Meya Kamali yagereranyije ‘igitero cyo muri Nyungwe’ no gutera Abanyarwanda ibyondo
Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien yahumurije Abanyarwanda by’ umwihariko abaturiye ishyamba rya Nyungwe ababwira ko umutekano mu Rwanda ucunzwe neza bityo ko ibyabereye muri Nyungwe bidakwiye kubabuza gukomeza ibikorwa bibateza imbere.
Tariki 15 Ukuboza abagizi ba nabi bitwaje intwaro batwitse imodoka ebyiri mu ishyamba rya Nyungwe babiri bahasiga ubuzima umunani barakomereka. Nyuma y’ iminsi ine iki gitero kibaye ingabo z’ u Rwanda zatangaje zakurikiye abakigabye zikicamo 3 ndetse zikabohoza abo aba bagizi ba nabi bari bafashe bugwate.
Mu minsi yakuriye hatangajwe amakuru avuga ko imodoka zitari kunyura muri iri shyamba ariko amakuru agera ku Ukwezi.rw ni uko magingo aya uyu muhanga Huye-Rusizi uca muri Nyungwe ari nyabagendwa.
Meya Kamali uyobora akarere gakora ku ishyamba rya Nyungwe, mu mpera z’ icyumweru gishize ubwo yaganiraga n’ abaturage yababwiye ko ibyabaye muri Nyungwe bidakwiye kubakura umutima.
Yagize ati “Umutekano urahari usesuye. Ibyabaye muri Nyungwe ni nk’ uko imodoka yagucaho ikagutera ibyondo. Imodoka iguciyeho ikagutera ibyondo byakubuza gukomeza kujya iyo wajyaga?”
Meya Kamali yakomeje asaba abaturage ubufatanye no kwiyama abatifuriza u Rwanda ibyiza.
Ati “Dufatanye, duhane amakuru umuntu wese washaka guteza umutekano muke mu Banyarwanda tumwiyame kugira ngo umutekano w’ igihugu cyacu ukomeze utere imbere. Naho biriya byo ni igitotsi cy’ abantu bashatse guteza umutekano muke, ariko ubundi ubuzima burakomeza, turahinga, tukeza.”
Umwe mubakomerekeye muri iki gitero cyagabwe ku modoka zitwara abagenzi yavuze ko abagabye iki gitero bavugaga I Kirundi.
UKWEZI