Site icon Rugali – Amakuru

Ubutabera bwa kabiri Kagame yigeze kuvuga! Umunyemari Habumugisha ‘ntabwo afunze’

Rwanda: Umunyemari Habumugisha urukiko rwategetse ko afungwa ‘ntabwo afunze’. Umunyemari Francis Habumugisha wafashwe na CCTV akubita umukobwa mu nama urukiko rwategetse ko afungwa ariko inzego zifunga mu Rwanda zivuga ko zitamufite.

Habumugisha ashinjwa gukubita umukobwa witwa Diane Kamali, nyuma yo kudahabwa ubutabera uko yabyifuje yabyanditse kuri Twitter, abantu benshi basabye ko ubucamanza bukora akazi kabwo.

Mu basubije uyu mukobwa kuri Twitter harimo inzego z’ubutabera n’abategetsi nka minisitiri w’ubutabera na Perezida Paul Kagame. Habumugisha yahise afatwa arafungwa.

Yarezwe ibyaha bitatu; gukubita umuntu, gutukana mu ruhame no kwangiza ikintu cy’umuntu.

Tariki 23 z’ukwezi gushize kwa cyenda, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Bwana Habumugisha arekurwa by’agateganyo kuko yatanze ingwate z’imitungo ye n’abantu bamwishingiye.

Ubushinjacyaha bwarajuriye, tariki 07 z’uku kwezi kwa 10 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegeka ko impamvu z’urukiko rw’ibanze nta gaciro zifite agomba gufatwa agafungwa.

Ntabwo ari aho urukiko rwategetse

Francis Habumugisha ni umushoramari ufite televiziyo yitwa Goodrich TV mu Rwanda, akora kandi ibikorwa by’ubucuruzi mu buvuzi bwifashishije imirire.

Mu Rwanda, inzego zemerewe n’amategeko gufunga ni ubugenzacyaha, ubushinjacyaha, polisi n’urwego rw’igihugu rishinzwe imfungwa n’abagororwa.

Image captionMu iubrana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Bwana Haubmugisha(ibumoso) yeretswe amashusho ya CCTV ntiyahakana ko ari we

Ukatiwe n’urukiko gufungwa iminsi 30 by’agateganyo arafatwa agashyikirizwa urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, umuvugizi warwo yabwiye BBC ko uwo mugabo ntawe bafite.

Senior Inspector of Prisons (SIP) Hillary Sengabo uvugira uru rwego yavuze ko ikirego (case) cya Habumugisha nawe yacyumvise ariko “kugeza ubu ntawe arabona”.

Ati: “Iyo tutarashyikirizwa imfungwa ubwo ntabwo tumubazwa rwose. Uwo ntawe twari twabona”.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (Rwanda Investigation Bureau, RIB) nibwo bufata uregwa bikamukorera ‘dossier’ bukamushyikiriza ubushinjacyaha nabwo bukamurega mu nkiko.

Marie Michelle Umuhoza, umuvugizi wa RIB, yabwiye BBC ko kuri ‘dossier’ ya Bwana Habumugisha uru rwego rwarangije akazi karwo.

Avuga ko nk’uko biteganywa n’amategeko yakorewe ‘dossier’ agashyikirizwa ubushinjacyaha.

Faustin Nkusi, umuvugizi w’ubushinjacyaha bwamureze mu nkiko, yabwiye BBC ko amakuru ko Habumugisha adafunze nk’uko byategetswe n’urukiko ntacyo ayaziho.

Bwana Nkusi ati: “Kuba akomeje gukurikiranwa n’ubushinjacyaha nibyo, ariko hari urwego ruri kubikurikirana ni bo bazafata icyemezo cyo kumuregera mu rukiko cyangwa kutaruregera, ariko icyemezo cy’urukiko [cyo kuba afunze] cyo kiracyahari”.

Bamwe mu nshuti za Bwana Habumugisha bemereye BBC ko Habumugisha adafunze, baganira nawe ahubwo ari mu mahanga.

Mu kwezi gushize Diane Kamali yabwiye BBC ko ibyabaye bagize amahirwe bigafatwa na CCTV, ko iyo bitaba bityo bitari no kuzavugwa kuko benshi bahohoterwa bagaceceka kuko babura ibimenyetso.

Yagize ati: “Ni ibintu bibabaje cyane kandi bikorerwa abantu benshi, abadamu n’abakobwa cyane cyane, niba umuntu ashobora kugukubitira mu ruhame rw’abantu barenze 10 muri mwenyine yakora n’ibirenze”.

Exit mobile version