenye ko ngo ku cyumweru banyuzamo bakabadohorera hagasomwa misa. Ikitarasobanuka ni ukumenya igihe urujijo ruzaviraho burundu.

Urusengero rw’abadivantisiti rw’i Nyamirambo na rwo rwafunzwe

Kuri uyu wa gatandatu, umunsi w’isabato, abadivantisiti b’umunsi wa karindwi basengeraga i Nyamirambo mu mugi wa Kigali na bo batunguwe no kubona urusengero rwabo rwafunzwe. Ubwo basembereye hirya no hino bashakisha aho basengera. Urwandiko rw’ubutegetsi rusobanura ifungwa rwatunguye iri torero kuko ntabyo bari bazi mbere y’isabato. Isabato itangira kuwa gatanu nimugoroba. Nk’uko bigaragara rwanditswe tariki ya 09/03/2018, ni ukuvuga kuwa gatanu (kuwa nyuma ku badiventisiti) bivuga ko nta gihe na gito bagize ngo bamenye ko batazabasha gusengera aho.

Abadivantisiti ni abantu bubahiriza cyane isabato. Kubatungura kuriya ni ukuhabemukira cyane. Abakrisitu b’iri torero ntibacitse intege bashakashatse ahandi bajya gusengera, bakaba bizeye ko ibisabwa bizashyirwa mu bikorwa bagasubira gusengera aho i Nyamirambo. Aha hantu, ku bazi neza iri torero, ni ahantu hafite Amateka maremare ku badivantisiti b’umunsi wa karindwi, kuko hamaze igihe kinini cyane, ni ahantu hazwi kuva kera nk’icyicaro gikuru ku rwego rw’igihugu ku badivantisiti b’umunsi wa karindwi, kandi hari n’abajyaga kuhasengera bavuye izindi mpande z’umugi wa Kigali, kuko benshi barahakunda kuva kera.

Abategetsi bakuru b’u Rwanda barirengagiza amikoro y’abanyarwanda n’imiterere y’igihugu

Mu by’ukuri, ntawutashyigikira ko uretse n’insengero, n’izindi nyubako zose zikwiye kubakwa ku buryo bukomeye kandi burinda impanuka iyo ari yo yose ku bantu n’ibidukikije. Ariko, hari impamvu zitangwa n’ubutegetsi usanga zirimo kwirengagiza imiterere y’igihugu n’ubushobozi bw’abanyarwanda ku buryo hari abibaza niba hamwe na hamwe atari ukwigiriza nkana ku madini n’amatorero. Dore zimwe mu mpamvu zibazwaho:

1.Ngo urusengero rugomba kuba rwubatse mu kibanza gifite nibura hegitari!

Urebye, ntabwo byakorohera buri rusengero kubona ahantu hangana gutyo, kuko uretse no kuba u Rwanda ari igihugu gito (aho ubutaka bugenda buba buto bitewe no kwiyongera kw’abaturarwanda), ariko hari n’insengero nyinshi, zimaze imyaka n’imyaka zubatse neza zitarashyizwe mu kibanza kinini gutyo. Twibutse ko hegitari imwe bivuga ko ikibanza kiba gifite uburebure bwa metero 100 n’ubugari bwa metero 100. Mu yandi magambo ni ukuvuga ubuso buruta ikibuga cy’umupira w’amaguru! Insengero zifite ahantu hanini nk’uku, ni mbarwa. Abashyira mu kuri, basanga kwaba ari ukugorana cyane, gusaba ko buri rusengero rwaba ruri ahantu hangana gutyo.

2.Parikingi zihagije z’imodoka

Ibi na byo nta ho bitaniye n’iriya mpamvu ya mbere, kuko ntibyoroshye ko insengero zamaze kubakwa, zizakurikizaho gushyiraho parikingi zitwa ko zihagije mu gihe nta handi ho kuzubaka hahari, nyamara izo nsengero zimaze igihe zikora ndetse zarahawe n’ibyangombwa. Ibi bya « parking », bishobora kugaragara nk’amananiza. Uretse no mu Rwanda, no mu bihugu byateye imbere, nk’Amerika ndetse n’ibihugu by’i Burayi, iyi mpamvu ya « parking » ntiyatuma urusengero rufungwa. Erega hari n’aho abantu bashobora kujya gusenga batajyanye imodoka, mu gihe ahandi atari ko bose bagenda mu modoka. Mu nyurabwenge, birutwa no kuvuga ko niba parking zidahagije, abajya gusenga bamenyeshwa ko umubare wazo ari runaka, bityo hakajyanwayo gusa imodoka zitawurengeje, abandi bakaziparika ahandi, ababishoboye bakagera ku rusengero mu bundi buryo. Ariko parikingi zidahagije, ntiyakabaye impamvu yo gufunga urusengero. Ese ubundi parikingi zihagije ni zingahe? Ni izihwanye n’umubare w’abahasengera? Babanza kubarura abafite imodoka bahasengera? Ni parikingi zingana n’umubare w’intebe ziri mu rusengero? Oya rwose, ibi bintu ubutegetsi bukwiye kubigiramo ubushishozi.

