Site icon Rugali – Amakuru

Ubutegetsi bwa Kagame «butwika» abana b’abakene si igihano Abanyarwanda bahawe na Shitani ?!

1.Ubutegetsi bw’umunyagitugu Paul Kagame ntibuhwema gushaka inzira nshya zo guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, kugabanya umubare w’abaturage budakunze no kwangiza abakene n’ abanyantege nke batagira kirengera.

2.Tumaze kumenyera ko buri munsi hari abenegihugu b’inzirakarengane bicwa barashwe na polisi yakagombye kubacungira umutekano, banigishijwe ibiziriko, batwikiwe mu nzu no muri za Gereza, birukanywe ku kazi kugira ngo bicwe n’inzara, bafungirwa ubusa mu myobo itageramo urumuri . …none bigeze n’aho ubu bisa n’aho hatangijwe gahunda yo koza umujyi wa Kigali hakoreshejwe umuriro, Kigali igakurwamo rubanda rugufi,abana batagira aho baba bose bakicwa,  Kigali igasigara yihariwe  n’abanyamurengwe badafite icyo bapfana na rubanda!

3. Turamagana twivuye inyuma Leta  y’ umunyagutugu Kagame igenda irushaho kwigaragaza nka Leta y’inyamusozi ( État Sauvage).

4.Leta y’inyamusozi ni Leta iriho ariko ikaba itabereyeho  kurengera umuturage no guteza imbere inyungu ze ahubwo igakoresha ubushobozi ifite mu kurimbura abaturage no kubambura ibyabo.

5. Ubu noneho hamaze gusohoka itegeko ribuza abakozi bose gukodesha amazu yabo ku ba Diplomates n’abandi banyamahanga bifite, kugira gusa ngo abo ba clients bafite ubwishyu bakodeshe amazu ya Paul Kagame wenyine! Mbega inda nini !

6.Kuyoborwa na Kagame ni ishyano, Abanyarwanda  bararigushije ! Gutegekwa  na Paul Kagame n’Agatsiko ke ahari ni igihano Abanyarwanda bahawe na Shitani kubera ko bahora bashidikanya, bagaseta ibirenge nk’ aho bagashabukiye kwibyaramo ingufu zo guhaguruka bakavudukana ubutegetsi bwica!

7. Ntabwo dukwiye kwemerera Kagame gukomeza kwihisha inyuma y’iterabwoba kugira ngo azakunde yiyamamaze wenyine, yongere yibe ubutegetsi mu matora afifise ateganyijwe mu kwezi kwa 8 gutaha.

8.Banyarwanda, Banyarwandakazi, twese TURAMBIWE gutegekwa n’umwicanyi kabuhariwe.

Igihe ngiki kirageze, nimukanguke, nimutsinde ubwoba:

NIMUHAGURUKE TUGIRE ICYO DUKORA, DUHE KAGAME ISOMO…tubohore igihugu cyacu.

Umuhanuzi. 

Abana Kagame yiciye ababyeyi, yatangiye kubatwikira muri ruhurura ngo bareke kwanduza Umujyi we wa Kigali.

Exit mobile version