Site icon Rugali – Amakuru

Ubusesenguzi, Politike Nyarwanda, Ifungurwa lya Ingabire n’ikinyamakuru “umunyamakuru “

Nkuko twakunze kubivuga, ibihe turimo ntibyoroshe bisaba ubutwari no gushishoza.
Mu minsi ishize Madame Ingabire Umuhoza Victoire perezida w’ishaka FDU yarafunguwe, nkuko biboneka byaciye mu inzira nyinshi, igitugu cyabaye kuri perezida Paul Kagame gitururutse kubyo opposition yagiye yandika,diplomacy, hamwe n’ishaka ategeka. Ibyo byatumije Paul Kagame nawe areba undi mukino ariwo wo gutuma Madame Ingabire Victoire asaba imbabazi.

Ikibazo twakwibaza : Ifungurwa lya Ingabire ritugeza ku iyihe ntambwe? Turaja imbere cyangwa turasubira inyuma? Ni opposition ibyungukiramo cyangwa ni FPR na Paul Kagame babyungukiramo ? Inyungu ishobora kuba iri kuri FPR na Paul Kagame niba bashaka kuko kwaka imbabazi byaturutse ahanini k’ubutegetsi bwa FPR niba koko bifuza ko Ingabire atangira urubuga rwa politike nta mitego, ariko inyungu zishobora no kuba muri opposition igihe babonye uko bakoresha ilyo fungurwa mu bulyo bwose bushoboka, bakomeza kongera imbaraga mu guhuranira ko ririya fungurwa lyakorerwa n’abandi kandi Ingabire akagira ubwisanzure n’umutekano uhagije.
Hari uwavuze ati: “Hari abashatse imbabazi ntibazihabwa” Nibyo rwose, gusa imbabazi Ingabire yaba yarahawe nuwamufunze nazo zifite aho zituruka, ibihe byarahindutse kandi Ingabire afite imbaraga ziturutse mu ishaka lye no muri opposition kuko ibyo aharanira nabo nibyo baharanira. Ntabwo izo mbaraga zirangiriye aha, nawe yarabyivugiye ati :urugamba nibwo rugitangira.

Hari abavuze bati kuki yasabye imbabazi? Ikintu tutakwirengagiza ni iki : ubu turi ahantu hatatu (Three universes) : ahantu “mu buroko”, ahantu “imbere mu gihugu” n’ahantu “ hanze y’igihugu “.
Aho hose hafite imibereho yaho mu rwego rujanye na politike, ibi biraruhije ku byumva cyane cyane ko twese tuba tutarabaye aho hose nta n’inshingano zikomeye zijanye na politike nkuko biboneka kuri Ingabire Umuhoza Victoire.

Twibuke ko urugamba rurwanwa n’ukiriho ,iyo utakiriho ibyawe birarangira, hakaba nubwo wibagiranye .
Abantu bakwiye kumenya Paul Kagame kandi bakamenya uko bahangana nawe, ikibi ni ukuba ikigwari cyangwa ukagambanira abandi.

Numvishe ibiganiro Madame Ingabire yatanze avuga ukuntu imfungwa zimerewe,ariko yongeyeho uko ibintu bikwiye kurushaho kuba byiza, yavuze ibyifuzo bijanye nuko haba urubuga rwa politike ishingiye kuri demokarasi.

Ibyerekeye ubuzima bwo mu gihugu, twese turabibwirwa, igihugu kiri mu bukene burengeje kandi bushingiye ku kinyoma kwikanyiza n’irondakoko.
K’urundi ruhande nemeza ko ibyo Ingabire yavuze aribyo bikwiye, kandi bijanye n’igihe. Nubwo Paul Kagame ashobora kugira iye mitwe, akirengagiza ibibazo uRwanda rufite yibwira ko igisuti arico gisubizo, nyamara ibihe byarahindutse, niba Ingabire afashe politike ijanye n’igihe, ndetse tutibagiwe aho ari, icyangombwa cy ‘ingirakamaro tutakwirengagiza ni uko imbaraga n’icubahiro yagira bizava ku ishaka lye hamwe n’imikorere ya opposition.

Ko Paul Kagame yamuha imbabazi ariwe wamufunze, icyangombwa ni uko uRwanda rugera aho twifuza “ ku mahoro aramye “ .
Nkuko nkunda kubivuga, ikibi ni ukurwanyana , kandi baravuga ngo” inzira zose zigera I Roma. “

Ku byererkeye inyandiko yasohotse mu kinyamakuru “Umunyamakuru” , harimo byinshi biribyo gusa hari aho yagiye kure avuga ku muryango wa Ingabire, aha yirengagije ko Ingabire nawe akunda umulyango we, hari aho yivuguruje, none se ayobewe urwego Ingabire arimo kandi ko nawe atanze umwana yabyaye, ariko ubu yabaye umubyeyi , nyina w’abanyarwanda barengana, nibyiza ko yasura abana, ariko se byo birashoboka? None se byari ngombwa ko avuga ngo nshaka kuja gusura abana ngaruke kandi ilyo fungurwa lye rikiboshe? None se yiyibagize ko abo bari kumwe bakiboshe, abo mu ishaka lye n’izindi mpirimbanyi za politike ? None se yiyibagize ko ababyeyi bakurikiranwe kubera we?

Njewe nemeza ko inzira yafashe, ibiganiro n’ibisobanuro arimo atanga bijanye n’igihe turimo.
Nemeza ko umusaruro wose uzaturuka ku mikorere ya opposition muri rusange n’ishaka lye by’umwihariko ,ndetse n’imyumvire ya perezida Paul Kagame mu bijanye n’impinduka abanyarwanda bifuza.
Slogan ya opposition igomba gukomeza kuba imwe : kurekura imfungwa zose, kuzana urubuga rwa demokarasi, gusaranganya ubukungu bw’igihugu.

Dr Ngiruwonsanga Tharcisse

Exit mobile version