Site icon Rugali – Amakuru

Ubusesenguzi: Ni iyihe mpamvu y’ukuri yatumye Bish.Sibomana Jean na Rev.Nkuranga Aimable badatabwa muri yombi na Polisi?

Mu gihe Bishop Rwagasana na Madam Christine Mutuyemariya bagejejwe ku rukiko rukuru rwa Gasabo I Rusororo kuwa kabiri tariki ya 09/05/2017, aho bajyanywe kubazwa ibijyanye n’ibirego bashinjwa birimo ukunyereza no gukoresha nabi umutungo w’Itorero rya ADEPR, abakristo benshi bo muri iri Torero bakomeje kwibaza impamvu Bishop Sibomana Jean akaba ari Umuyobozi w’iri Torero ndetse na Rev.Nkuranga Aimable, umujyanama wihariye mu by’ubukungu n’imali muri iri Torero batigeze nabo bafatwa n’inzego za Polisi.

Uhereye i bumoso ni Bish.Sibomana Jean, naho iburyo ni Rev.Nkuranga Aimable.

Isange.com yakoze ubusesenguzi kuri iyi nkuru, maze ibaza abantu batandukanye barebwa nabyo (tutifuje gutangaza muri iyi nkuru) umwe muri bo atubwira ko Bishop. Sibomana Jean yahamagajwe na Polisi inshuro nyinshi akajya kwitaba kugira ngo asobanure nawe ibyo Polisi yakoragaho iperereza ku bayobozi ba ADEPR. Mu gihe ngo nawe yasabirwaga gutabwa muri yombi, yaje kwerekana urupapuro rugaragaza ko arwaye bikomeye, bityo ngo akaba afite ikiruhuko (Repos Medical) ibi  ngo bikaba byarahise bituma Polisi itamuta muri yombi.

Hari andi makuru avuga ko kuva aba bayobozi batabwa muri yombi, Bish.Sibomana yaba yaratswe Cachet (Kashe) y’Itorero ndetse akaba adashobora kuba yasinya ku mpapuro zisohora amafaranga. Benshi bategereje kumenya niba azaguma ku buyobozi, cyangwa se niba azahitamo kwegura nk’uko bimaze iminsi bihwihwiswa hirya no hino.

Naho Umujyanama mu by’ubukungu n’imali Rev.Nkuranga, ngo kuba we atarafashwe ngo byaturutse ku kuba atarebwa cyane n’iyi dosiye kuko ngo uretse gutanga ibitekerezo gusa, nta na hamwe agaragara ko yaba yaragize uruhare mu inyerezwa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo w’Itorero. Ubusanzwe Rev.Nkuranga we ntiyari afite ibiro (Bureau) ku kicaro gikuru cya ADEPR kuko afite indi mirimo akora mu kigo kitwa CRB gishinzwe gutanga amakuru ku mabanki agendanye n’abantu baba barayafashemo imyeenda, aha akaba ari n’umuyobozi muri cyo.

Gusa, hari andi makuru avuga ko mu rubanza rw’abayobozi batawe muri yombi hashobora kuzamenekera amabanga akomeye ku buryo hari n’abandi bayobozi bakuru muri ADEPR nabo bashobora kwisanga imbere y’ubutabera.

Turacyakomeza kubakurikiranira hafi iby’aya makuru avugwa muri ADEPR.

Isange.com

Exit mobile version