3.Kubaka byujuje ubuziranenge

Nubwo koko iyi ngingo ivugitse neza kandi bikaba ari n’icyifuzo cyiza kubera impamvu zo kurinda ubuzima bw’abantu n’ibidukikije, ariko, hagombaga no kuba harazirikanwe ikibazo cy’amikoro make kuri bamwe, ibi bigahuzwa no kureba niba hatanemerwa imyubakire iciriritse ariko idafite ingaruka ku buzima bw’abantu. Dufate ingero nke, dusobanure icyo dushaka kuvuga: ufashe nka ruriya rusengero twabonye rw’i Masaka, aho abakristu bikokoye bakubaka urusengero rwa kijyambere, kurufunga ngo mu mbuga zirukikije ho ntiharajya « pavement » cyangwa ngo ntiharubakwa za « parking » zihagije, nta waba akabije avuze ko ubutegetsi bwirengagiza amikoro y’abanyarwanda. Ahubwo ubutegetsi bwakabaye bukomeza kubatera akanyabugabo, wenda bukabunganira cyangwa bukabagira inama z’uko bagera kuri ibyo bikorwa bisigaye ariko ntibashyire ingufuri ku rusengero rudafite ingaruka ku barwinjiramo bajya gusenga.

Mu rusengero rw’abadiventisti i Nyamirambo

Ibi, umuntu yababivuga kuri ruriya rusengero rw’abadivantisti b’umunsi wa karindwi i Nyamirambo. Igice kinini basengeramo biragaragara ku mafoto ko ari nta ntebe zirimo, ariko hubatswe ku buryo abakiristu bashobora kwicara bagasenga nta kibazo kindi, mbese nka kwa kundi za stade ziba zubatse ku buryo ushatse kwicara atabura aho yicara kandi hagenewe icyo, kabone n’aho byaba bititwa intebe. Harasakaye neza ku buryo bukomeye.

Izi mpamvu n’izindi umuntu atararondora, zirerekana ko ubutegetsi bwa P.Kagame, nk’uko busanzwe bubyerekana no mu zindi nzego, bufite ikibazo gikomeye cyo kwirengagiza amikoro y’abanyarwanda n’imiterere y’igihugu. Bufite ikibazo gikomeye cyo kutemera uko umuntu areshya (ubushobozi). Kwemera uko umuntu areshya (ubushobozi afite) ntibivanaho ko yiyemeza gutera imbere. Ibi biba bigomba gukorwa mu nzira zishyira mu kuri, nta guhutiraho, nta hutazwa, nta kuburabuza abantu. Ikibitera nta kindi, ni kimwe: kenshi, ubutegetsi bw’igitugu ni uko bukora. Kuri ibi hiyongeraho ko, P.Kagame ahora ahutiraho mu byemezo, bimwe abifata agira ngo isura y’ubutegetsi bwe igaragre ko ari igitangaza mu myubakire y’agahebuzo. Ni uko, benshi bagiye basenyerwa ngo ntibubatse inzu zigezweho. Ntawutifuriza u Rwanda inzu za kijyambere. Ibi ariko, byakorwa muri gahunda izirikana ko bitashoboka mu gihe gito, ahubwo bigakorwa bikurikiza n’amakiro y’abenegihugu, kuko buri munyarwanda akeneye kugira aho yikinga mu bushobozi bwe. Ubu se, aka kanya twibagiwe ko kera bamwe twasengeraga munsi y’igiti kandi amahoro agahinda.

Ni byo koko, mu gihe bigaragara ko hari nk’inzu cyangwa urusengero rushobora kugwira abantu cyangwa guteza indi mpanuka, byasuzunwa koko hakaba hatangwa igihe cyo gukemura icyo kibazo. Ariko, biratangaje gufunga urusengero mu gihe nta ngaruka nyazo zigaragara. Mu gihe hari impamvu zidateye impungenge, hatangwa igihe gihagije cyo kuzikemura. Ibi ntibireba insengero gusa, ahubwo biranareba n’indi myubakire yose. Rwose, aho byagaragra ko inzu cyangwa urusengero bishbora kugwira abantu, rufunzwe kugira ngo rwubakwe neza, byakumvikana. Ariko impamvu zidashyira mu gaciro, zikwiye kugarukwaho.

Arashaka « Singapour » y’Afurika byihuse?

Gushaka guhindura u Rwanda Singapour y’Afurika si bibi, ariko kubikora uhutiyeho, uhutaza, mu gihe abandi babifata nko kwiyerekana gusa nta kuzirikana ku rwego n’ubushobozi bw’abo uyoboye, ni ukwigerezaho. Imitekerereze, imyifatire n’imikorere y’ubutegetsi yari ikwiye koroherereza abaturage kuko ntawanze ibyiza by’iterambere. Mu Rwanda, benshi bifitiye n’ibibazo byo kutagira ibibatungira imiryango, barakennye, ntiborohewe n’ubuzima bwa buri munsi, kandi ahanini bitewe n’imiterere ya politiki ikorwa. Kutabanza gukemura ibibazo by’ibanze by’abanyarwanda, uhubwo hagasabwa ibirenze ubushobozi bw’abo, ni icyo bita: gutwara ibintu macuri cyangwa kugendesha umutwe amaguru ari hejuru.  Byari bikwiye guhinduka, abanyarwanda n’abandi batuye mu gihugu, bakoroherezwa aho kubashyiraho umugogoro. Kubumva, kungurana ibitekerezo, no gukemura ibibazo ntawuburabujwe, ni byo byabera buri wese.

Source: https://mulijeanclaude.wordpress.com/2018/03/10/ubutegetsi-bwa-p-kagame-bukomeje-gufunga-insengero-ubu-noneho-haranafungwa-niza-kiliziya-gatulika-nabadivantisiti/

Exit mobile version