Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko ikirego cyo gukurikirana Me Evode Uwizeyimana, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’nadi Mategeko, akaza kwegura kuri uyu mwanya, nyuma yo gukora icyaha cyo guhohotera umugore, cyahagaritswe, hanzurwa ko atazakurikiranwa mu nkiko.
Kuwa 3 Gashyantare 2020 nibwo Me. Uwizeyimana Evode, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’nadi Mategeko, yahiritse umugore wo muri sosete yigenga ikora imirimo yo gucunga umutekano hirya no hino mu bigo bitandukanye ya Isco, uwo mugore akaba yari ashinzwe gusaka abinjira muri Pension Grand Plazza akikubita hasi.
Nyuma y’iminsi mike uyu Me Evode Uwizeyimana, yeguye ku mirimo yari ashinzwe, ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri gukora iperereza ku cyaha uyu mugabo yari yakoze.
Benshi mu banyarwanda bari bamaze igihe bibaza aho Dosiye ikubiyemo ibyo Me. Evode Uwizeyimana aregwa igeze, cyane ko ari umwe mu bagiye bagira uruhare mu gutegura ingingo zikubiye mu mategeko yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda.
Gusa umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, mu kiganiro yagiranye na Royal FM Rwanda, yatangaje ko hakurikijwe amategeko impande zombie (uregwa n’uregwa) zahisemo kumvikana, bityo banzura gushyingura ikirego.
Yagize ati: “Dosiye twayifatiye ikemezo byararangiye kuko impande zombie nk’uko biteganywa n’ingingo ya 27 y’Itegeko riganga imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha, hari agace gasobanura ko iyo twakiriye dosiye nk’Ubushinjacyaha hari ibyo dushinzwe gukora bitandukanye ariko Me Evode n’uwari wahohotewe bahisemo kumvikana ibyo biteganywa n’Amategeko.”
Avuga ko hatangira ibyo kumvikana uwakoze icyaha kikamuvaho ari we Me Evode n’uwakorewe icyaha ari we Umusekirite, harebwa ibyangiritse kugira ngo arihwe, cyangwa harangizwe inkurikizi z’icyaha n’uwagikoze yisubireho ngo iyo mihango yarubahirijwe kandi iteganywa n’amategeko.
Nkusi Faustin ati: “Bimaze gukorwa nta kindi twari gukora, uretse gufata ikemezo cyo kuba tuyishyinguye (Dosiye), kubera ko ibyo byubahirijwe.”
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha avuga ko Dosiye ya Dr Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubureziushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, na we wirukanwe mu gihe kimwe na Me Evode, we azize kurya ruswa ya Frw 500, 000, we ngo dosiye ye iracyakurikiranwa.
Nkusi Faustin ati: “Dosiye ye nta byinshi nayivugaho turacyakora iperereza ryacu.”
Aba Bayobozi Bakuru, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabagarutseho mu Mwiherero w’Abayobozi Bakuru muri Gashyantare 2020, i Gabiro, avuga ko birukanwe kubera imyitwarire mibi idakwiye Umuyobozi.
Me Evode Uwizeyimana wakunze kumvikana mu Itangazamakuru akoresha amagambo akomeye, yaje gukubita Umugore w’Umusekirite amubuza kumusaka, umugore yikubita hasi ariko nyuma Me Evode Uwizeyimana yaje kumusaba imbabazi.